Kuki abashakanye bashishikarizwa kurya ubunyobwa?

Ubuzima - 18/06/2025 1:27 PM
Share:

Umwanditsi:

Kuki abashakanye bashishikarizwa kurya ubunyobwa?

Ubunyobwa ni kimwe mu biribwa bikunzwe cyane ku isi, buzwiho kugira uburyohe burimo gusharira byoroheje kandi bushobora gukoreshwa mu buryo bwinshi nko mu ifunguro risanzwe, amavuta, amasosi no muri peanut butter.

Uretse uburyohe bwabwo, ubunyobwa burimo intungamubiri nyinshi nka magnesium, folate, na vitamini E. Ibi byatumye benshi bibaza niba koko ari bwiza ku buzima, cyane cyane ku bagabo n’abagore bashakanye. Iyi nkuru ishingiye ku bushakashatsi, isobanura impamvu abashakanye muri rusange bashishikarizwa kurya ubunyobwa.

Impamvu ya mbere ni uko ubunyobwa bukungahaye kuri poroteyine nyinshi cyane kugera kuri garama 28 (1 ounce), habonekamo poroteyine zisaga 7g.

Poroteyine ni ingenzi cyane ku mubiri kuko Ifasha mu mikurire no mu gukura kw’imikaya, Ifasha mu gusana ingingo zangiritse no kongera ubudahangarwa no gukiza ibikomere.

Ubushakashatsi bwerekanye ko abakuru bakoresha ifu y’ubunyobwa bafatanyije no gukora imyitozo ngororamubiri, byabagiriye akamaro mu kongera imikaya no gukomera k’umubiri.

Ikindi kandi, ubushakashatsi bwakorewe ku bagabo 65 bafite ibiro byinshi bwagaragaje ko kurya ubunyobwa mu buryo bugenzuye bifasha mu gutwika ibinure no kugabanya ibiro.

Impamvu ya kabiri ni uko ubunyobwa bufasha umutima gukora neza.

Indwara z’umutima ni imwe mu mpamvu nyamukuru zitera imfu ku isi. Kurya neza bifite uruhare runini mu kurinda umutima, kandi ubushakashatsi bwerekanye ko ubunyobwa bufasha kugabanya ibyago byo kurwara umutima.

Ubunyobwa burimo amavuta meza y’ubwoko bwa polyunsaturated, cyane cyane linoleic acid, afasha mu gusimbura ibinyamavuta bibi cyangwa ibinure (saturated fats) no kugabanya isukari mbi (carbs) mu mirire ya buri munsi.

Ubushakashatsi bwerekanye ko kurya ubunyobwa cyangwa ibinyabutare (tree nuts) byibura kabiri mu cyumweru, bigabanya ibyago byo kurwara umutima ku rugero rwa 13%. Byongeye, kurya ubunyobwa bishobora kongera igipimo cya HDL (cholesterol nziza), ifasha umutima gukora neza.

Impamvu ya gatatu ubunyobwa bushobora kongera ubushake n’imikorere mu mibonano mpuzabitsina.

Ubunyobwa burimo arginine, ari na yo amino acid ihinduka nitric oxide mu mubiri. Iyo nitric oxide ifasha imitsi kwaguka, amaraso agatembera neza, bikaba ingenzi mu mikorere y’imyanya ndangagitsina, cyane cyane mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Ubushakashatsi bugaragaza ko ibinyabutabire birimo arginine bifasha abagabo bafite ikibazo cyo kudakomera neza (erectile dysfunction), cyane cyane mu rwego ruringaniye.

Ubundi bushakashatsi bwakorewe ku nyamaswa bwagaragaje ko arginine ifasha Guteza imbere ubwiza bw’intanga, Kongera libido (ubushake mu mibonano) no Kongera igipimo cya testosterone.

Ubunyobwa burimo kandi resveratrol, antioxidant ifasha mu gusukura no kurinda uturemangingo. Ubu bunyobwa bufite ubushobozi bwo Kuzamura ireme ry’intanga no Gufasha igitsina cy’umugabo gukomera neza.

Gusa, nubwo ubushakashatsi bwinshi bwibanda ku ntungamubiri ziri mu bunyobwa, hakenewe ibindi bisobanuro byimbitse kugira ngo hamenyekane neza uko ubunyobwa ubwabwo bugira ingaruka ku buzima bw’imyororokere.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...