Ibi yabigarutseho ubwo yavugaga ku ndirimbo ye nshya y’amashusho yise “Bafite Byose”, ikubiyemo ubutumwa bwo guhumuriza no gukomeza abizera no kubibutsa ko "kumenya Imana biraduhagije kandi ni byo by’ingenzi".
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Fiston Iradukunda yasobanuye ko iyi ndirimbo ye nshya yayanditse ayishingiye ku Ijambo ry’Imana, by’umwihariko ku nyandiko z’intumwa Pawulo, aho avuga ko kumenya Imana biruta ibindi byose umuntu yakwibwira ko atunze.
Ati: “Nashingiye cyane ku magambo Pawulo yagiye yandika, cyane cyane aho yandikiye Abaroma mu 3:2 abaza ati ‘Abayuda barusha iki abandi?’ igisubizo kikavuga ko babarusha muri byose kuko bafite ibyabitswe n’Imana.”
Uyu muramyi yavuze ko yakomeje guhuza iyo nyigisho n’ubuzima bw’abizera, akomeza gusoma Bibiliya, maze agasanga n’ahandi amagambo asa n’ayo, by’umwihariko mu 2 Abakorinto 6:10.
Ati: "Naho mpasanga amagambo bijya gusa kuko rivuga ko benshi babona ntacyo dufite ariko dufite byose bityo numva ubutumwa bukubiyemo ari ubwo guhumuriza abizera ko uko byaba bimeze kose kumenya Ímana biduhagije kandi ari byo by'ingenzi".
Fiston Iradukunda avuga ko indirimbo “Bafite Byose" igamije gukomeza imitima y’abizera, ikabibutsa ko agaciro kabo kadashingiye ku byo batunze cyangwa ku mibereho babonanwa n’abantu, ahubwo gashingiye ku mubano wabo n’Imana.
Yavuze ko umwaka wa 2026 uzaba umwaka wihariye mu rugendo rwe rwa muzika, aho ateganya gusohora indirimbo nyinshi. Ati: “Ntegereje gukora indirimbo nyinshi nshya—iziri muri studio n’izindi nyinshi nshobora gukora. Ni byinshi nateganyirije abakunda Imana n’abakunda gusenga; mbona uzaba umwaka mwiza w’amateka.”
Yongeyeho ko yiteguye gukora cyane kurusha uko byari bisanzwe, agamije kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi binyuze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Fiston Iradukunda ni umuramyi wize ubuhinzi n’ubworozi (Agriculture), akaba avuga ko kwinjira mu muziki wo kuramya Imana atari impanuka, ahubwo ari umuhamagaro yumvise kuva akiri muto.
Ati: “Nawutangiye nkiri muto, ndirimba nkiri muri segonderi, ntangira no gukora indirimbo buhoro buhoro. Numvise ko ari umuhamagaro wanjye kandi ndabikunda.”
Kugeza ubu, amaze gusohora indirimbo enye: “Wambereye Inshuti”, “Ibanga”, "Ambwira Ko" n'iyi nshya yise "Bafite Byose". Afite intego yo kugeza ubutumwa bwiza kure hashoboka, akavuga ko Israel Mbonyi ari umwe mu baramyi afatiraho icyitegererezo mu murimo we.
Iyo yitegereje ahazaza, yizera ko mu myaka itanu iri imbere azaba ageze ku rwego rwo hejuru mu muziki wo kuramya Imana. Ati: “Hamwe n’Imana, ntekereza ko hazaba ari heza cyane. Tunateganya gutangira kwimurira indirimbo mu zindi ndimi zirimo Igiswahili, Icyongereza, Igiportugal n’izindi Imana izatuyobora.”

Fiston Iradukunda ashimangira ko kumenya Imana ari byo shingiro ry’ibyiringiro byose

Fiston Iradukunda arakataje mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Fiston Iradukunda avuga ko umwaka wa 2026 azawukoramo ibikorwa byinshi by'umuziki

Fiston Iradukunda yashyize hanze indirimbo nshya "Bafite Byose" nyuma y'iyo aheruka gukora yitwa "Ambwira Ko"
REBA INDIRIMBO NSHYA "BAFITE BYOSE" Y'UMURAMYI FISTON IRADUKUNDA
REBA INDIRIMBO "AMBWIRA KO" FISTON IRADUKUNDA AHERUKA GUSHYIRA HANZE
