Kuri uyu mugoroba ibihugu byitabiriye Fespad nabyo byarushanijwe kubyina.

- 01/03/2013 7:40 PM
Share:

Umwanditsi:

Kuri uyu mugoroba ibihugu byitabiriye Fespad nabyo byarushanijwe kubyina.

Nyuma y’amarushanwa yari amaze iminsi ahuza uturere dutandukanye tugize intara z’igihugu n’umujyi wa Kigali, kuri uyu wa gatanu iserukiramuco nyafurika ry’imbyino (FESPAD) ryakomeje hiyerekana ibihugu bitandukanye byaryitabiriye.

Muri ibi birori byabereye kuri petit stade i Remera ,ibihugu byose bikaba byagiye bigaragaza umwihariko wabyo mu mbyino gakondo zaho baturuka. Muri rusange ibihugu byose bikaba byabashije kwegukana imidari nkuko byagaragaye  nyuma yo kubyina  gusa  u Rwanda na RDB bakaba ariko begukanye imidali myinshi mubihugu byari byitabiriye harimo U Rwanda,RDC,Namibia,Burundi,Missiri na Uganda.

fespad

Barindiriye  kumva abahize abandi.

Nubwo kumenya abarushije abandi bitari byoroshye akanama k’abakemurampaka kari kagizwe n’umunyamerikakazi Elizabeth Spockman, Papy Ebotany na Emery  gatangaje ibi bikurikira nyuma y’umwiherero:

-Abarundi  nibo bitwaye neza kurukiniro (Best performance on stage),

-Urukerereza nibo bitwaye neza mu kugaragaza imbyino nziza (Best choreography),

-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitwara neza mu kubahiriza igihe,

-Abanyamisiri nibo bafanwe cyane n’abari  bari gukurikirana iki gitaramo

-Namibia begukana begukanye umwanya w’uko aribo bitwaye neza mukuririmba

-Abagande nibo bitwaye neza  imbere y’akana nkemura mpaka.

Ibihembo by’ibi bihugu biteganijwe ko bazabishyikirizwa kuri uyu wa gatandatu mu birori bisoza Fespad  bizabera kuri stade Amahoro i Remera guhera ejo saa cyenda z’amanywa.

Seleman Nizeyiman/Inyarwanda.com

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...