Kuva 2018 yatangira,abapolisi 50 bamaze kwirukanwa mu kazi bazira ruswa

Utuntu nutundi - 07/06/2018 5:45 PM
Share:

Umwanditsi:

Kuva 2018 yatangira,abapolisi 50 bamaze kwirukanwa mu kazi bazira ruswa

Polisi y’u Rwanda yongeye gushimangira ko ihana ruswa yihanukiriye, ndetse inahanisha igihano cyo kwirukanwa mu kazi ku mupolisi wayifatiwemo. Icyakora ngo iki cyaha kiracyagaragara mu nzego zose.

N'ubwo hari ingamba nyinshi zafashwe mu kurwanya no kurandura ruswa mu Rwanda, ariko iracyagaragara haba mu nzego za Leta ndetse n'abikorera ku giti cyabo. Polisi y’u Rwanda ivuga ko icyaha cya ruswa bitewe n'amayeri menshi gikoranwa, kukirwanya bisaba ingufu za buri wese. Gusa Polisi ihamya ko yahagurukiye kuyirwanya.

Binyujijwe mu ishami rishinzwe imyitwarire y'abapolisi, Polisi y'u Rwanda ivuga ko ihana ruswa yihanukiriye, ikoresheje kwirukana mu kazi umupolisi wayifatiwemo cyane ko gutanga no kwakira ruswa ari icyaha kidasaza ku buryo ugikoze wese yabiryozwa igihe icyo ari cyo cyose.

Image result for bribing people

Inzego za Polisi zikunze gushinjwa kurya ruswa hirya no hino ku isi

Kuri ubu mu mezi 5 ashize muri uyu mwaka wa 2018 abapolisi basaga 50 bamaze gusezererwa mu kazi. Kuva uyu mwaka wa 2018 utangiye kandi ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza RIB gitangaza ko imaze gutahura ibyaha bya ruswa 176 hirya no hino mu gihugu. Umujyi wa Kigali wihariye ibyaha bya ruswa 58, intara y’Amajyaruguru yo yagaragayemo ibyaha bya ruswa 43, mu ntara y’Amajyepfo hagaragara ibyaha 27 naho intara y’Uburasirazuba ikaba yaragaragayemo ibyaha bya ruswa 26 kimwe n’intara y’Uburengerazuba.

Image result for bribing people

Muri rusange ruswa ishobora gutangwa mu buryo bw'amafaranga, inzoga, impano, ruswa ishingiye ku gitsina n'icyenewabo. Polisi y’u Rwanda ivuga ko inzego zikomeje kugaragaramo ruswa kurusha izindi ni inzego z’ibanze n’izifite aho zihuriye n’itangwa ry’amasoko ndetse n’inzego z’abikorera cyane cyane ibigo by’imari n’iz’ubwishingizi.                 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...