Kuki ari twe ubwacu dushyiraho inzitizi? — Perezida Kagame ku iterambere rya Afurika

Amakuru ku Rwanda - 24/08/2026 8:38 PM
Share:

Umwanditsi:

Kuki ari twe ubwacu dushyiraho inzitizi? — Perezida Kagame ku iterambere rya Afurika

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye urubyiruko n’abakoresha imbuga nkoranyambaga (content creator) muri Afurika kugaragaza inzitizi bahura na zo mu kazi kabo, kugira ngo abafata ibyemezo bashobore kuzivanaho no guteza imbere urwego rw’ubuhanzi n’ubushobozi bwo guhanga ku mugabane wa Afurika.

Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ta 24 Kanama mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Kigali Convention Centre, aho yavuze ko abakora mu rwego rwo guhanga ari bo bafite amakuru afatika ku bibazo bibabangamira mu rugendo rwo guteza imbere impano n’imishinga yabo.

Ati: “Ndashaka ko mutubwira ibyo mwanyuzemo, mukatubwira inzitizi mwahuye na zo mwibaza muti: ‘Iyo iki kibazo kitaba gihari, wenda naba narakoze neza kurushaho cyangwa nkaba narateye imbere mu byo nkora.’”

Perezida Kagame yavuze ko iki kibazo kigomba kuba inshingano zihuriweho n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse n’abayobozi, kuko ibitekerezo n’ibibazo bitangwa n’abari muri uru rwego bishobora gufasha Leta gushyiraho politiki ikuraho imbogamizi zitari ngombwa.

Yagize ati: “Ibi bifasha kumva ko inshingano ari izacu twese. Mwebwe mutubwira ibyo mubona mu bunararibonye bwanyu, natwe tukabikora ku rwego rwa politiki kugira ngo turebe niba izo nzitizi zitagombye kuba zihari, maze tuzivanaho.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko Afurika ifite impano n’ubushobozi bwinshi mu bijyanye no guhanga, ariko ko hari ibibazo byinshi biterwa n’imikorere n’imyanzuro bifatwa n’Abanyafurika ubwabo.

Yagaragaje ko bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga n’abandi bakora imirimo ijyanye no guhanga bagomba gukomeza kubaza abayobozi impamvu hari ibintu bigoye gukora ku mugabane wa Afurika, mu gihe Afurika ubwayo yifuza kwihaza no kwiteza imbere.

Ati: “Ntibikwiye ko dutinya kubaza ngo: Afurika yifuza kugera kuri ibi n’ibi, ariko kuki ari twe ubwacu dushyiraho izo nzitizi?”

Perezida Kagame yanagarutse ku biganiro yagiranye n’abayobozi baturutse muri Nigeria basuye u Rwanda.

Yavuze ko abo bayobozi, bagera kuri 16, bari baje kwiga ku buryo u Rwanda rwateje imbere imiyoborere n’imitangire ya serivisi, ndetse n’uburyo igihugu gishyira umutungo wacyo mu bikorwa bigamije iterambere.

Yabasobanuriye ko ibibazo by’iterambere bitarebwa gusa n’ingano y’umutungo igihugu gifite, ahubwo ko icy’ingenzi ari uburyo uwo mutungo ukoreshwa n’icyo ugezaho abaturage.

Perezida Kagame yavuze ko bamwe muri bo cyangwa leta zo muri Nigeria zifite ubukungu buruta ubw’u Rwanda, bityo ko ikibazo atari ukubura umutungo, ahubwo ko ari icyo abayobozi bahitamo kuwukoresha n’uburyo bawukoresha mu guteza imbere abaturage babo.

Yanasobanuye ko imiyoborere myiza idashingira gusa ku gushyiraho amategeko, ahubwo ko hakenewe ko ayo mategeko ashyirwa mu bikorwa neza, hakabaho kubazwa inshingano no korohereza abaturage gukora ibikorwa bibateza imbere.

Perezida Kagame kandi yashimangiye akamaro ko korohereza abantu gukora ibikorwa byabo, harimo no korohereza abantu kwambuka imipaka hagati y’ibihugu bya Afurika.

Yavuze ko gukuraho imbogamizi z’imipaka n’izindi z’imikorere ari inshingano y’ibihugu byose, cyane cyane ko ibikorwa byinshi by’abaturage bishobora kugira akamaro ku mugabane wose.

Ati: “Abashaka gukora ibyo bashoboye byose bagomba gukomeza kuvuga bati: ‘Mutureke. Ibyo dukora ntacyo byangiza, ahubwo bigirira akamaro buri wese.’”

Perezida Kagame yavuze ko hakenewe imbaraga zihuriweho kugira ngo Afurika ikemure ibibazo byinshi yishyiriraho ubwayo, asaba buri wese gukomeza gukora uruhare rwe no gukorana n’abandi.

Yasoje avuga ko nubwo Afurika ifite ibibazo byinshi, gukomeza ibiganiro, gutanga ibitekerezo no gukorera hamwe bishobora gufasha umugabane kugera ku iterambere ryifuzwa.

 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...