Ese koko ibi hari aho bihuriye no kurushinga kwa Knowless na producer Clement? Kuki abatari bake bagiye babihuza? Izi mpinduka se kuki zaba zagaragaye kuri Christopher mbere y’abandi bahanzi bakoranaga muri Kina Music?Ese bagenzi be asize muri Kina Music babifashe bate?


N'ubwo hanze bivugwaho kwinshi, mu bigaragara, aba bagabo bo batandukanye mu mahoro
Nyuma y’iyi nkuru yatunguye benshi, hakurikiyeho ibitekerezo byinshi bitandukanye yaba ku mbunga nkoranyambaga za ba nyir’ubwite, yewe no mu bitangazamakuru ahatambutse iyi nkuru. Kimwe mu byagiye bihurizwaho ngo ni uko uku gutandukana kwa Kina Music na Christopher byaba bifitanye isano no kurushinga hagati ya Ishimwe Clement na Knowless cyangwa bakaba bapfuye amafaranga yavuye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.
Mu gusesengura impamvu abantu batandukanye bagiye bahuza cyane ubukwe bwa Knowless na Clement nk’impamvu nyamukuru yo gusesa amasezerano ya Christopher na Kina Music twifashishije abahanzi Christopher yasize muri Kina Music.

TMC na Platini bagize Dream boys
Ku ruhande rwa TMC, umwe mu bagize itsinda rya Dream boys naryo byavugwaga ko ari ryo rishobora gukurikiraho mu gusesa amasezerano, we asanga impamvu babihuza cyane no kurushinga, ari uko byahuriranye, ahubwo akaba asanga ari igihe cyari kigeze ngo uyu musore afate icyerekezo gishya.
Ati “ Ni uko gusa byahuriranye, kuba ubukwe bwarabaye nawe akaba atagikorera muri Kina Music. Kuri njyewe kugenda kwe n’ubukwe ni ibintu bibiri bitandukanye. Ngarutse ku cya mbere kugenda kwe, Christopher yari amaze imyaka hafi 7 ari muri Kina Music, ntekereza ko igihe cyari kigeze ngo wenda nawe arebe hanze uko bimeze bitewe n’ibyifuzo bye. Njye ni uko mbibona.”

Platini na Knowless
Mugenzi we Platini, nawe ahamya ko uretse kuba abantu bashaka gukuririza ibintu, ntaho kurushinga kwa Knowless na Clement bihuriye no kuba uyu muhanzi na Kina Music barahagaritse amasezerano.
Platini ati “ Ntekereza ko ari ubwumvikane bwabaye ku mpande zombi biba ngombwa ko amasezerano ahagarara, ni bya bindi nyine abantu baba bashaka kuremamo ibindi byinshi, gusa icy'ingenzi abantu bagakwiye kumenya ni uko amasezerano yageze ku musozo habaho ubwumvikane bwo kuyahagarika ibyo bindi byo ndumva atari byo.”
Ku ruhande rwa Tom Close, we asanga niyo baba barafashe iki cyemezo cyo gutandukana kubera ubukwe, byagakwiye kumenywa na ba nyira byo mbere y’uko hagira abandi bihutira kugaragaza ko hari icyo babiziho kurushaho, gusa asanga buri wese yarafashe icyemezo gikwiye.

Butera Knowless, Tom Close na Christopher
Tom Close ati “ Icya mbere navuga ni uko kuba asezeye muri Kina Music adapfuye, uretse no kuba twakoranaga nawe, muri Kina Music harimo n’abandi dukorana bari hanze yayo. So, kuva muri Kina Music ntibibujije ko tuzakomeza gukorana, hanyuma ku by’ubukwe, iyo mpamvu nyamukuru mwayibariza Chris na Clement kuko aribo bafashe icyemezo cyo gusesa amasezerano ubwo nibo babimenya kurushaho, ariko nka njye ubireba, umuntu mukuru aba afite uburenganzira bwo kugira management runaka cyangwa akaba yayihindura, ndetse na Clement aba afite uburenganzira bwo gukorana n’umuhanzi runaka cyangwa akaba yabihagarika.”
Akomeza gira ati “ Haba kuri Clement, haba kuri Chris, umwe muri bo afite uburenganzira bwo kuba yahindura uwo bakorana. Nk’uko Chris yahinduye management, Clement nawe ashobora kugira abandi bahanzi yongera muri Kina music byose ni ibintu bishoboka.”

