Uyu mugabo w’imyaka mirongo irindwi n'umwe wari utuye mu mujyi utuyemo abaherwe ugizwe ahanini n’ikirwa wa Manhattan, muri Leta ya Newyork muri Amerika, yateraguwe icyuma kugeza avuyemo umwuka nyuma yo gufata kungufu umukunzi w’umuhungu we.
Jerry Fox wishwe akaba yakaswe ijosi, mu biganza n’amaguru amaraso agatemba ava mu nzu akajya muri pisini iri mu rugo rwe. Byatumye Polisi ihamagarwa igitaraganya n'abaturanyi nk'uko polisi yo muri ako gace yabitangaje. Uyu mugore nyuma yo kugerageza kwiruka yaje gufatwa yavuze ko barwaniye icyuma ariko akakimutera.
Yagize ati "Namufungiranyemo hariya menya yapfuye mugende murebe." Uwamwishe akaba ari umukunzi w’umuhungu we yareraga, uwo mukobwa w’imyaka 27 wabikoze yitwa Cassandra Carter ukomoka mu gihugu cy'igihangange cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho ibi byabereye.

Jerry Fox w'imyaka 71 ukekwaho gufata ku ngufu, agahita anivuganwa n'uwo yabikoreye

NYPD NewYork Police Department Polisi yo muri Leta ya Neyork ahabereye icyaha
Src: www.dailymail.co.uk www.nypost.com www.wikifoxnews.com