"Kumwica simbyicuza, nakoze icyo nagombaga gukora" Cassandra Carter w'imyaka 27 yishe se w'umukunzi we amuziza kumufata ku ngufu

Inkuru zishyushye - 13/03/2021 2:43 PM
Share:
"Kumwica simbyicuza, nakoze icyo nagombaga gukora" Cassandra Carter w'imyaka 27 yishe se w'umukunzi we amuziza kumufata ku ngufu

Umunyamerikakazi w’imyaka makumyabiri n'irindwi, yishe se w’umukunzi we, anatangaza ko nta kintu na gito yicuza, kuba yamuteye icyuma akamwica.

Uyu mugabo w’imyaka mirongo irindwi n'umwe wari utuye mu mujyi utuyemo abaherwe ugizwe ahanini n’ikirwa wa Manhattan, muri Leta ya Newyork muri Amerika, yateraguwe icyuma kugeza avuyemo umwuka nyuma yo gufata kungufu umukunzi w’umuhungu we.

Jerry Fox wishwe akaba yakaswe ijosi, mu biganza n’amaguru amaraso agatemba ava mu nzu akajya muri pisini iri mu rugo rwe. Byatumye Polisi ihamagarwa igitaraganya n'abaturanyi nk'uko polisi yo muri ako gace yabitangaje. Uyu mugore nyuma yo kugerageza kwiruka yaje gufatwa yavuze ko barwaniye icyuma ariko akakimutera. 

Yagize ati "Namufungiranyemo hariya menya yapfuye mugende murebe." Uwamwishe akaba ari umukunzi w’umuhungu we yareraga, uwo mukobwa w’imyaka 27 wabikoze yitwa Cassandra Carter ukomoka mu gihugu cy'igihangange cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho ibi byabereye.

Jerry Fox w'imyaka 71 ukekwaho gufata ku ngufu, agahita anivuganwa n'uwo yabikoreye

NYPD NewYork Police Department Polisi yo muri Leta ya Neyork ahabereye icyaha

Src: www.dailymail.co.uk www.nypost.com www.wikifoxnews.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...