Inkuru
dukesha ikinyamakuru Fichajes.com iravuga ko ikipe itaratangazwa yo muri Saudi
Arabia yifuza gusinyisha Lamine Yamal uri guca ibintu muri FC Barcelona no mu ikipe y’iguhugu ya Espagne, aho bivugwa ko iyi kipe yiteguye kurekura
miliyoni 400 z’amayelo kuri uyu musore w’imyaka 17.
Yamal
afite amasezerano muri FC Barcelona azarangira mu 2026, ndetse iyi kipe
irateganya kumwongerera amasezerano ubwo azaba yujuje imyaka 18 muri uyu mwaka
wa 2025. Uyu musore kandi akomeje kwitwara neza, kuko mu mikino 43 amaze
gukinira iyi kipe, amaze gutsindamo ibitego 14 ndetse anatanga imipira 21
yavuyemo ibitego.
Gahunda yo
gukurura abakinnyi bakomeye muri Saudi Arabia ni gahunda ya leta, kurusha uko
yaba iy’amakipe ku giti cyayo. Mu minsi ishize byavuzwe ko Vinicius Jr ari we
wifuzwa muri iki gihugu, gusa Lamine Yamal ukiri muto ngo nawe yaba ari indi
mpano ikomeye babonye ikomeza kugaragaza neza iki gihugu kizakira Igikombe
cy’Isi cya 2034.

Lamine Yamal arashakwa muri Saudi Arabia