‎Kuki 6 ku 10 by'abapfa mu Rwanda bapfira mu ngo? ‎

Amakuru ku Rwanda - 09/06/2026 7:44 PM
Share:

Umwanditsi:

‎Kuki 6 ku 10 by'abapfa mu Rwanda bapfira mu ngo?   ‎

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushimirwa intambwe rwateye mu rwego rw'ubuzima, imibare mishya y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) ya 2025 yagaragaje ikintu cyatunguye benshi: abarenga kimwe cya kabiri cy'abapfa mu gihugu bapfira mu ngo aho gupfira mu bitaro.‎

Raporo igaragaza amavuko, impfu n’imibereho y’abaturage mu Rwanda ya 2025 (RVSR) igaragaza ko mu bantu 39,355 bapfuye kandi bakandikwa mu gihugu mu mwaka wa 2025, 55.9% bapfiriye hanze y'ibigo nderabuzima, cyane cyane mu ngo no mu muryango.

Iyi mibare isobanura ko hafi abantu 6 muri 10 bapfa batari mu bitaro mu gihe cya nyuma cy'ubuzima bwabo. Mu mijyi, abantu benshi bapfira kwa muganga, ariko mu cyaro abenshi bapfira mu ngo.

Iyi mibare itera ikibazo gikomeye cyo kwibaza niba ikibazo kiri mu kubura ibitaro, kutagera kwa muganga ku gihe, cyangwa se impinduka mu ndwara zica Abanyarwanda.

Ibigo by’ubuzima birimo RBC hamwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) bigaragaza ko ubuzima bw’abaturage mu Rwanda bwahindutse cyane mu bijyanye n’indwara zica abantu.

Mu myaka yashize, indwara zandura nka malariya, igituntu na VIH zari ku isonga mu mpfu. Ubu ariko, indwara zitandura nka diyabete, indwara z’umutima, stroke na kanseri ni zo ziri kwiyongera mu gutera impfu nyinshi.

Nk’uko bigaragazwa n’isesengura ryerekana uko ubuzima bw’abantu mu Rwanda buhagaze ndetse n’imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), indwara zitandura zigenda zigira uruhare runini mu mpfu, aho zishobora kugera cyangwa kurenga hafi 58% by’impfu zimwe na zimwe z’abaturage, bitewe n’umwaka n’uburyo imibare yakusanyijwe.

Ubushakashatsi bwakorewe mu Rwanda ku kwita ku barwayi bo mu ngo bugaragaza ko bamwe mu bafite indwara zikomeye kandi zidakira nka kanseri, stroke n’izindi ndwara z’igihe kirekire bakunze kwitabwaho n’imiryango yabo mu rugo, cyane cyane iyo bageze mu bihe bya nyuma by’uburwayi.

Twahirwa Jean Claude afatanyije n’itsinda rye mu bushakashatsi bwabo, bwatangajwe mu kinyamakuru BMC Palliative Care, bugaragaza ko abarwayi bafite indwara zikomeye nka kanseri, stroke n’izindi ndwara z’igihe kirekire bakunze kwitabwaho mu ngo zabo, cyane cyane iyo bageze mu bihe bya nyuma by’uburwayi.

Ubu bushakashatsi bukomeza bugaragaza ko imiryango igira uruhare runini mu kwita kuri abo barwayi, nubwo ihura n’imbogamizi zirimo kubura ubumenyi buhagije ndetse n’umunaniro uterwa no kwita ku murwayi igihe kirekire. Ibi bituma kwita ku barwayi bo mu rugo bigira uruhare runini mu gusobanura impamvu bamwe mu barwayi barangiriza ubuzima bwabo mu ngo aho kuba mu bitaro.

Ku rundi ruhande ariko, birakekwa ko ikibazo gifitanye isano n'imbogamizi abaturage bamwe bagihura na zo mu kugera kwa muganga, zirimo intera ndende, ibibazo by'ingendo z'abarwayi barembye ndetse n'ubukererwe bwo gushaka ubuvuzi.

Ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda, bwatangajwe mu kinyamakuru mpuzamahanga cya siyansi BMJ Open, bugaragaza ko abaturage bamwe bo mu cyaro bagihura n’imbogamizi zirimo intera ndende, kubura uburyo bwihuse bwo gutwara abarwayi barembye ndetse no gukoresha uburyo butari ubwa ambulance (imodoka zifasha abarwayi kugera kwa muganga), ibintu bituma kugera kwa muganga bitinda.

Nubwo bimeze bityo, kuba umuntu apfiriye mu rugo ntibisobanuye buri gihe ko atabonye ubuvuzi. Hari abarwayi bafite indwara zidakira cyangwa bageze mu bihe bya nyuma by'uburwayi, imiryango yabo igahitamo gukomeza kubitaho mu rugo.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko indwara zitandura nka kanseri, stroke, indwara z’umutima na diyabete zifite uruhare rwa hafi ya 45%–58% by’impfu zose mu Rwanda. Ibi bituma benshi mu barwayi bagira inzira ndende y’uburwayi, bakitabwaho n’imiryango yabo mu ngo, cyane cyane mu bihe bya nyuma by’ubuzima.

Impuguke mu by’ubuzima zivuga ko hakenewe kongerwa imbaraga mu buvuzi bwegerejwe abaturage no kongera ubushobozi bw’ibigo nderabuzima kugira ngo abarwayi barembye babashe kugera ku buvuzi bwihuse.

Bashimangira ko gushora imari mu bitaro by’ibanze, serivisi z’ubutabazi bwihuse n’ubwikorezi bw’indembe bishobora kugabanya umubare w’abarangiriza ubuzima bwabo mu ngo biturutse ku gutinda kugera kwa muganga.

Mu gihe imibare igaragaza ko abarenga kimwe cya kabiri cy’abapfa mu Rwanda bapfira mu ngo, abasesenguzi bavuga ko hakiri ibibazo bisaba ibisubizo birimo kongera serivisi z’ubuvuzi zegereye abaturage, kunoza uburyo bwo gutabara indembe no gukomeza gushimangira kwita ku barwayi bafite indwara zidakira. Ibi byose bishobora gufasha kugabanya imfu zishobora guterwa no gutinda kugera ku buvuzi.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...