‎Kuki abantu bakomeza kwimukira i Kigali kandi imibare igaragaza ko ari ho ubushomeri buri hejuru?

Amakuru ku Rwanda - 01/08/2026 5:21 AM
Share:

Umwanditsi:

‎Kuki abantu bakomeza kwimukira i Kigali kandi imibare igaragaza ko ari ho ubushomeri buri hejuru?

Nubwo imibare igaragaza ko ubushomeri buri hejuru i Kigali, abaturage bavuga ko amahirwe yo kubona akazi ari yo akomeza gukurura benshi.

Raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) ku Ibarura Rusange ry'Abaturage n'Imiturire rya 2022 (RPHC5) igaragaza ko Umujyi wa Kigali ari wo wakira abantu benshi bimuka bava mu bindi bice by'igihugu. Iyo raporo igaragaza ko hafi kimwe cya kabiri cy'abatuye Kigali ari abantu bigeze kwimukira muri uyu mujyi baturutse ahandi.

NISR igaragaza kandi ko mu gihembwe cya kabiri cya 2026, ubushomeri mu mijyi bwari kuri 14.1%, mu gihe mu byaro bwari kuri 13.1%. Nubwo imibare igaragaza ko ubushomeri buri hejuru mu mijyi, bamwe mu baturage bo mu cyaro bavuga ko ubuzima bwabo bugaragaza ko ikibazo cy'ubushomeri kibakomereye kurushaho.

Mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Rukomo, abaganiye n'umunyamakuru wa InyaRwanda bavuga ko umuntu utuye i Kigali cyangwa mu yindi mijyi ashobora nibura kubona imirimo y'igihe gito, nko gupakira no gupakurura imizigo, gutwara ibintu cyangwa indi mirimo y'anyakabyizi imwinjiriza amafaranga.

Mu cyaro ho, bavuga ko iyo umuntu adafite umurima cyangwa indi mirimo ihoraho, ashobora kumara iminsi myinshi nta kazi abonye, bikamutera kubaho mu buzima bugoye.

Uwitwa Ndanyuzwe Jean Providence yagize ati: "Mu mujyi ushobora kubura akazi gahoraho, ariko ukabona ak'umuzigo kakaguha icyo kurya. Mu cyaro, iyo nta mirimo ihari, ushobora kumara iminsi nta kintu na kimwe ubonye. Ni yo mpamvu tuvuga ko ubushomeri bwo mu cyaro buragatsindwa n'Imana."

Undi muturage witwa Nzabonimana Pierre, utuye mu Karere ka Karongi, yavuze ko mu cyaro ashobora kumara amezi menshi adafite icyo akora.

Yagize ati: "Iyo igihe cy'ihinga kirangiye, usanga benshi twicaye mu rugo. Nta mirimo y'ubwubatsi ihoraho, nta n'ibindi bikorwa byatuma umuntu abona amafaranga make make nk'uko i Kigali haba hari uturimo twinshi. Hari igihe umuntu amara icyumweru cyose nta n'ijana abonye."

Umukobwa witwa Masengesho Beatrice na we yagize ati: "Abantu bavuga ko mu mijyi ubushomeri buri hejuru, ariko uwigeze kubaho mu cyaro azi uko bimeze. Iyo nta murima weze kandi nta kazi kabonetse, usigara utegereje ubufasha cyangwa ukagurisha amatungo make wari ufite."

Mu gushaka gusobanukirwa kurushaho iki kibazo, InyaRwanda yagiranye ibiganiro na bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali, by'umwihariko abigeze kuba mu cyaro. Benshi bavuga ko nubwo ubushomeri bubaho no mu mujyi, amahirwe yo kubona imirimo y'igihe gito aba ari menshi kurusha mu byaro.

Uwitwa Niyonsaba Eric, utuye mu Karere ka Gasabo, yavuze ko hari iminsi umuntu ashobora kubura akazi, ariko ntibisobanuye ko yamara igihe kirekire ntacyo abonye.

Yagize ati: "Ni byo, hari igihe ushobora kwirirwa uzenguruka ushaka akazi ntukabone, ariko akenshi bukeye cyangwa mu minsi mike ugashobora kubona akazi nko gupakira no gupakurura imizigo, gutwara ibintu cyangwa indi mirimo y'anyakabyizi ikaguha amafaranga yo gukemura ibibazo by'ibanze. Aho gushomera mu cyaro, njye mbona byaruta nkaba ndi umushomeri i Kigali."

Undi witwa Mukandayisenga Claudine, utuye mu Karere ka Kicukiro, na we yavuze ko nubwo ubuzima bwo mu mujyi buhenze, kubona amafaranga make make buri munsi bishoboka kurusha mu bice byinshi by'icyaro.

Yagize ati: "Mu cyaro ushobora kumara icyumweru cyangwa kirenga nta kazi na kamwe kabonetse. Ariko i Kigali, n'iyo akazi gahoraho kataboneka, hari amahirwe yo kubona uturimo tw'igihe gito tukagufasha kubona amafaranga yo kubaho. Ni yo mpamvu bamwe muri twe tubona ko ubushomeri bwo mu mujyi bworoha kubwihanganira kurusha ubwo mu cyaro."

Nubwo raporo ya NISR igaragaza ko ubushomeri mu mijyi buri ku gipimo cya 14.1%, ugereranyije na 13.1% mu byaro, imibereho ya buri munsi igaragaza indi sura y'iki kibazo.

Abenshi mu baturage bavuga ko impamvu abantu bakomeje kwimukira i Kigali no mu yindi mijyi ari uko baba bizeye ko hari amahirwe menshi yo kubona akazi, kabone n'iyo kaba ak'igihe gito.

Mu Mujyi wa Kigali ni ho hibanze ibikorwa byinshi by'ubukungu birimo ubucuruzi, ubwubatsi, inganda, ubwikorezi na serivisi zitandukanye. Ibyo bituma n'iyo umuntu atabonye akazi gahoraho, ashobora kubona imirimo y'anyakabyizi imwinjiriza amafaranga yo gukemura ibibazo bya buri munsi.

Mu byaro ho, ibikorwa by'ubukungu bishingira ahanini ku buhinzi, ku buryo iyo igihe cy'ihinga kirangiye cyangwa umusaruro wabaye muke, amahirwe yo kubona indi mirimo aba ari make.

Ni yo mpamvu, nubwo imibare y'ubushomeri mu mijyi ishobora kuba iri hejuru, benshi bakomeza kuyigana bizeye ko amahirwe yo kubona amafaranga no kwiteza imbere aba ari menshi kurusha ayo mu byaro. Ibi bishobora gusobanura impamvu umuvuduko wo kwimukira mu mijyi ukomeje kwiyongera, nubwo bidakuraho ikibazo cy'ubushomeri.

Ariko uko Kigali ikomeza kwakira abantu baturuka mu bice bitandukanye by'igihugu bashaka amahirwe y'akazi, hari impungenge ku bushobozi bw'uyu mujyi bwo kwakira uyu mubare ugenda wiyongera. 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...