Kuki Kiyovu Sports yabaye insina ngufi kuri APR FC?

Imikino - 19/05/2016 12:35 PM
Share:

Umwanditsi:

Kuki Kiyovu Sports yabaye insina ngufi kuri APR FC?

Umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports Yves Rwasamanzi yatangaje ko imyumvire abayobozi n’abakinnyi bafite kuri APR FC ari yo yatumye Kiyovu Sports iba insina ngufi imbere ya APR FC bikaba bituma itajya ipfa gukura amanota atatu kuri APR FC.

Kiyovu Sports yatsinzwe na APR FC ibitego bibiri ku busa mu mukino wa shampiyona wo ku munsi wa 25 kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Gicurasi 2016 mu gihe no mu mikino ibanza ya shampiyona Kiyovu Sports yari yatsinzwe n’ubundi na APR FC ibitego bibiri ku busa.

Abajijwe n’abanyamakuru impamvu Kiyovu Sports ihora ari insina ngufi imbere ya APR FC dore ko iyi kipe y’Urucaca iheruka gukura amanota atatu kuri APR FC  ku itariki ya 30 Ukwakira mu 2005, umutoza Yves Rwasamanzi yavuze ko biterwa n’imyumvire abakinnyi ba Kiyovu ndetse na bamwe mu bayobozi bafite kuri APR FC.

Yves Rwasamanzi yagize ati “ Ahanini, njye mbona ari ikibazo cya ‘mentalite’ [imyumvire] iri muri Kiyovu kuko nasanze abakinnyi biyumva ko bari mu rwego rwo hasi ngerageza kubumvisha ko ari abakinnyi beza, kuko ubona hari abakinnyi beza ku giti cyabo ndetse bashobora no gukina ku rwego rwo hejuru ariko bizaza buhoro buhoro gusa usanga hari n’abayobozi bamwe na bamwe ubwabo  bumva ko batatsinda APR FC’’.

Yakomeje agira ati “ Birashoboka gutsinda APR FC; APR ni ikipe nk’izindi zose, ushobora kuyitsinda wayiteguye neza ariko biraba ikipe igatsindwa tu’’.

Yves Rwasamanzi ngo yasanze abakinnyi na bamwe mu bayobozi barishyizemo ko batatsinda APR FC

Abajijwe niba yaba atari yiteguye  yiteguye neza mbere ya APR FC, yavuze ko bivuna cyane mu gihe witegura ikipe ukina mu mpera z’icyumweru ndetse no mu mibyizi.

Akenshi gutegura ikipe ukina ku wa gatatu no ku wa gatandatu biravuna cyane iyo udafite abakinnyi bahagije, iyo ufite abakinnyi bamwe gusa bake cyane, ntabwo byoroha cyane, iyo ugize amahirwe biraguhira ariko kenshi iyo utakaye uratakara cyane, kugira ngo wigarure biragora cyane.’’- Umutoza Yves Rwasamanzi

Yves Rwasamanzi yanavuze ko gukina imikino myinshi mu gihe gito nyamara mu gihe n’ibitunga abakinnyi bitaboneka neza cyangwa bikaba bidahagije na byo biri mu binaniza abakinnyi ndetse bikaba bishobora gutuma batanitwara neza mu kibuga gusa yongeraho ko gutsindwa na APR FC nta gitangaza kirimo.

Nyuma yo gutsindwa na APR FC ku munsi wa 25 wa shampiyona, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 41.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...