Mu kiganiro na inyarwanda.com, Dudu yadutangarije ko yiteguye bihagije gufatanya n’abakunzi be mu kuramya no guhimbaza Imana. Yavuze ko agashya kazaboneka muri icyo gitaramo cye ari uko abazakitabira bose bazasabana n’Imana bakabona ibintu bishya, abantu bashya, indirimbo nshya n’ibindi.
Bamwe mu baririmbyikazi bazafatanya na Dudu
Akandi gashya Dudu yateguriye abakunzi be ni uko kwinjira ari nk’ubuntu dore ko ari ukugura DVD igura 5000Frw ikaba ikubiyeho amashusho y’igitaramo yakoze umwaka ushize wa 2014 cyashimishije benshi. Iyi DVD ngo iraryoshye cyane kuko ifite amashusho meza na cyane ko yafashwe n’abantu b’abahanga zigakorerwa hanze y’u Rwanda. Ati:
Ibintu bimeze neza, ikintu kiryoshye ni uko kwinjira ari nk’ubuntu ni ukugura DVD y’ibihumbi bitanu(5000Frw), iyi DVD ni igikorwa twishimiye kwereka abantu kuko ikoze neza cyane, uzayitwara azaba afite ikintu gitomoye(kigaragara neza), twazikoresheje hanze zimeze neza cyane. Akandi gashya ni uko hazabaho ibintu bishyashya gusa, indirimbo nshya integuro, abantu bashyashya n’ibindi.
Umuhanzi Dudu yariteguye bihagije
Tubibutse ko muri iki gitaramo Stands For Jesus, Dudu azaba ari kumwe n’abahanzi batandukanye barimo Gaby Kamanzi, Patient Bizimana n’abandi batagaragaye ku mpapuro zamamaza iki gitaramo. Apotre Apolinaire w’i Burundi na Aime Uwimana ni bamwe mu bagaragaje inyota batewe n’iki gitaramo.
Umuhanzi Dudu Niyukuri
Abacuranzi ba Dudu nabo bariteguye
Umuhanzi Patient Bizimana azafatanya na Dudu
Umuhanzikazi Gaby Kamanzi nawe azafatanya na Dudu