Uretse
uburyohe bwabwo, ubunyobwa burimo intungamubiri nyinshi nka magnesium, folate,
na vitamini E. Ibi byatumye benshi bibaza niba koko ari bwiza ku buzima, cyane
cyane ku bagabo n’abagore bashakanye.
Impamvu ya
mbere ni uko ubunyobwa bukungahaye kuri poroteyine nyinshi cyane
kugera kuri garama 28 (1 ounce), habonekamo poroteyine zisaga 7g.
Poroteyine
ni ingenzi cyane ku mubiri kuko Ifasha mu mikurire no mu gukura kw’imikaya, Ifasha
mu gusana ingingo zangiritse no kongera ubudahangarwa no gukiza ibikomere.
Ubushakashatsi
bwerekanye ko abakuru bakoresha ifu y’ubunyobwa bafatanyije no gukora imyitozo
ngororamubiri, byabagiriye akamaro mu kongera imikaya no gukomera k’umubiri.
Ikindi
kandi, ubushakashatsi bwakorewe ku bagabo 65 bafite ibiro byinshi bwagaragaje
ko kurya ubunyobwa mu buryo bugenzuye bifasha mu gutwika ibinure no kugabanya
ibiro.
Impamvu ya
kabiri ni uko ubunyobwa bufasha umutima gukora neza.
Indwara
z’umutima ni imwe mu mpamvu nyamukuru zitera imfu ku isi. Kurya neza bifite
uruhare runini mu kurinda umutima, kandi ubushakashatsi bwerekanye ko ubunyobwa
bufasha kugabanya ibyago byo kurwara umutima.
Ubunyobwa
burimo amavuta meza y’ubwoko bwa polyunsaturated, cyane cyane linoleic acid,
afasha mu gusimbura ibinyamavuta bibi cyangwa ibinure (saturated fats) no
kugabanya isukari mbi (carbs) mu mirire ya buri munsi.
Ubushakashatsi
bwerekanye ko kurya ubunyobwa cyangwa ibinyabutare (tree nuts) byibura kabiri
mu cyumweru, bigabanya ibyago byo kurwara umutima ku rugero rwa 13%.
Impamvu ya gatatu ubunyobwa bushobora kongera
ubushake n’imikorere mu mibonano mpuzabitsina.
Ubunyobwa
burimo arginine, ari na yo amino acid ihinduka nitric oxide mu mubiri. Iyo
nitric oxide ifasha imitsi kwaguka, amaraso agatembera neza, bikaba ingenzi mu
mikorere y’imyanya ndangagitsina, cyane cyane mu gihe cy’imibonano
mpuzabitsina.
Ubushakashatsi
bugaragaza ko ibinyabutabire birimo arginine bifasha abagabo bafite ikibazo cyo
kudakomera neza (erectile dysfunction), cyane cyane mu rwego ruringaniye.
Ubundi
bushakashatsi bwakorewe ku nyamaswa bwagaragaje ko arginine ifasha Guteza
imbere ubwiza bw’intanga, Kongera libido (ubushake mu mibonano) no Kongera
igipimo cya testosterone.
Ubunyobwa
burimo kandi resveratrol, antioxidant ifasha mu gusukura no kurinda
uturemangingo. Ubu bunyobwa bufite ubushobozi bwo Kuzamura ireme ry’intanga no Gufasha
igitsina cy’umugabo gukomera neza.
Gusa,
nubwo ubushakashatsi bwinshi bwibanda ku ntungamubiri ziri mu bunyobwa,
hakenewe ibindi bisobanuro byimbitse kugira ngo hamenyekane neza uko ubunyobwa
ubwabwo bugira ingaruka ku buzima bw’imyororokere.