Kuki abakinnyi ba filime bo mu Rwanda bahitamo Sinema bisa n’amaburakindi?

Cinema - 06/09/2023 4:05 PM
Share:

Umwanditsi:

Kuki abakinnyi ba filime bo mu Rwanda bahitamo Sinema bisa n’amaburakindi?

Gukina Filime ni kamwe mu tuzi dutunze abatari bake no mu bihugu byateye imbere, ariko mu Rwanda benshi basa nk'aho bahitamo uyu mwuga by’amaburakindi ku bw’amahirwe bikabahira.

Mu kiganiro na InyaRwanda, bamwe mu bakinnyi ba filime biganjemo abayobozi bazo, bagarutse ku mpamvu babona zitera abantu guhitamo uyu mwuga nyuma y'uko bisanze badafite ukundi bagira.

Iradukunda Gad akaba umwe mu bakinnyi ba filime, n'umwanditsi wa filime  ikunzwe mu Rwanda "Kwivuko Series", yavuze ko abenshi baza muri Sinema nk’amaburakindi biganjemo urubyiruko, bitewe n’ubushomeri no kutagira amakuru ahagije muri byo, bigatuma babyinjiramo nta gahunda yateguwe mbere.

Yagize ati “Akenshi usanga biganjemo urubyiruko bakiva ku ishuri cyangwa abakiri mu mashuri bifuza ubushobozi buruta ubwo bafite aho kubijyamo babikunda ".

Yatangaje ko benshi batarasobanukirwa ko Sinema yagutunga ukaba umuherwe ukagera kure igihe ubikoze neza. Ati “Akenshi bazanwa n’ubushomeri kuko uzasanga abantu baza gukina filime, babona ibindi bibaha amafaranga bagahita bahagarika filime, kuko bazanywe n’ubushomeri cyangwa ubukene ".

Avuga ko abahirwa no gukina filime, akenshi ubasanga muri ba bandi baje bayikunda, barateguye n'uko bazayibyaza umusaruro kuko gukina filime biba mu mutwe w’umuntu ndetse bisaba kuba ubikunda, ukaba ufite n'iyo mpano.

Digidigi wo muri Papa Sava, mu kiganiro na InyaRwanda, yavuze ko nta muntu wakinisha kubura uko agira agashora muri Sinema kuko isaba ubwenge, ubwitonzi, igihe n’amafranga.

Yagize ati “Ubura uko agira akajyamo ni nk’umwe urota ku manywa cyangwa  ushaka kumenyekanira ku mitsi y’abandi, yibwira ko hari inyungu azabikuramo ".

Yakomeje agira ati “Kumenyekana udafite ibyakunganira iyo Sinema winjiyemo ni ubuswa ".

Karinda Isaie, umuyobozi w’ama filime atandukanye, we avuga ko benshi bamaze gusobanukirwa akamaro ko gukina filime igihe bikozwe nk’umuhamagaro.

Ariko avuga ko benshi mu babyeyi batarabyumva, ahubwo babifata nk'indiri y’uburara, ubusinzi n’ubusambanyi, bityo ugannye ubu buhanzi bakamuheba akigenda.


Karinda, Umukinnyi, Umwanditsi n'Umutoza w’amakinamico na filime, yagize ati “Abo mpa akazi, abenshi mba mbona babikunze batazanwa n’amafaranga gusa, ahubwo bashaka kubaka ahazaza habo, naho ku babyeyi babangira kwinjiramo bitewe nuko Sinema abenshi bayifata nk'indiri y'ibirara, abasinzi n'abasambanyi''

Uyu mwuga wakijije benshi ndetse bamamara muri wo, nk’urugero twavuga abaturuka mu bihugu byo hanze y’u Rwanda nka The Rock umukinnyi w’Umunyamerika, Kevin Hart umwirabura w’umunyamerika uhembwa arenga ibihumbi 600 by'amadorali binyuze muri Sinema n'abandi.

Mu Rwanda benshi batanga ubuhamya ko gukina filime byabahinduriye ubuzima, aho bamwe babaga bagorwa no kubona amaramuko cyangwa icyizere cy'ejo hazaza, bakamurikirwa n'umucyo binyuze mu gukunda uyu mwuga no kuwukora neza.

Uyu mwuga uhira abihambiriye, bakawukunda ndetse rimwe na rimwe bagashora batinjiza ku bw'ahazaza bifuza kugeraho.


Regero Norbert benshi bazi nka Digidigi avuga ko ari ubuswa kumenyakana muri Sinema nta musanzu wawe ugaragara


Umwanditsi wa filime "Kwivuko Series" avuga ko bamwe bazanwa n'ubushomeri bashaka amaramuko


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...