Kuririmba mu rurimi rw’Igiswahili byahesheje Israel Mbonyi igihembo muri Tanzania

Imyidagaduro - 24/05/2025 12:35 PM
Share:

Umwanditsi:

Kuririmba mu rurimi rw’Igiswahili byahesheje Israel Mbonyi igihembo muri Tanzania

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yegukanye igihembo cy’indirimbo mpuzamahanga ya Gospel y’umwaka (Best International Gospel Song) mu bihembo bya Tanzanian Gospel Music Awards, mu muhango wabereye i Dar es Salaam mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gicurasi 2025.

Mbonyi yahawe iki gihembo abikesha indirimbo ye “Sikiliza” yasohotse mu 2024, ikaba yarakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga no ku maradiyo atandukanye muri Afurika y’Iburasirazuba.

Iyi ndirimbo yatumye atsinda abahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel barimo Mercy Chinwo, Pastor Nathanael Bassey, Rev. Benjamin Dube na Evelyn Wanjiru.

Tanzanian Gospel Music Awards ni ibihembo ngarukamwaka bigamije guhemba no guha agaciro abahanzi n’abanyempano batandukanye mu muziki wa Gospel muri Tanzania no mu karere.

Bifatwa nk’imwe mu marushanwa akomeye mu muziki wa Gospel muri Afurika y’Iburasirazuba, bitegurwa ku rwego mpuzamahanga hagendewe ku musaruro w’umuhanzi, ubwitabire bw’abantu mu kumva ibihangano bye, n’uruhare rwe mu guteza imbere ubutumwa bwiza mu muziki.

Israel Mbonyi amaze imyaka irenga icumi aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba ari umwe mu bahanzi nyarwanda bafite izina rikomeye ku rwego rw’akarere. Yatangiye kumenyekana cyane binyuze mu ndirimbo nka Number One, Intashyo, Karame, Nitaamini n’izindi nyinshi zakunzwe n’abatari bake.

Mbonyi azwiho ubuhanga mu gutunganya amagambo y’indirimbo ashyushya imitima, ndetse n’amajwi meza akunzwe n’abatari bake. Uretse mu Rwanda, afite abakunzi benshi muri Kenya, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Tanzania.

Mu myaka ya vuba, Israel Mbonyi yashyize imbaraga mu kuririmba mu rurimi rw’Igiswahili, nk’uburyo bwo kugera ku bantu benshi cyane cyane abo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ibi byagaragajwe cyane n’indirimbo nka Nitaamini na Sikiliza, zatumye umuziki we urushaho kugera kure, ndetse binamufungurira amarembo ku masoko ya muzika yo hanze y’u Rwanda.

Igihembo yegukanye muri Tanzaniya ni ikimenyetso gikomeye cy’uko urugendo rwe rwo kuririmba mu Giswahili rwatangiye gutanga umusaruro, ndetse bigaragaza ko yinjiriye ku muryango mugari w’umuziki wa Gospel mu Karere no ku rwego mpuzamahanga.


Israel Mbonyi yegukanye igihembo ‘Best International Gospel Song’ mu bihembo bya 'Tanzanian Gospel Music Awards'


Kuva mu myaka itatu ishize, Israel Mbonyi yashyize imbere cyane kuririmba mu rurimi rw’Igiswahili

KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SIKILIZA’


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...