Aime
Uwimana afatwa nk’inkingi ikomeye mu gisata cy’indirimbo zo kuramya Imana, dore
ko yabitangiye mu myaka yo ha mbere, aho bamwe mu bahanzi bamenyekanye nyuma ye
badahwema kwerura batazuyaje ko batewe umwete wo kuririmba n’uburyo uyu muramyi
abikora. Kuba ari umwe mu bahanzi bakunzwe ndetse barambye cyane mu muziki wa Gospel byongeye akaba afatitwaho icyitegererezo n'abahanzi benshi cyane, byatumye tumubaza impamvu ibitaramo bikomeye bya Gospel bitagera hanze ya Kigali.
Aime Uwimana wakunzwe mu bihe byahise atangira umuziki kugeza n’uyu munsi, avuga ko ku bwe ibitaramo by’abakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana na byo bikeneye abashoramari babitera inkunga kugira ngo bitere imbere kurushaho, bityo abahanzi na bo bibafashe kurenga Kigali bagere no mu ntara n’utundi duce two hanze y’umujyi. Yagize ati:"Mu by’ukuri Imana nibona ko bikwiye, ndacyafite ibitekerezo byo kuba narenga gukorera ibitaramo i Kigali nkagera ahandi mu ntara. N’abantu bo hanze ya Kigali dukeneye kugirana na bo ibihe byiza byo kuramya Imana ".
Aime Uwimana ubwo yaririmbanaga na Israel Mbonyi indirimbo bakoranye yitwa 'Indahiro'
Aime Uwimana benshi bakunze kwita akazina ka ‘Bishop w’abahanzi’ yakoze igitaramo umwaka ushize wa 2018, igitaramo yise “Hari amashimwe ". Avuga ko icyatumye acyita iri zina ari uko 'Hari amashimwe ahora ashima buri gihe harimo ukuntu Imana igendana na we mu buzima bwe bwa buri munsi'. Yavuze ko hari ibindi bitaramo yifuza gukomeza gukora mu gihe Imana yaba ikomeje kumushoboza. Ibitekerezo by’abantu banyuranye ndetse n’ibiganiro-mpaka bikunze kugaruka ku ngingo ivuga ko ibitaramo bikomeye nk’icyo uyu muhnzi yakoze umwaka ushize wa 2018, biguma mu mujyi wa Kigali gusa, ugasanga ibindi bice by’igihugu bisa n’ibyibagiranye.
Kuri iyi ngingo Aime Uwimana avuga ko gukemura iki kibazo bitoroshye kubera ubuke bw’abashoramari mu bitaramo bya Gospel, hakiyongeraho uburyo gutegura igitaramo cyiza bihenda. Aime Uwimana aganira na Inyarwanda.com yagize ati: “Ubundi umuhanzi wese aba abishaka cyane ariko ikigoye kihaba urabona ibyuma umuntu aba yizeye ni ibya hano asanzwe azi, rero kugira ngo uzabashe gukura ibyuma hano ngo ubigeze mu ntara usanga ari ibintu bihenze cyane, icyo ni kimwe mu bibazo bikomeye duhura na byo."
Umuramyi Aime Uwimana bakunze kwita 'Bishop w'abahanzi'
Aime Uwimana yakomeje agira ati: “Abaririmbyi bo baba bahari kandi bafite ubushake bwo gukorera Imana ahantu hose, muri Gospel biracyagoranye usanga abaterankunga batayitabira cyane, baracyatinya gushora imbaraga n’ubushobozi bwabo muri gospel. Biragenda biza ariko biracyagoranye nta bwo biraza neza biradusaba kwihangana."
Uyu muhanzi avuga ko nubwo bimeze bityo, bo nk’abahanzi bakora umuziki uhimbaza Imana hari ibyo kwishimira ugereranije nuko byari bimeze. Ati: “Gusa ntitwabura gushima Imana aho bigeze ubu ugereranije n’uko byahoze mu myaka yo ha mbere, iyo witegereje ubona byibura hari icyizere ko mu myaka iza bizageraho bikumvikana abashoramali bagatinyuka gushora imali yabo no muri gospel, na yo itere imbere n’abayikora bagatera imbere kimwe no mu bindi bihugu. Nubwo hakiri urugendo ariko n’aho tugeze ni heza, ni aho gushimira Imana."
Igitaramo Aime Uwimana aherutse gukorera muri Kigali cyaritabiriwe cyane
Inkuru ya Paul Mugabe/Inyarwanda.com