Raporo yagarutsweho na CNN igaragaza ko abagabo benshi baba bafite amarangamutima nk’ay’abandi bose, ariko bakayahisha kubera gutinya ko babonwa nk’abanyantege nke cyangwa abadashoboye kwihagararaho. Ibi bituma bamwe bahitamo guceceka igihe bahangayitse, bafite agahinda cyangwa bahanganye n’ibibazo bikomeye mu buzima.
Impuguke mu by’ubuzima bwo mu mutwe zivuga ko igihe umuntu ahora ahisha agahinda, ubwoba cyangwa ibindi byiyumvo bimuremereye, bishobora kumugiraho ingaruka z’igihe kirekire.
Dr. Jenna Glover, inzobere muri uru rwego, asobanura ko abagabo benshi bakura bumva ko gusaba ubufasha cyangwa kuvuga ibibahangayikishije ari ikimenyetso cy’ubunyantege nke, nyamara ari imwe mu nzira zikomeye zo kwirinda ibibazo bikomeye byo mu mutwe.
Avuga ko amarangamutima adatangajwe adashira, ahubwo akomeza kwiyubikira imbere mu muntu. Ibi bishobora kuvamo umunaniro ukabije, umujinya udasanzwe, kwiheba, guhangayika bikabije cyangwa kumva ari wenyine nubwo yaba akikijwe n’abantu benshi.
Abashakashatsi bavuga ko amagambo akunze gukoreshwa nko kubwira umuhungu ngo “ba umugabo” cyangwa “ihangane nturire” atuma benshi bakura bumva ko kugaragaza amarangamutima ari ikimenyetso cy’ubunyantege nke. Ibi bituma bamwe bagerageza guhisha ibibazo bafite aho kubishakira ibisubizo.
Impuguke zigaragaza ko kutavuga amarangamutima bishobora no kugira ingaruka ku mibanire y’umuntu n’umuryango we, inshuti cyangwa uwo bashakanye.
Iyo umuntu ahora acecetse ku bimuremereye, abo babana bashobora kumva ko atabitayeho cyangwa ko adashaka kubegera, nyamara ikibazo nyamukuru kiba ari ukubura uburyo bwo kwigaragaza.
Brené Brown, umwe mu bashakashatsi bazwi cyane ku bijyanye n’amarangamutima n’imibanire, yagaragaje ko kwemera kugaragaza intege nke no kuvuga uko umuntu yiyumva ari imwe mu nzira zubaka icyizere n’umubano mwiza hagati y’abantu.
Hari kandi abagabo bamwe badashobora kuvuga ko bafite agahinda cyangwa ibibazo, ahubwo bikagaragarira mu yindi myitwarire nko kugira umujinya ukabije, kwitandukanya n’abandi, gukora cyane birenze urugero cyangwa kwishora mu ngeso mbi. Abahanga bavuga ko ibyo bishobora kuba uburyo bwo guhisha ibikomere byo mu mutima.
Impuguke mu buzima bwo mu mutwe zishimangira ko kuvuga ibikubabaje cyangwa kuganira n’abo wizeye bidakwiye gufatwa nk’intege nke. Ahubwo ni kimwe mu bifasha umuntu gukomeza kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe no kubona ubufasha igihe abukeneye.
Mu myaka ya vuba, isi yatangiye kubona impinduka aho abagabo benshi bemera kuganira ku bibazo byabo, gushaka ubufasha bwa psikoloji no kwita ku buzima bwo mu mutwe nk’uko bita ku buzima bw’umubiri.
Impuguke zivuga ko iyi ari intambwe ikomeye ishobora kugabanya ibibazo byo kwiheba, guhangayika ndetse n’ibindi bibazo bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Nubwo umuco gakondo wakunze kwigisha abagabo guhisha amarangamutima yabo, ubushakashatsi bugaragaza ko kugaragaza ibyiyumvo no kuganira ku bibazo umuntu ahura na byo ari kimwe mu bimufasha kugira ubuzima bwiza. Kwigaragaza no gusaba ubufasha igihe bikenewe si intege nke, ahubwo ni ikimenyetso cy’ubushishozi, ubutwari no kwiyitaho.
