Kugurira moto abaririmbyi bayo bafite Perimi: Korali Yakini y'i Nyarutarama mu ivugabutumwa riherekejwe n'ibikorwa

Iyobokamana - 03/11/2025 10:42 AM
Share:
Kugurira moto abaririmbyi bayo bafite Perimi: Korali Yakini y'i Nyarutarama mu ivugabutumwa riherekejwe n'ibikorwa

Korali Yakini yo mu Itorero rya ADEPR Nyarutarama – Paruwasi ya Remera ikomeje kuba urugero rwiza rw’uko umurimo w’Imana ushobora guhurizwa hamwe n’iterambere ry’abantu bawukora. Ni muri urwo rwego yatangiye gahunda yo gufasha abaririmbyi bayo kwiteza imbere binyuze mu bikorwa bifatika, ikaba iteganya kugurira moto abaririmbyi bayo bafite perimi.

Korali Yakini yatangiye ivugabutumwa mu 1999 nk’itsinda rito ry’abizera babiri bashakaga gusenga Imana mu mutuzo no mu kuri. Bateranaga mu gitondo cya kare, basenga kugeza izuba rirashe, bavuga bati: “Imana irakomeye, tuzayikorera uko bishoboka kose.” Uko imyaka yagiye ihita, abakristo bariyongeraga, maze korali ivuka ku mugaragaro mu 2009, itangira yitwa "Nibature".

Mu 2013, ubwo yatangiraga kuririmba mu materaniro yo ku Cyumweru bwa mbere, yari ifite abaririmbyi 23 gusa. Ubu, ni imwe mu makorali akomeye muri ADEPR Nyarutarama, ifite ibikoresho bya muzika bigezweho, abaririmbyi bafite ubumenyi, n’umutima wo gukorera Imana mu buryo buhesha icyubahiro.

Perezida wa Korali Yakini, Bizimungu Emmanuel, yabwiye inyaRwanda ko intego yabo nyamukuru ari “ugukwirakwiza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.” Bashyize imbere gukora ibihangano bigarura icyizere mu mitima y’abantu, bigahumuriza abababaye, kandi bigahamagarira abantu bose kwegera Imana.

Kuri ubu iyi korali, imaze imyaka irenga 25 mu murimo w’Imana, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa "Wadukuye Ahakomeye" — indirimbo yuzuye ishimwe, icyizere, n’umunezero. Indirimbo “Wadukuye Ahakomeye”, yasohotse ku wa 31 Ukwakira 2025, yibutsa ko Imana ari Umukiza udahinduka, ikura abantu mu bihe by’umwijima ikabashyira mu mucyo w’amahoro n’ibyishimo.

Ifite ishingiro mu Gutegeka kwa Kabiri 2:2-3, aho Imana yabwiye Mose gukura ubwoko bwayo ahakomeye. Abaririmbyi ba Yakini Choir bavuga ko ari indirimbo y’ishimwe, ariko kandi n’ubutumwa bwo kwibutsa abantu ko Imana ikora ibitangaza no muri iki gihe.

Mu majwi asukuye kandi yuzuye ubwuzu, bahanika amajwi bati: "Wadukuye ahakomeye kure cyane twari muri egiputa mu buretwa, uraduheka Yesu uratuzana, Utwambutsa inyanja itukura, Bikomeye cyane, utugaburira manu ntitwicwa n’inzara, none dufite amashimwe mu mitima yacu turagushimiye" 

Ibi bituma umuntu wese uyumva yongera kwizera no kumenya ko n’iyo ibintu bigoye, Imana ifite umugambi wo gutabara abayo. Iyi ndirimbo yabo “Wadukuye Ahakomeye” ni urufatiro rw’iyo ntego, kuko yerekana ko Imana ikura abantu mu isayo ry'imibabaro, ikabashyira ahuzuye imigisha yayo. Yinjira mu mutima, igatera umuntu gufata umwanya wo gutekereza ku byo Imana yamukoreye.

Abaririmbyi ba Yakini bavuga ko indirimbo yabo nshya ari “inkuru y’ishimwe ry’ukuri.” Ni indirimbo itera icyizere, ivuga ku Mana idahinduka, ihora itabara abayo. Bavuga ko Imana yabakuye mu bihe bikomeye, ikabaha amahoro, umutekano n’iterambere, bityo bakaba bifuza gusangiza isi yose ubwo butumwa bw’amahoro.

Mu ijambo rimwe, iyi korali ni urugero rw’uko umurimo w’Imana ushobora kuzana umunezero n’iterambere, kuko Imana yita ku bayikorera. Iyo umuntu akorera Imana mu kuri no mu bwitange, iteka imwitura amahoro, imigisha n’iterambere ritagarukira ku buzima bw’umwuka gusa, ahubwo rikanagera ku mibereho ye ya buri munsi.

Yakini Choir ntabwo iririmba gusa, ahubwo inaharanira ko umurimo w’Imana ujyana n’iterambere ry’abaririmbyi bayo. Bashinze koperative y’abaririmbyi, ifasha buri wese kugira aho abarizwa mu bukungu n’imibereho myiza. Mu bikorwa byayo, korali irateganya kugurira moto abaririmbyi bafite "permis", mu rwego rwo kubateza imbere.

Aba baririmbyi bavuze ko uretse ibyo, hari na gahunda bateganya gushyira mu bikorwa yo gufasha abandi kwikorera imishinga mito no kwiga ubucuruzi buto (small business), kugira ngo korali ibe umuryango uhuje ivugabutumwa n’iterambere ry’abantu.

Perezida wa Yakini Choir, Bizimungu Emmanuel yagize ati: "Binyuze mu kwishyira hamwe tugafatanya, turateganya kugurira moto abaririmbyi bafite ibyangombwa byo gutwara moto n'abandi tubaremera uburyo bwo kwikorera bagacuruza, bivuye mu kwishyira hamwe nk'abaririmbyi".

Yakini Choir ya ADEPR Nyarutarama imaze imyaka 25 mu murimo w'ivugabutumwa

Korali Yakini ihuza kuririmba n'ibikorwa by'ubugiraneza yashyize hanze indirimbo nshya "Wadukuye Ahakomeye"

REBA INDIRIMBO NSHYA "WADUKUYE AHAKOMEYE" YA KORALI YAKINI YA ADEPR NYARUTARAMA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...