Manchester United ya David Moyes iri mu bihe bikomeye iraza gukina na Bayern Munich ya Pep Guardiola uri mu bihe byiza dore ko ikipe ye iherutse kwegukana igikombe cya shampiyona ya hariya mu gihugu cy’ u Budage.
Ikipe ya Bayern Munich ifite agahigo ko kuba yaratsinze imikino 3 mu mikino 4 yahuye n’ amakipe yo mu Bwongereza muri uyu Mwaka w’ imikino harimo 2 yatsindiye mu Bwongereza ubwo yatsindaga Manchester City na Arsenal iherutse gusezerera.
Bayern Munich kandi ifite agahigo gakomeye ko kuba yaratwaye igikombe cya shampiyona y’ uyu mwaka mu gihugu cy’ u Bwongereza idatsinzwe umukino n’ umwe ndetse hakibura imikino myinshi.
Ku rundi ruhande ikipe ya Manchester United iherutse gutsinda umukino wayo wa shampiyona ku bitego 4 harimo 2 by’ umusore Wayne Rooney umeze neza, gusa ubu ntago ihagaze neza muri shampiyona.
Iyi ikaza kuba ari ikizamini kitoroshye ku mutoza David Moyes utorohewe n’ ibihe kuko abafana baherutse gukora imyigaragambyo imwamagana bakoresheje indege.
Undi mukino uraza guhuza ikipe ya Ateletico Madrid na FC Barcelona zombi zo mu gihugu cya Espagne. Izi kipe zikaba zisanzwe ziziranye cyane dore ko ubu ziri mu makipe atatu ahanganiye igikombe cya shampiyona.
FC Barcelona iheruka gutsinda Atletico Madrid mu mukino wa shampiyona n’ ubwo Ateletico Madrid idahabwa amahirwe ariko abenshi baratangaza ko ishobora kutarohera Barcelona nk’ uko kandi byagarutsweho n’ umutoza wayo Diego Simeon.
Diego Simeon kandi akaba yavuze ko babizi ko Barcelona ibarusha uburambe muri iyi mikino ariko biza kuba bishyira abakinnyi ba FC Barcelona ku gitutu.
Mukundabantu Alphonse