Kuva cyane mu mihango si ibisanzwe - Ubushakashatsi

Ubuzima - 14/08/2026 9:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Kuva cyane mu mihango si ibisanzwe - Ubushakashatsi

Kuva cyane mu mihango ni ikibazo cy’ubuzima gikomeye gishobora kugira ingaruka ku mubiri, ku myigire, ku kazi ndetse no ku mibereho y’umuntu muri rusange.

Nubwo abagore benshi bakomeje kubifata nk’ikintu gisanzwe bagomba kwihanganira, abashakashatsi n’abaganga bavuga ko igihe amaraso ava mu mihango ari menshi cyane cyangwa imihango ikamara igihe kirekire, bishobora kuba ikimenyetso cy’ikindi kibazo cy’ubuzima.

Ni ryari kuva mu mihango biba ikibazo?

Abaganga bakoresha ijambo kuva cyane mu mihango ku buryo bugira ingaruka ku buzima bwa buri munsi n’imibereho y’umuntu.

Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko hagati ya 10% na 30% by’abagore bari mu myaka yo kubyara bashobora kugira iki kibazo.

Hari n’ubushakashatsi bwerekana ko umubare ushobora kuba mwinshi kurushaho kubera ko abagore benshi batamenya ko amaraso baba batakaza ari menshi bidasanzwe cyangwa bakaba batabibwira abaganga.

Ku baganga, kimwe mu bipimo bishobora kugaragaza kuva cyane ni ugutakaza amaraso arenga hafi mililitiro 80 mu gihe cy’imihango, imihango ikamara iminsi irenga irindwi cyangwa hakaba hasohoka uturemangingo tw’amaraso twinshi.

Ariko kumenya ingano nyayo y’amaraso umuntu yatakaje ntibyoroshye. Umuntu ashobora gupima ikibazo ashingiye ku mubare w’ibikoresho by’isuku ahindura, inshuro ajya mu bwiherero cyangwa amaraso amucikira ku myenda ndetse naho yicaye.

Umwarimu w’ubuvuzi bw’abagore muri University of California, San Francisco, Adwoa Christy, avuga ko hari abarwayi batamenya ko amaraso ava mu mihango yabo arenze ibisanzwe.

Kuva cyane bishobora kuba ikimenyetso cy’indi ndwara

Kuva cyane mu mihango si indwara imwe yonyine, ahubwo bishobora kuba ikimenyetso cy’ibindi bibazo bitandukanye by’ubuzima.

Muri byo harimo ibibyimba byo muri nyababyeyi (fibroids), utubyimba duto (polyps), endometriosis, indwara zituma amaraso avura, ibibazo by’imisemburo n’ikorwa ry’amagi, ndetse na kanseri mu bihe bimwe na bimwe.

Abaganga bavuga ko iki kibazo kandi gishobora kugaragara cyane mu gihe umukobwa agitangira kugira imihango cyangwa igihe umugore aba yegereje gucura, kubera impinduka z’imisemburo.

Iyo kuva cyane bitavuwe, bishobora gutera kubura ubutare (iron deficiency), bikazagera ku kubura amaraso mu mubiri (anaemia).

Ubutare ni ingenzi mu gukora uturemangingo tw’amaraso ndetse no mu mikorere myiza y’umubiri. Iyo umuntu abuze ubutare, ashobora kugira umunaniro ukabije, kuzungera, guhumeka nabi, kugira uruhu n’umusatsi bitameze neza, ndetse no kugira ikibazo cyo gutekereza neza.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abarenga 40% by’abagore bafite kuva cyane mu mihango bashobora no kuba bafite ikibazo cyo kubura ubutare. Iyo ikibazo gikomeje, bishobora gutera kubura amaraso bikomeye ku buryo hari n’abakeneye guterwa amaraso kwa muganga.

Imihango ishobora kubangama mu buzima bwa buri munsi

Ingaruka zo kuva cyane mu mihango ntizigarukira ku mubiri gusa. Zishobora no kugira ingaruka ku myigire, akazi n’imibanire y’abantu.

Ubushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza bugaragaza ko abakobwa bafite kuva cyane mu mihango bashobora kubura amasomo agera ku minsi icyenda buri mwaka.

Mu bihugu bikennye cyangwa biri mu nzira y’amajyambere, ikibazo gishobora kuba gikomeye kurushaho, cyane cyane ahantu amashuri adafite ibikoresho bihagije byo gukoresha mu gihe cy’isuku y’abakobwa.

