Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa
Mbere tariki 1 Ukuboza 2025, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu, RIB, Dr. Murangira
B. Thierry, yasobanuye ko hari ibintu bigera kuri bitanu birebwaho kugira ngo
hafatwe umwanzuro wo kohereza umuntu muri ‘Rehab’ cyangwa se afungwe.
Dr. Murangira yavuze ko icy’ingenzi cya
mbere ari ukureba niba ari ubwa mbere uwo muntu afatiwe muri icyo cyaha. Iyo
ari inshuro ya mbere afashwe, ahabwa amahirwe yo kwitabwaho mu buryo bumufasha
kureka iyo ngeso.
Iyo umuntu afatiwe mu ikoreshwa
ry’ibiyobyabwenge ariko hakabaho n’ikindi cyaha cyabifatanyije – nko gukubita
no gukomeretsa, ubujura, gusenya cyangwa ibindi — ntaba afite amahirwe yo
koherezwa muri ‘Rehab’. Aho ahita akurikiranwa n’amategeko ku byaha byose uko
byakurikiranye.
Yagize ati: “Igikurikizwa n'ibintu navuga nka
bitanu. Icya mbere kuba uwo ari ubwa mbere afatiwe muri icyo cyaha cyo kunywa
ibiyobyabwenge, ari bwo bwa mbere.”
“Icya kabiri, kuba icyo cyaha cyo kunywa
ibiyobyabwenge nta rindi sano gifitanye n'ibindi byaha, nko ku gukubita no
gukomeretsa, kwiba, gusenya, ubwo iyo bifatanye aho ngaho nta mahirwe uba ufite
yo kujya muri 'Rehab' ukurikiranwaho icyo ng'icyo n'ikindi
kigakurikiranwa."
Aho ni ho harebwa niba uwo muntu koko
akeneye ubufasha bwo kuva mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, bityo ‘Rehab’ ikaba
inzira yamukiza kurusha igororero.
Hari n’igihe uwafashwe asaba ubwe ko
yahabwa amahirwe ya nyuma akajya kwivuza no kwigishwa muri ‘Rehab’. RIB ivuga
ko hari abantu koko baba barabaye imbata y’ibiyobyabwenge bityo bakenera
ubufasha bwihariye.
Ati: "Ikindi cya Gatatu, kuba ari bwo
buryo bushobora gufasha uwanyoye ibiyobyabwenge kwikosora. Ikindi cya Kane,
kuba nawe abisaba ati 'mpume amahirwe ya nyuma nanjye murabona ko ndi 'Victim'
ku rundi ruhande nawe aba ari 'Victim' yo kuba yarabaye imbata
y'ibiyobyabwenge, nanjye mpume amahirwe ya nyuma ngende nikosore, njye muri
'rehab' ngororwe.”
Ariko nanone, kuba umuntu ajyanwe muri
‘Rehab’ ntibisobanura ko dosiye iheze. Iba ihagaritswe, ariko ntiba yavanyweho
burundu. Iyo yongeye gufatirwa muri ibyo bikorwa, dosiye irongera
igakurikiranwa, n’amahirwe yari yahawe akarangira.
Dr. Murangira ati “Iyo tuvuze ngo iyo
ahabwa amahirwe ya nyuma, ibi byose iyo bikoze 'dosiye' iguma ifunguye,
ikurikirana riba rihagaze, ariko ntiriba rivuyeho, ni ukuvuga ngo iyo wongeye
kubifatirwamo, ayo mahirwe uba wayatakaje."
Dr. Murangira yavuze ko n’ubushishozi
bw’umugenzacyaha bugira uruhare. Hari igihe agenzura imiterere y’uwo muntu,
uburyo yafashwemo n’amakuru amureba yose akabona ko yumvikana ko ashobora
gufashwa, cyangwa akabona ko arimo kubeshya ngo yirengagize amakosa.
Yungamo ati: "Ikindi nabyo
bikanashingira ku bushishozi bw'umugenzacyaha. Kuko hari igihe umugenzacyaha
ashobora gushishoza akabona ko uyu muntu ibyo ari byo byose aranabeshya, ni
ugushaka kwikura aha ngaha bikurikiye na 'Background' n'uko wagiye usuzuma
dosiye ye n'ibindi, imyitwarire, n'uko yafashwe n'uko yari ameze.”
Yanavuze ko ubu buryo bwo guha abantu
amahirwe yo kwikosora bumaze kugaragaza umusaruro ku babunyuzemo, nubwo atari
uburyo buzakora ku bantu bose.
Asoza agira ati “Ibyo rero n'ibintu
bishingirwaho, kandi turabona biratanga umusaruro. Hari abo bifasha. Ntabwo
twavuga ngo ni bwo buryo bugomba kubaho iteka, ariko n'uburyo ubugenzacyaha
bwabonye ko bwafasha abantu bwo kuba bava mu kuba imbata y'ibiyobyabwenge
[...]"
Igihesha umuntu amahirwe yo kujyanwa muri
‘Rehab’ kirimo kuba ari ubwa mbere afashwe, kuba nta bindi byaha
byabifatanyije, kurebwa niba ubufasha bwo kwikosora bumukwiriye ndetse no kuba
yabigaragaza ubwe.
Naho ugize uruhare mu bindi byaha bijyana
n’ibiyobyabwenge cyangwa agahabwa amahirwe akayasesagura, akurikiranwa
n’amategeko agafungwa.

