Abantu benshi bibanda ku gucana amatara make, kwirinda telefoni cyangwa kugabanya stress mbere yo kuryama, ariko impuguke zigaragaza ko ubushyuhe bw’icyumba n’umubiri ari kimwe mu bintu bikomeye bigena uko umuntu asinzira.
Joseph Dzierzewski, umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri National Sleep Foundation, yavuze ko ubushyuhe bw’umubiri busanzwe bugabanukaho hagati ya 0.6°C na 1°C igihe umuntu agiye gusinzira. Iyo uwo mubiri udashoboye gukonja uko bikwiye, ibitotsi bishobora guhungabana.
Yasobanuye ko icy’ingenzi ari ugushyiraho ibidukikije byiza bituma umubiri utabika ubushyuhe bwinshi hagati y’uruhu, imyenda yo kuryama n’ibiryamirwa.
Ku bantu bamwe, kurara bambaye ubusa cyangwa imyenda yoroheje bituma umubiri usohora ubushyuhe byoroshye, bigafasha gusinzira vuba no gukomeza ibitotsi byimbitse.
Brian Diva Cox wo muri Oregon muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko amaze imyaka myinshi amenyereye kurara nta myenda yambaye kandi ko iyo abikoze yumva aruhutse cyane iyo abyutse.
Ati: “Nkanguka numva nongeye imbaraga kandi n’ibikoresho bipima ibitotsi byerekana ko nsinzira neza kurushaho.”
Impuguke zivuga ko n’ubushuhe buri mu kirere bugira uruhare ku buryo umubiri ukonja.
Iyo ubushuhe buri hejuru cyane, ibyuya ntibishobora gufasha umubiri kugabanya ubushyuhe uko bikwiye. Ni yo mpamvu basaba gukoresha amashuka, matela n’imyenda byorohereza umwuka gutambuka.
Banasaba ko icyumba cyo kuraramo cyaba gifite ubushyuhe buri hagati ya 15°C na 19°C, nubwo buri muntu ashobora kugira ubushyuhe bumworohera kurusha ubundi.
Bishobora no kugirira akamaro ubuzima bw’imyororokere
Dr. Jamin Brahmbhatt, inzobere mu buvuzi bw’indwara zifata imyanya ndangagitsina y’abagabo, yavuze ko ubushyuhe bwinshi bushobora kugabanya umusaruro w’intanga ngabo.
Yasobanuye ko intangangabo zikenera ubushyuhe buri hasi gato ugereranyije n’ubwo mu mubiri, ari yo mpamvu imyenda ifashe cyane ishobora gutuma ubushyuhe bwiyongera.
Yavuze kandi ko ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Harvard bwagaragaje ko abagabo bambara amakariso adafashe cyane bagira umubare munini w’intanga ngabo kurusha abambara abafashe cyane.
Dr. Brahmbhatt yavuze ko gusinzira neza bituma umubiri ukora neza umusemburo wa testosterone, ugira uruhare mu mbaraga, imimerere myiza ndetse n’ubushake bw’imibonano mpuzabitsina.
Yashimangiye ko atari ngombwa kurara wambaye ubusa kugira ngo umuntu abone izo nyungu. Ati: “Icy’ingenzi ni ugusinzira ahakonje kandi heza.”
Bishobora kongera ubusabane hagati y’abashakanye
Ian Kerner, inzobere mu bijyanye n’imibanire y’abashakanye, yavuze ko kurarana nta myenda bishobora kongera ubusabane no gutuma habaho kwegerana kurushaho.
Yasobanuye ko kwegerana uruhu ku ruhu bituma umubiri urekura umusemburo wa oxytocin, uzwiho gufasha abantu kumva begereye abo bakunda.
Nubwo bimeze bityo, yavuze ko bidakwiye gufatwa nk’ikintu kigamije imibonano mpuzabitsina gusa, ahubwo bishobora kuba uburyo bwo kongera urukundo no kwegerana hagati y’abashakanye.
Abahanga bahuriza ku kuba gusinzira ahantu hakonje kandi hafite umwuka uhagije ari imwe mu nzira zifasha umuntu kugira ibitotsi byiza.
Kurara wambaye ubusa cyangwa imyenda yoroshye bishobora gufasha umubiri kugabanya ubushyuhe, bikarushaho kunoza ibitotsi, ubuzima bw’imyororokere ndetse n’imibanire hagati y’abashakanye.
Icyakora, icy’ingenzi si ukwirarira imyenda yose, ahubwo ni ugushaka uburyo butuma umubiri uguma mu bushyuhe bumworoheye igihe cyose aryamye.
