Ijambo ‘Nyash’ risobanura ikibuno ndetse riherutse kongerwa mu nkoranyamagambo ya Oxford. Ni ijambo rimaze kumenyerwa cyane mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati, rikaba risobanura ikibuno by’umwihariko icy’abagore n’abakobwa. Mu Rwanda naho iri jambo rirakoreshwa cyane aho umugore cyangwa umukobwa ufite amabuno manini, bavuga ko afite "nyashi".
Mu materaniro yo muri ADEPR Gatenga yabaye mu bihe bishize, Pastor Aloys Uwakarema yakoresheje ijambo nyashi, ahanura abakobwa n'abagore babwirwa ko bafite nyashi maze bakagenda bazizunguza [nyashi] mu materaniro, ababwira ko no kuri nyashi hakwiriye kuba ubukristo.
Pastor Aloys yibukije ko ubukiristo nyabwo butivugwaho n’umuntu ubwe, ahubwo ko bugaragarira mu byo akora, agira ati: “Umuntu w’umukiristo ntabyivugaho, ahubwo abantu bakikubona barabimenya. Abapasiteri barabimenya ko umupasiteri bari kumwe ari umukiristo wa nyawe.
Uyu mushumba yakomeje agaragaza ko imyitwarire mibi ihita imenyekana nk’uko n’ubukiristo nyabwo bumenyekana, avuga ati: “Iyo uri umusambanyi w’umusore, abakobwa barabimenya, iyo uri umugore w’indaya, abagabo barabimenya nubwo waba uri mu nyanya ya mediterane hagati.”
Yanongeyeho ko n’isi y’umwuka ibibona, ati:“Iyo uri Umukiristo, abadayimoni barabimenya, abajura, abasambanyi, abahehesi n'abandi bakora ibibi bakaguhunga. Abategetsi bo mu gace utuyemo barabimenya ko uri Umukiristo. Mu bucuruzi na bwo, yagaragaje ko ubukiristo bugaragara mu mikorere, agira ati: “Iyo uri umucuruzi w’umukiristo, abantu barabimenya kandi iyo utari we ukora amanyanga barabimenya.”
Pastor Aloys Uwakarema yasobanuye ko ubukiristo bugera ku mubiri wose. Ati: “Ubukiristo rero bujya ku bice byose by’umubiri. Bihera ku mutwe, ku matwi, ku maso, ku mazuru, ku munwa, ku ntugu, ku ijosi, ku menyo, ku ntugu, ku maboko, ku biganza, ku ntoki, ku nzara z’intoki, ku nda, ku mugongo, ku rukenyerero, hasi, ku kibuno, ku maguru, ku mavi, ku mano …”
Ati: "Uti 'ku kibuno naho haba ubukristo Pastor'? Butahaba! Ntabwo muzi y'uko hari abantu basigaye bafite ngo niba ari ibinyashi, ni ibinyashi ni ibinyasi?. Sinzi ibintu basigaye bambwira ngo abagore bafite ibinyashi cyangwa bya zegebe".
Yakomeje asobanura uko ubukristo bugaragara, avuga ko iyo abagore bafite nyashi binjiye mu materaniro bakora ibimenyetso bituma abantu babarangarira, kandi ibyo nta ho bihuriye no kuba umukristo mwiza. Ati: [Umugore] yamenya ko afite ibinyashi cyangwa bya zegebe akagenda yidunda mu materaniro,...yizungereza, badamu mujye mugabanya ibiciro. Aho naho hagomba kuba ubukristo".
Pastor Aloys Uwakarema yakomeje avuga ko ubukristo bugaragarira no ku myambaro umuntu yambara. Ati: "Bwava aho ngaho [kuri nyashi] bukajya ku myenda twambaye, ntitwambare nk'indaya, ntitwambare nk'amabandi, ntitwambare nk'amasarigoma.
Iyo buvuye aho buragenda bukajya mu cyumba uryamamo, igitanda uryamaho kikaba ari igikristo, matera, amashuka n'ibiringiti byose bikaba ari ibikristo,... Bujya mu kabati ubikamo imyenda. Iyo ubukirisito buvuye aho bujya aho ukorera akazi kawe ka buri munsi. Iyo buhavuye aho hose, bugaruka mu rusengero.
Agaruka ku makosa akorwa n’Abakristo bamwe, yavuze ati: “Twebwe amakosa dukora, tuza twambaye nk’abakiristo mu rusengero, byarangira tuhavuye tukambara nabi.” Ni muri urwo rwego yahaye inama abasore, avuga amagambo akomeye agira ati: “Ni yo mpamvu ngira inama abasore ngo ntimukarambagize ku Cyumweru.”
Nk'uko biri mu nyigisho iri ku muyoboro wa Youtube wa Zaburi Nshya, Pastor Uwakarema yasobanuye impamvu, agira ati: “Impamvu mutazarambagiza ku Cyumweru ni iyihe? Ni uko abakobwa biyoberanya, barishushanya bakagaragara uko batari.”
Yasobanuye ko ukuri k’umukobwa kugaragara mu buzima busanzwe bwo mu mibyizi, atari ku Cyumweru aho ajya gusenga, akagerageza kwambara neza cyane bishoboka nk’umukristo ugiye mu rusengero, agira ati: “Uzage kumurambagiza mu mibyizi ari iwabo mu rugo, ni bwo uzabona we wa nyawe, ni ho ubwiza bwe bugaragarira.”
Yasoreje ku nyigisho isaba Abakristo kuba aba Kristo by’ukuri no gukoresha neza igihe, agaruka ku magambo yo ku murongo wo muri Yohana 9:4, havuga ngo "Nkwiriye gukora imirimo y'uwantumye hakiri ku manywa, bugiye kwira ni igihe umuntu atakibasha gukora". Pastor Aloys Uwakarema ati: "Uyu murongo muwubahirize.”