Ku bantu bakuru, ikibazo gishobora gutera kubura akazi cyangwa kugabanya umusaruro ku kazi. Ubushakashatsi bumwe bwagaragaje ko abagore bafite kuva cyane mu mihango bashobora gutakaza hafi ibyumweru 3.6 by’akazi mu mwaka, bitewe n’imihango ikomeye, nk’uko BBC Future yabitangaje.

Kuva cyane bishobora no kugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe

Abagore bafite iki kibazo bavuga ko bishobora gutuma bahorana ubwoba bwo kuva amaraso mu ruhame, bakirinda kujya ahantu runaka cyangwa gukora ibikorwa bisanzwe kubera gutinya ko bakwiyanduza mu ruhame.

Mu bushakashatsi bwakozwe ku bantu baganirira ku mbuga za internet, bamwe bavuze ko kuva cyane mu mihango byatumye bata ishuri cyangwa akazi, abandi bikagira ingaruka ku mibanire yabo ndetse no ku buzima bwabo bwo mu mutwe.

Hari n’abavuze ko ubukana bw’ikibazo bwatumye bagira ibitekerezo byo kwiyahura.

Ku bagabo bahinduye igitsina ndetse n’abantu batagaragaza ko ari abagabo cyangwa abagore gusa, kugira imihango isanzwe bishobora kuba ibintu bibababaza mu marangamutima, bityo kuva cyane bikaba bishobora kongera uburemere bw’icyo kibazo.

Hari imiti ivura, ariko si buri gihe ihagije

Uburyo bwo kuvura kuva cyane mu mihango bushingira ku mpamvu yabiteye.

Iyo ikibazo kidakomeye cyane, imiti imwe n’imwe nka ibuprofen ishobora kugabanya ububabare no kugabanya ubwinshi bw’amaraso ava.

Hari kandi imiti ikoresha imisemburo, harimo ibinini byo kuboneza urubyaro ndetse n’ibikoresho bishyirwa muri nyababyeyi bifite imisemburo, bizwi nka hormonal IUD. Ibi biri mu buryo bushobora kugabanya cyane amaraso ava mu mihango.

Hari n’imiti idakoresha imisemburo, nka tranexamic acid, ishobora gufasha kugabanya amaraso ava.

Gusa abaganga bavuga ko iyo miti akenshi igabanya ibimenyetso gusa, ntihite ikemura impamvu nyirizina itera ikibazo. Rimwe na rimwe hashobora kwitabazwa kubagwa.

Abashakashatsi bashaka uburyo bushya bwo kumenya no kuvura ikibazo

Abashakashatsi batangiye gushaka uburyo bushya bwo kumenya kuva cyane mu mihango hakiri kare no kubona uburyo bwo kukuvura neza.

Jackie Maybin, umuganga w’indwara z’abagore muri University of Edinburgh muri Scotland, ayoboye gahunda y’ubushakashatsi yitwa The Missed Vital Sign, igamije kugabanya igihe umuntu amara ataramenyekana cyangwa ataravurwa iki kibazo.

Intego y’iyi gahunda ni ukugabanya igihe cyo gutegereza kwisuzumisha no kuvurwa, aho bashaka ko kuva ku kigereranyo cy’imyaka itanu bigera ku mezi atanu.

Abashakashatsi kandi barimo gukora ku buryo bwo gushakisha ibimenyetso by’indwara mu maraso y’imihango, gukora ibyuma by’ikoranabuhanga bishobora gupima amaraso ava no gukoresha telefoni n’ibikoresho by’ikoranabuhanga byambarwa ku mubiri kugira ngo hamenyekane niba umuntu ari gutakaza ubutare bwinshi.

Abagore barasabwa kutagira isoni zo kuvuga ku mihango yabo

Abahanga bavuga ko kimwe mu bibazo bikomeye ari uko kuva cyane mu mihango byagiye bifatwa nk’ikintu umugore agomba kwihanganira.

Nyamara, igihe imihango ituma umuntu atabasha kugira icyo akora, akabura ibitotsi, agahora afite ububabare, amaraso akamucikira ku myenda cyangwa akagira ibimenyetso byo kubura amaraso, ni ngombwa kwegera inzobere mu buvuzi.

Kuva cyane mu mihango ntibigomba gufatwa nk’ikintu gisanzwe umuntu agomba kwihanganira gusa. Gushaka ubufasha bwa muganga bishobora gufasha kumenya impamvu yabiteye, gukumira ibibazo bikomeye nko kubura amaraso, ndetse no gutuma umuntu asubira mu buzima busanzwe.

Abashakashatsi bavuga ko imihango ikwiye gufatwa nk’ikimenyetso cy’ingenzi cy’ubuzima, kuko impinduka mu buryo umuntu ayigiramo zishobora kuba intangiriro yo gutahura ibindi bibazo by’ubuzima.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...