Ibi biterwa n’uko ibiciro by’amazu bikomeje kuzamuka kurusha amafaranga abaturage binjiza, bigatuma kugura inzu bikomeza kugorana, nubwo inyungu ku nguzanyo zagabanuka.
Iri sesengura ryerekana ko mu gihe inyungu ku nguzanyo zagabanuka zikagera kuri 6%, ibiciro by’amazu bikazamuka ku kigero cya 2,1% buri mwaka, ubushobozi bwo kuyagura bwagera ku rwego rwo mu 2018 mu 2031.
Long Island ni kamwe mu duce twugarijwe cyane
Mu Ntara ya Nassau, ku kirwa cya Long Island, ibiciro by’amazu byazamutseho 5,3% mu mwaka ushize, mu gihe amafaranga abaturage binjiza ateganyijwe kwiyongera ku kigero cya 3,6%. Iri tandukaniro rituma abashaka kugura amazu barushaho kugira ikibazo cyo kuyigondera.
Redfin ivuga ko muri aka gace bishobora gufata nibura imyaka icumi kugira ngo ubushobozi bwo kugura amazu busubire ku rwego rwo mu 2018, nubwo inyungu ku nguzanyo zagabanuka zikagera kuri 6%. New York, Newark, New Brunswick, Philadelphia, Chicago na Boston na byo biri mu mijyi ishobora gutinda kugera kuri urwo rwego.
Muri Chicago, ibiciro by’amazu byazamutseho 5,5% mu mwaka ushize, mu gihe amafaranga abaturage binjiza ateganyijwe kwiyongera ku kigero cya 3,9%.
Asad Khan, impuguke mu bukungu muri Redfin, yavuze ko uko ibiciro by’amazu bihinduka ugereranyije n’amafaranga abaturage binjiza ari byo bigena igihe isoko rishobora kongera kugera ku rwego rworoheye abaguzi.
Yagize ati: “Nubwo bishobora kumvikana nk’ibitangaje kubona ibiciro by’amazu byasubira ku rwego rusanzwe vuba mu duce duhenda cyane kurusha Chicago cyangwa Philadelphia, biterwa n’icyerekezo ibiciro by’amazu n’amafaranga abaturage binjiza bifata.”
Yongeyeho ati: “Mu duce twinshi two mu burengerazuba bwo hagati no ku nkombe y’iburasirazuba bwa Amerika, ibiciro by’amazu bikomeje kuzamuka kurusha amafaranga abaturage binjiza.
Bityo, nubwo inyungu ku nguzanyo zagabanuka ku buryo bugaragara, amafaranga umuntu yakwishyura buri kwezi ashobora gukomeza kuba menshi mu gihe kirekire.”
Imwe mu mijyi ishobora kubona impinduka vuba
San Jose, muri Leta ya California, ni umwe mu mijyi ishobora gusubira ku rwego rw’ubushobozi bwo kugura amazu rwo mu 2018 vuba. Ibiciro byayo byagabanutseho 3,2% mu mwaka ushize, mu gihe amafaranga abaturage binjiza ateganyijwe kwiyongera ku kigero cya 6,5%.Iyo inyungu ku nguzanyo zigumye kuri 7,5%, uyu mujyi ushobora kugera kuri urwo rwego mu Ukwakira 2027.
Austin ishobora kubigeraho muri Gashyantare 2028, naho Oakland ikabigeraho muri Mata uwo mwaka. Seattle na Portland na byo biri mu mijyi ishobora kubona impinduka mu gihe gito.
Ku rundi ruhande, San Francisco ishobora gukomeza kugira ikibazo. Ibiciro by’amazu muri uyu mujyi byazamutseho 9,7% mu mwaka, bikaba bifitanye isano n’izamuka ry’ubukungu n’ishoramari rijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano. Iyo inyungu ku nguzanyo zigumye kuri 7,5%, bishobora gufata indi myaka icumi kugira ngo ubushobozi bwo kugura amazu busubire ku rwego rwo mu 2018.
Gusubira ku rwego rwo mu 2018 ntibivuze ko amazu azaba ahendutse
Redfin ifata urwego rwo mu 2018 nk’igihe umuguzi usanzwe muri Amerika yakoreshaga hafi 30% by’amafaranga umuryango winjiza buri kwezi mu kwishyura inzu, harimo inguzanyo, inyungu, imisoro n’ubwishingizi.
Icyo gihe, umuguzi yabaga yatanze mbere 20% by’agaciro k’inzu.Iri sesengura ryasuzumye imijyi 46, harebwa uko inyungu ku nguzanyo, ibiciro by’amazu n’amafaranga abaturage binjiza bishobora guhindura ubushobozi bwo kuyagura.
Redfin ivuga ko ibi ari ibigereranyo bishingiye ku bihe bishoboka, atari ubuhanuzi bwemeza ibizaba. Ndetse no mu mijyi ishobora gusubira vuba ku rwego rwo mu 2018, amazu ashobora gukomeza kuba ahenze ku baturage benshi.
Khan yavuze ko abashaka kugura amazu bahanganye n’amahitamo abiri atoroshye: kwigora bakagura inzu bakoresheje inyungu ziriho ubu, cyangwa gutegereza ko zigabanuka, ariko ibiciro by’amazu bikarushaho kubacika.

Philadelphia ni umwe mu mijyi yo ku nkombe y’Iburasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ibiciro by’amazu bikomeje kuzamuka ku muvuduko uruta ubwiyongere bw’amafaranga abaturage binjiza
Seattle ni umwe mu mijyi yo ku nkombe y’Iburengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ubushobozi bwo kugura amazu ku giciro abaturage bashobora kwigondera bushobora kugaruka mu gihe gito ugereranyije n’ahandi

Ibiciro by’amazu muri San Jose byagabanutseho 3,2% ugereranyije n’umwaka ushize, mu gihe biteganyijwe ko amafaranga abaturage binjiza aziyongeraho 6,5%

Muri Austin, muri Leta ya Texas, ubushobozi bwo kugura amazu ku giciro cyoroheye abaturage bushobora gusubira ku rwego rwo mu 2018 bitarenze Gashyantare 2028
