Kuki nta gikombe cy'uwambaye neza mu iserukiramuco 'Oldies' cyatanzwe? - AMAFOTO

Imyidagaduro - 27/07/2026 9:50 AM
Share:

Umwanditsi:

Kuki nta gikombe cy'uwambaye neza mu iserukiramuco 'Oldies' cyatanzwe? - AMAFOTO

Mu myaka ishize, kimwe mu byarangaga iserukiramuco Oldies Music Festival ni ugusoza umunsi abantu batunguwe n’itangazwa ry’abahize abandi mu myambarire, bagahabwa ibihembo nk’ikimenyetso cyo guha agaciro umurava baba bagaragaje mu gusigasira no kugaragaza umuco w’imyambarire yo hambere.

Byari bimaze kuba umwihariko w’iri serukiramuco, kuko imyambarire iba ifatwa nk’igice cy’ingenzi cyaryo, kimwe n’umuziki ucurangwa. Gusa kuri iyi nshuro, byasojwe nta muntu n’umwe utangajwe nk’uwahize abandi, ibintu byatunguye benshi mu bari bitabiriye iki gitaramo.

Iserukiramuco rya Oldies Music Festival ryabereye muri Kigali Universe ku wa 25 Nyakanga 2026, ryari ryitabiriwe n’abakunzi b’umuziki wo hambere n’abiyemeje kwambara imyenda yibutsa ibihe byo mu myaka ya za 70, 80, 90 ndetse n’iya 2000.

Abenshi bari biteze ko nk’uko bisanzwe, hari butangazwe umukobwa n’umusore bahize abandi mu myambarire, bagahabwa ibihembo. Ariko ibyo ntibyabaye.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Basile Uwimana, utegura iri serukiramuco, yavuze ko icyatumye iki gihembo kidatangwa ari uko batabonye umuterankunga wari kubafasha kugitanga. Yagize ati: “Nta muterankunga wabonetse wari kubitanga.”

Ni ibisobanuro byasubije amatsiko y’abari bibaza impamvu iki gice cyari kimaze kuba umuco muri Oldies Music Festival kitagaragaye muri uyu mwaka.

Mu mwaka ushize wa 2025, ibi bihembo byari byarushijeho gukurura abantu benshi.

Evode ni we wari wegukanye igihembo cy’umusore wahize abandi mu myambarire, nyuma yo kwigaragaza mu myenda gakondo-Nyafurika yahuje amabara, ibitambaro bya kera n’ibice bitandukanye by’ubukorikori bw’Afurika, ku buryo benshi bavugaga ko yasaga n’uwakuwe mu myaka ya za 70 na 80.

Ku ruhande rw’abagore, Ingabire Justine ni we wari wabaye indashyikirwa, agaragaza imyambarire yibutsaga imyaka ya 2000, uburyo bwo kwambara bwakunzwe muri icyo gihe ndetse n’imideri yakundwaga mu muziki wa R&B. Bensh bamugereranyaga n’abahanzi barimo Missy Elliott na Aaliyah, ibintu byatumye yegukana amashyi menshi n’igihembo.

Nubwo uyu mwaka nta bihembo byatanzwe, ntibyabujije abitabiriye iri serukiramuco kugaragaza ubuhanga n’ubunyamwihariko mu myambarire.

Mu bagaragaye cyane harimo Clapton Kibonge, Muyoboke Alex, wari wambaye imyenda ya kera ndetse anafite inkono y’itabi nk’ikimenyetso cy’imibereho yo hambere, na Coach Gael, wari wiyise "Coach Marley".

Coach Gael yari yambaye imyenda ifite amabara akunze kuranga ibendera rya Jamaica, yambaye umusatsi w’Aba-Rasta ndetse n’ipantaro ya "Mukotanyi", ibintu byamugize umwe mu bakurikiwe cyane n’abitabiriye iki gitaramo.

Mu buryo bwagutse, imyambarire yakomeje kuba imwe mu nkingi z’iri serukiramuco, kuko buri wese aba ashaka kwerekana uburyo yumva amateka n’umuco by’ibihe byahise.

Oldies Music Festival ikomeje kuba urubuga ruhuza abakunda umuziki wa kera n’abifuza kongera kwibuka ubuzima bwaranze ibihe byashize, aho usanga urubyiruko rwambara nk’ababayeho muri ibyo bihe, mu gihe abakuru bo baza kongera gusabana bibuka ubuzima babayemo.

Ku ruhande rw’umuziki, umuhanzi Wyre wo muri Kenya ni we wari umutumirwa mukuru. Nubwo ari umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu ndirimbo zirimo Nakutaka, Nakupenda Pia na She Said That, ntiyabashije kuzamura ibyishimo by’abari bitabiriye igitaramo ku rwego benshi bari biteze.

Iki gitaramo cyanayobowe na Lucky Nzeyimana, mu gihe aba-DJ barimo Fresh Freddie, Infinity, RY na Nano ari bo bakomeje gutuma ikirere cyaryo kigumana umwihariko, binyuze mu kuvanga indirimbo zakunzwe mu bihe bitandukanye.

Nubwo igihembo cy’uwambaye neza kitatanzwe muri uyu mwaka, imyambarire yakomeje kuba kimwe mu byigaruriye imitima y’abitabiriye Oldies Music Festival 2026.

Byanasize icyifuzo ko mu mwaka utaha haboneka abafatanyabikorwa batuma iri rushanwa risubukurwa, kuko ari kimwe mu bituma iri serukiramuco rirushaho kugira umwihariko no guha agaciro ababasha gusubiza ubuzima bw’ibihe byo hambere binyuze mu myambarire.

Umunyamakuru Bertrand wa Magic Fm, ari kumwe na Jado Kabanda wabaye umujyanama wa Bruce Melodie

Coach Gael [Uri hagati] n'umuvandimwe Kenny Mugarura [Uri iburyo] ni uku baserutse mu iserukiramuco 'Oldies Music Festival'

Abantu mu ngeri zinyuranye baserutse mu myambaro itandukanye cyane cyane yo ha mbere mu kujyanisha n'insanganyamatsiko y'uyu mwaka

Clapton Kibonge ari kumwe na Alex Muyoboke mu iserukiramuco ryabereye muri Kigali Universe

Umunyamakuru Luckman Nzeyimana wari 'MC' muri iki gitaramo cy'iserukiramuco ryongeye kubera i Kigali

Umuhanzi Wyre wo muri Kenya yongeye gutaramira i Kigali binyuze muri 'Oldies Festival'

Basile Uwimana [Uri ibumoso] utegura iri serukiramuco, yavuze ko muri uyu mwaka nta bihembo byatanzwe kubera ko batabonye umufatanyabikorwa

Dj Ry [Uri iburyo] ari kumwe na Bjc mu gitaramo cy'iserukiramuco ngaruka mwaka 'Oldies Music Festival'


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...