DC Clement, usanzwe uzwi mu itangazamakuru no ku mbuga
nkoranyambaga, ari gukurikiranwa n’ubutabera ku byaha bitandukanye, ndetse ubu
urubanza rwe rwageze mu Rukiko Rukuru.
InyaRwanda yamenye ko ku wa 15 Nzeri 2026, DC Clement
yitabye Urukiko Rukuru i Nyamirambo, ariko ntiyabasha kuburanira mu
mizi bitewe n’uko Umushinjacyaha wateguye dosiye atari yitabiriye iburanisha.
Ubushinjacyaha bwasabye ko iburanisha risubikwa kugira ngo
rizasubukurwe ku wa 2 Ukwakira 2026. Uruhande rwa DC Clement n’umwunganizi we
mu mategeko na rwo rwemeye ko urubanza rukomeza kuri iyo tariki.
Kuki DC
Clement aburanira mu Rukiko Rukuru?
Mu gihe urubanza rw’umuntu ruba rugiye kuburanishwa, kenshi
atangirira mu Rukiko rw’Ibanze, agakomereza mu Rukiko Rwisumbuye mbere yo
kujya mu Rukiko Rukuru, bitewe n’ubwoko bw’icyaha akurikiranyweho. Icyakora,
hari ibyaha biteganywa n’amategeko ko biburanishwa n’Urukiko Rukuru ku rwego
rwa mbere.
Ni muri urwo rwego DC Clement ari kuburanira mu Rukiko
Rukuru, nubwo urubanza rwe ruri kuburanishwa mu mizi.
Itegeko rigena ububasha bw’inkiko mu Rwanda, cyane cyane
Ingingo ya 39 y’Itegeko nº 30/2018 ryo ku wa 2 Kamena 2018, riteganya ko
Urukiko Rukuru rufite ububasha bwo kuburanisha ku rwego rwa mbere ibyaha bimwe
bikomeye birimo ibyaha byo kugambanira Igihugu, ibyaha byo guhungabanya
umutekano wa Leta n’ibyaha by’iterabwoba.
Ibi bisobanuye ko kuba urubanza ruri mu Rukiko Rukuru
bitavuze ko DC Clement yajuriye gusa ku cyemezo cy’urukiko rwamubanjirije.
Ahubwo, bitewe n’ubwoko bw’ibyaha akurikiranyweho, urubanza rwe rwashyizwe muri
uru Rukiko.
Urubanza
rwe rwari rwarageze he mbere?
Ku wa 30 Mata 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwari
rwategetse ko DC Clement akurikiranwa afunze by’agateganyo mu gihe cy’iminsi
30.
Niyigaba Clement ntiyanyuzwe n’icyo cyemezo, maze ku wa 2
Gicurasi 2026 ajuririra Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.
Ku wa 27 Gicurasi 2026, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo
rwatesheje agaciro ubujurire bwe, bityo rwemeza ko akomeza gukurikiranwa afunze
by’agateganyo mu gihe ategereje kuburana urubanza mu mizi.
Mbere yaho, mu iburanisha ryo ku wa 27 Mata 2026, DC Clement
yari yemeye ibyaha akurikiranyweho, anasaba imbabazi. Yagaragaje ko ibikorwa
yakoze byatewe n’umujinya yari afite nyuma yo kubona ishuri yari yarubakanye
n’undi muntu riri gusenywa.
DC Clement akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo
kwangiza ikintu cy’undi ku bw’inabi, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri
rubanda, kurwanya ububasha bw’amategeko, gukoza isoni abayobozi b’Igihugu n’abashinzwe
imirimo rusange, ndetse no gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi bo mu
nzego za Leta.
Kuba yarageze imbere y’Urukiko Rukuru bivuze ko ubu
hategerejwe iburanisha rizibanda ku mizi y’urubanza, aho impande zombi zizagira
umwanya wo kugaragaza ibyo zishingiraho, mbere y’uko urukiko rugera ku cyemezo
cyarwo.
Kugeza ubu, iburanisha ryari riteganyijwe ku wa 15 Nzeri
2026 ntiryabaye kubera kutaboneka k’Umushinjacyaha wateguye dosiye.
Urubanza rwimuriwe ku wa 2 Ukwakira 2026, ari na bwo DC
Clement ategerejwe gusubira imbere y’Inteko Iburanisha y’Urukiko Rukuru kugira
ngo iburanisha rikomeze.

DC Clement agiye gusubira imbere y’Urukiko Rukuru mu rubanza ruzaba ku wa 2 Ukwakira 2026, aho azakomeza kuburanira mu mizi ku byaha bitandukanye akurikiranyweho
