Kutanywa inzoga no kudatera akabariro: Kanye West ukomerewe n'ibihe yatangaje ingamba nshya

Imyidagaduro - 04/11/2022 8:08 AM
Share:

Umwanditsi:

Kutanywa inzoga no kudatera akabariro: Kanye West ukomerewe n'ibihe yatangaje ingamba nshya

Umuraperi Kanye West uri mu bihe bikomeye yatangaje ingamba nshya agiye gufata mu minsi 30 zirimo kutanywa inzoga no kudatera akabariro.

Kanye West Ye aherutse guhomba Miliyari 2 z'amadolari bigatuma ava ku mwanya wa mbere w'umuhanzi ukize ku Isi ndetse kompanyi nyinshi zirimo Addidas zigahakarika gukorana nawe bikamusubiza inyuma, bitewe n'amagambo yavuze ku Bayahudi na George Flyod. 

Kuri ubu uyu muraperi uhorana udushya, yatangaje ingamba nshya yafashe nyuma yo guhura n'ibi bibazo. Imwe muri izo ngamba ni iyo kumara iminsi 30 yitekerezaho.

Akoresheje urukuta rwa Twitter, Kanye West yatangarije abafana be n'abandi bamukurikira kuri uru rubuga ko agiye gufata igihe kingana n'ukwezi yitekerezaho. Ati: "Nta muntu nzavugisha mu kwezi kose. Ngiye gufata iminsi 30 nitekerezeho, nta magambo mvuga, ntanywa inzoga, ntareba filime z'urukozasoni, ntanakora imibonano mpuzabitsina''. Ye yasoje agira ati: ''Mu Mana dusingiza Amen''.

Ye yagaragaje ingamba nshya agiye gufata mu gihe cy'iminsi 30

Ibi abitangaje hashize amasaha macye bitangajwe ko bamwe mu barimu n'abakozi bakoraga mu kigo cye yashinze cya Donda Academy basezereye iki kigo kubera imyitwarire ya Kanye West irimo nko kubwira abanyeshuri bahiga amagambo atari meza ndetse no kudaha agaciro abarimu baho. 

Ibi byose bikomeje kuba kandi mu gihe n'abafana be baherutse gutangiza gahunda yo gukusanya amafaranga yafasha uyu muraperi gusubira kuba umuhanzi wa mbere ukise ku Isi babinyujije kuri murandasi.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...