Kure y'amaso si kure y'umutima! Ibaruwa The Ben yandikiye umugore we

Imyidagaduro - 07/02/2026 10:27 AM
Share:

Umwanditsi:

Kure y'amaso si kure y'umutima! Ibaruwa The Ben yandikiye umugore we

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yagaragaje urukundo n’amarangamutima afitiye umugore we Uwicyeza Pamella, amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko binyuze mu ibaruwa yuje amagambo y'urukundo n’icyizere.

Iyi baruwa The Ben yayandikiye Pamella mu gihe atari kumwe nawe, kuko uyu mugore amaze iminsi i Zanzibar muri Tanzania, aho ari kwizihiriza isabukuru ye y’amavuko ari kumwe n’inshuti n’abantu be ba hafi, barimo n’umubyinnyi Sherrie Silver.

Mu butumwa bwe, The Ben yagaragaje ko yababajwe no kuba atari hafi ya Pamella kugira ngo bafatanye kwizihiza iyi sabukuru ye, ariko agaragaza ko umutima we uri kumwe nawe, anishimira ko inshuti n’umuryango bamubaye hafi bakamwereka urukundo akwiye.

Ati: “Isabukuru nziza mukunzi wanjye. Mbababajwe no kuba ntari kubasha kuba hafi yawe ngo twizihize uyu munsi w’ingenzi turi kumwe.”

Yakomeje agaragaza ibyishimo aterwa no kuba Pamella yitabwaho n’abantu bamukunda, akamwifuriza umunsi mwiza wuzuye ibyishimo n’urukundo. Ati: “Nishimiye ko inshuti n’umuryango bahari ngo baguhundagazeho urukundo rukwiye. Nkwifurije umunsi mwiza mutima wanjye.”

Iyi baruwa The Ben yayisoje asinya ko ubutumwa buvuye kuri we n’umwana wabo Luna, agaragaza ko n’ubwo batari kumwe ku mubiri, umutima n’urukundo bibahuza bikomeje kuba hafi.

The Ben yazirikanye Uwicyeza Pamella n'ubwo batari kumwe muri iki gihe mu kwizihiza isabukuru y'amavuko

Uwicyeza Pamella yagaragaje ibaruwa yandikiwe na The Ben mu kumwifuriza


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...