Ibi yabigarutseho aganira n’itangazamakuru rya APR FC. Uyu mukinnyi ukina anyura ku mpande yagize urugendo rwihariye dore ko yanabayeho umurinzi wa gereza. Yavuze ko we buri murimo akora icyo umusaba
Ati: “Burya iyo wambaye umwambaro w’abashinzwe umutekano bihita bigusubiza muri bya bihe muri ku ikosi. Iyo ndi mu mupira, nkora ibyo umupira usaba. Iyo ndi mu magereza, nkora ibyo ngomba gukora. Iyo ari igihe cy’ubuvuzi, mfata ubuzima nk’ikintu gikomeye.”
Denis Omedi yavuze ko aheruka kurangiza muri Kaminuza ya Mulago School of Nursing gusa akaba atarabonye uko ajya gufata impamyabumenyi bitewe n’urukundo rw’ikipe.
Ati: "Kubera umukino uri hafi, sinabashije kujyayo. Banatanga impamyabushobozi ntabwo nagiyeyo n’ubu ndabirase. Ariko ibyo byose biterwa n’urukundo rw’ikipe”.
Yavuze ko ubwo yatsindaga igitego kigatoranywa mu bitego 8 byiza ku isi, cyamuhaye icyizere n’icyubahiro ndetse agahita abibyaza umusaruro. Ati: ”Nari nzi neza icyo ngiye gukora… Iyo amahirwe nk’ayo abayeho, mpita nyabyaza umusaruro.”
Ku ntego ze bwite, Omedi yirinze kuzigaragaza, avuga ko ari amasezerano yihaye ubwe. Ati: ”Iyo uzivuze, ntiziba zikiri intego… Ndakora cyane kugira ngo nzazigereho.”
Yageneye ubutumwa abafana ba APR FC avuga ko yumva atarabaha ibyo bakwiye. Ati: ”Ndacyumva ko ntarabaha ibyo bakwiriye… ariko nizera ko vuba aha bazabona ibyiza bimvuyemo, bakishima.”

Denis Omedi wabaye umurinzi wa gereza yavuze ko we buri murimo we akora icyo umusaba

