Kuki urubanza rwa DC Clement rwashyizwe mu Rukiko Rukuru ?

Imyidagaduro - 24/09/2026 11:59 AM
Share:

Umwanditsi:

Kuki urubanza rwa DC Clement rwashyizwe mu Rukiko Rukuru ?

Umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement, agiye gukomeza kuburanira mu Rukiko Rukuru, aho urubanza rwe mu mizi ruzasubukurwa ku wa 2 Ukwakira 2026.

DC Clement, usanzwe uzwi mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ari gukurikiranwa n’ubutabera ku byaha bitandukanye, ndetse ubu urubanza rwe rwageze mu Rukiko Rukuru.

InyaRwanda yamenye ko ku wa 15 Nzeri 2026, DC Clement yitabye Urukiko Rukuru i Nyamirambo, ariko ntiyabasha kuburanira mu mizi bitewe n’uko Umushinjacyaha wateguye dosiye atari yitabiriye iburanisha.

Ubushinjacyaha bwasabye ko iburanisha risubikwa kugira ngo rizasubukurwe ku wa 2 Ukwakira 2026. Uruhande rwa DC Clement n’umwunganizi we mu mategeko na rwo rwemeye ko urubanza rukomeza kuri iyo tariki.

Kuki DC Clement aburanira mu Rukiko Rukuru?

Mu gihe urubanza rw’umuntu ruba rugiye kuburanishwa, kenshi atangirira mu Rukiko rw’Ibanze, agakomereza mu Rukiko Rwisumbuye mbere yo kujya mu Rukiko Rukuru, bitewe n’ubwoko bw’icyaha akurikiranyweho. Icyakora, hari ibyaha biteganywa n’amategeko ko biburanishwa n’Urukiko Rukuru ku rwego rwa mbere.

Ni muri urwo rwego DC Clement ari kuburanira mu Rukiko Rukuru, nubwo urubanza rwe ruri kuburanishwa mu mizi.

Itegeko rigena ububasha bw’inkiko mu Rwanda, cyane cyane Ingingo ya 39 y’Itegeko nº 30/2018 ryo ku wa 2 Kamena 2018, riteganya ko Urukiko Rukuru rufite ububasha bwo kuburanisha ku rwego rwa mbere ibyaha bimwe bikomeye birimo ibyaha byo kugambanira Igihugu, ibyaha byo guhungabanya umutekano wa Leta n’ibyaha by’iterabwoba.

Ibi bisobanuye ko kuba urubanza ruri mu Rukiko Rukuru bitavuze ko DC Clement yajuriye gusa ku cyemezo cy’urukiko rwamubanjirije. Ahubwo, bitewe n’ubwoko bw’ibyaha akurikiranyweho, urubanza rwe rwashyizwe muri uru Rukiko.

Urubanza rwe rwari rwarageze he mbere?

Ku wa 30 Mata 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwari rwategetse ko DC Clement akurikiranwa afunze by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.

Niyigaba Clement ntiyanyuzwe n’icyo cyemezo, maze ku wa 2 Gicurasi 2026 ajuririra Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Ku wa 27 Gicurasi 2026, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwatesheje agaciro ubujurire bwe, bityo rwemeza ko akomeza gukurikiranwa afunze by’agateganyo mu gihe ategereje kuburana urubanza mu mizi.

Mbere yaho, mu iburanisha ryo ku wa 27 Mata 2026, DC Clement yari yemeye ibyaha akurikiranyweho, anasaba imbabazi. Yagaragaje ko ibikorwa yakoze byatewe n’umujinya yari afite nyuma yo kubona ishuri yari yarubakanye n’undi muntu riri gusenywa.

DC Clement akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo kwangiza ikintu cy’undi ku bw’inabi, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kurwanya ububasha bw’amategeko, gukoza isoni abayobozi b’Igihugu n’abashinzwe imirimo rusange, ndetse no gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi bo mu nzego za Leta.

Kuba yarageze imbere y’Urukiko Rukuru bivuze ko ubu hategerejwe iburanisha rizibanda ku mizi y’urubanza, aho impande zombi zizagira umwanya wo kugaragaza ibyo zishingiraho, mbere y’uko urukiko rugera ku cyemezo cyarwo.

Kugeza ubu, iburanisha ryari riteganyijwe ku wa 15 Nzeri 2026 ntiryabaye kubera kutaboneka k’Umushinjacyaha wateguye dosiye.

Urubanza rwimuriwe ku wa 2 Ukwakira 2026, ari na bwo DC Clement ategerejwe gusubira imbere y’Inteko Iburanisha y’Urukiko Rukuru kugira ngo iburanisha rikomeze.

DC Clement agiye gusubira imbere y’Urukiko Rukuru mu rubanza ruzaba ku wa 2 Ukwakira 2026, aho azakomeza kuburanira mu mizi ku byaha bitandukanye akurikiranyweho

REBA IKIGANIRO KIGARUKA KU RUBANZA RWA DC CLEMENT N'UBUKWE BWA VESTINE BWASIBWE KURI YOUTUBE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...