Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 1
Ukuboza 2025, mu kiganiro n’itangazamakuru. Dr. Murangira yavuze ko bakimara
kubona amashusho ya Yampano n'umukunzi we batera akabariro, batekereje ko hari
ibindi bintu yaba akoresha byatumye yifata ariya mashusho, kuko ubundi 'si
iby'i Rwanda” kandi biteye isoni.
Yavuze ati "Biteye isoni, ni amahano!
Hari n'igihe ubura n'uburyo wavuga
Akomeza agira ati “Ikibazo mvuga, cyo kuba hari ibintu bishobora kuba biri kumukoresha, kuko biragoye kwiyumvisha ukuntu umuntu yifata amafoto ari muri biriya, akifata amashusho nkariya n'iminota ingana kuriya.
Impamvu tuvuga ko ari 'Scandal' we aravuga ati twari twabyumvikanyeho, ni byo
mushobora kuba mwari mwabyumvikanyeho, hari ibyo mwashaka kuba mwiyibutsa ariko
sinzi n'ibyo ari byo. Ariko mu by'ukuri ni bya bindi abantu bakuru bavuga ngo
si iby'i Rwanda."
Kugeza ubu abantu batanu bamaze gutabwa
muri yombi bakurikiranyweho gusakaza amashusho ya Yampano. Ku mbuga
nkoranyambaga, bamwe bibajije impamvu we (Yampano) atigeze akurikiranywa, ariko
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira yasubije ko "RIB ikurikiza uko itegeko riri
ntabwo ikurikiza itegeko uko ryagombye kuba rimeze bishingiye n'ibyo abaturage
bavuga."
Yavuze ko ingingo ya 34 y'itegeko
riteganya gukumira no guhana ibyaha
Murangira ati "Ntabwo itegeko rivuga
kwifata amashusho. Ubwo rero ryakurikijwe
Yavuze ko kuba Yampano yahanwa biri gukorwaho iperereza, kandi bizagaragazwa mu gihe kiri imbere. Ati "Kumva ko Yampano yahanwa biracyakorwaho iperereza niba hari uruhare yaba yaragize (mu) kuba ayo mashusho yaragiye hanze [...]
Igihe bizagaragara ko hari uruhare
yagize rwo kuba aya mashusho yaba yaragiye hanze, we hamwe n'uwo bari bari
hamwe bazakurikiranwa. Ariko kugeza ubu ngubu turi gukurikiza itegeko uko riri n'uko
ryanditse [...]"

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry
yatangaje ko bari gukora iperereza rishingiye ku kumenya niba Yampano yaragize
uruhare mu isakazwa ry’amashusho ye n’umukunzi we batera akabariro
Yampano yatanze ikirego tariki 9 Ugushyingo 2025, kuva icyo gihe abantu batanu bahise bafungwa, ndetse muri iki cyumweru bazatangira kwitaba urukiko
REBA IKIGANIRO RIB YAGIRANYE N'ITANGAZAMAKURU