Ku ruhande rwa Knowless wakomeje gushyirwa mu majwi, asanga abarimo kubifata gutyo ari babandi bakunda byacitse gusa ngo ntiyababuza kuvuga ibyo batekereza.
Butera Knowless ati “ Nta kintu kirenze ndibubivugeho kidahuye cyane n’itangazo ba nyir’ubwite batanze. Numva y’uko kugirango habeho icyo cyemezo, habaye nyine kukigaho, ntabwo ari decision yahubukiwe, rero kuba impande zose zarabyemeranijwe ni uko wenda byari ngombwa cyangwa se babonaga ko ari cyo gikwiye, rero nta kindi narenzaho kirekire kubera y’uko nanjye ndi munsi y’ubuyobozi bwa Kina music.”
Ku bijyanye no kuba kurushinga na Clement ari yo yabaye intandayo yo gusohoka muri Kina Music kwa Christopher, aha Knowless mu magambo ye yagize ati “ Aho ho nta hantu bihuriye na gato gusa nyine urumva abantu twakira ibintu mu buryo butandukanye, rero hari bamwe bifuza ko uburyo bakiriye ibintu biba bya bindi bya byacitse, ariko sinibaza ahantu ubukwe bwaba buhuriye n’akazi kuko ubukwe nta hantu na hato bihuriye ariko ntiwabuza umuntu nyine kugira ibintu byacitse. Ibyo batangaje (Clement na Christopher) ni decision yabo kandi tugomba kubaha.”

Abahagaze nibo basigaye bagize Kina Music, Christopher yabaye amateka nyuma ya Dany Nanone na King James baherukaga kuvamo mu gihe cyashize
Ngayo ng’uko ibitangwazwa n’abahanzi Christopher yasize muri Kina Music, gusa nta wabura kongera kuvuga ko Christopher ari umwe mu bagaragaye bishimye mu bukwe bw’aba bombi ndetse abifuriza ishya n’ihirwe. Uyu musore akaba ari nawe muhanzi rukumbi wo muri Kina Music wagaragaye muri film mbarankuru y’abo mu muryango wa Clement Ishimwe yagaragazaga amateka ye, ibi bikanagaragaza agaciro yahabwaga nk’umuhanzi rukumbi wari usigayemo mu bahanzi batangiranye n’iyi nzu.
Gusa ariko kandi natwe dukurikije amateka y’iyi nzu y’umuziki hari impamvu twasanze bamwe bagiye babihuza gusa bitavuze ko byaba ari ukuri.
Icya mbere, ni uko kuba Christopher na Kina Music bahagaritse amasezerano yabo nyuma y’ibyumweru bibiri gusa ubu bukwe bw’umuyobozi mukuru wa Kina Music n’umuhanzikazi wayibarizwagamo Butera Knowless bubaye byahaye abantu gutekereza kuri iyi ngingo, dore ko benshi basanzwe bemeza ko ari we mutoni, bityo Christopher akaba yacyeka ko ashobora kuhadindirira.
Bamwe kandi babifata nkaho uyu muhanzi ngo yaba yabonye atazongera kubonerwa umwanya na producer Clement uko bikwiye ku bw’inshingano nshya. Ese ubundi ntihari hashize imyaka itanu bakorana? Iki nacyo ni ikibazo umuntu atabura kwibaza.

Aha, Christopher yafotowe nagaragaza akanyamuneza yerekeje mu bukwe bwa Knowless na Clement. Kuki aka kanya yaba ahangayikishijwe no kurushinga kwa bo?
Hari abandi bajya kure cyane mu mateka bakavuga ko Christopher akurikiye inzira ya King James, wasohotse hakiri kare muri Kina Music agatangira kwikorana nyuma yo kutishimira umubano wihariye wari wadutse hagati yaba bombi kuri ubu bamaze no kurushinga.
Reba hano amashusho y'indirimbo 'Iryo mbonye' abahanzi bo muri Kina Music baheruka guhuriramo
