Kugera mu Rwanda mba numva ngeze iwacu- Miss Kenza nyuma yo Kwita Izina umwana w’ingagi

Imyidagaduro - 04/09/2026 7:53 PM
Share:

Umwanditsi:

Kugera mu Rwanda mba numva ngeze iwacu- Miss Kenza nyuma yo Kwita Izina umwana w’ingagi

Kenza Johanna Ameloot wabaye Nyampinga w’u Bubiligi 2024, yavuze ko buri gihe iyo ageze mu Rwanda yumva agarutse iwabo, nyuma yo kugira uruhare mu muhango ngarukamwaka wo Kwita Izina abana b’ingagi wabaye ku nshuro ya 21.

Kenza, ufite inkomoko y’u Rwanda, yari umwe mu bantu bahawe icyubahiro cyo kwita amazina abana b’ingagi 22, mu muhango wabereye i Kinigi mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Nzeri 2026.

Uyu mukobwa yabanje kugira umwanya wo gusura ingagi ku wa Kane tariki 3 Nzeri 2026, aho yabashije kwibonera ubuzima bwazo n’imibereho yazo muri Parike. Yavuze ko kuba yarabonye izi nyamaswa imbonankubone ndetse akaza no guhabwa inshingano zo kwita izina umwe muri zo, ari ibintu bitazibagirana kuri we.

Mu ijambo rye, Kenza yashimiye u Rwanda kuba rwaramuhaye uyu mwanya, avuga ko gusura igihugu cy’inkomoko ye buri gihe bimwibutsa ko ari iwabo.

Ati: “Murakoze cyane! Kugera mu Rwanda buri gihe numva ngeze iwacu. Ndabakunda cyane. Nishimiye kuba ndi umwe mu bagize uruhare mu Kwita Izina abana b’ingagi muri uyu mwaka.”

Kenza yahisemo kwita umwana w’ingagi w’umuryango wa Umubano izina Nkwakuzi. Uyu mwana w’ingagi w’ingabo, yavukiye muri uyu muryango, nyina akaba ari Isimbi.

Izina Nkwakuzi rifite igisobanuro cyo kuba umuntu w’intwari cyangwa ufite ubutwari. Kenza yavuze ko yahisemo iri zina yifuza ko uyu mwana w’ingagi azakura afite imbaraga, ubutwari ndetse akanagira uruhare rukomeye mu muryango avukamo.

Ati: “Ndifuza ko umwana w’ingagi nahaye izina yazakura neza, kandi agakurana ishyaka, kandi agakomeza kubana n’umuryango we.”

Mu butumwa bwe kandi, Kenza yagaragaje icyizere ko Nkwakuzi azaba ingagi ikomeye kandi igira neza mu zindi zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Kenza Ameloot ni Miss Belgium 2024, akaba ari umwe mu bakobwa bagaragaje kenshi ishema ku nkomoko ye y’u Rwanda, ndetse agakoresha umwanya afite mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abana.

Azwi kandi mu bikorwa byo gushyigikira abana bafite ibibazo by’amaso, by’umwihariko abafite “cataracts”, ndetse akaba agaragaza ko umuco, ubukerarugendo n’urwego rw’ibinyabuzima by’u Rwanda ari bimwe mu bintu bimuhuza n’igihugu afiteho inkomoko.

Kuba yarahawe inshingano zo kwita izina umwana w’ingagi rero, byamubereye umwanya udasanzwe wo kongera kugaragaza isano afitanye n’u Rwanda, ariko nanone no kugira uruhare mu gikorwa cyubakiye ku kubungabunga ingagi zo mu misozi.

Yashimiye abamutumiye n’abateguye umuhango wa Kwita Izina, avuga ko yishimiye cyane kuba umwe mu bawugizemo uruhare. Ati: “Mwarakoze cyane.”

Ku ruhande rwa Kenza, Kwita Izina ntibyabaye gusa umuhango wo gutanga izina ku mwana w’ingagi. Byabaye umwanya wo kongera guhura n’igihugu cy’inkomoko ye, gusura ingagi no gusangiza abandi ishema afite ku Rwanda.

Kuva mu mwaka wa 2005, umuhango wa Kwita Izina umaze kuba kimwe mu bikorwa bikomeye by’u Rwanda mu rwego rwo guteza imbere kubungabunga ingagi, kurengera urusobe rw’ibinyabuzima no gukomeza gusigasira umurage kamere w’igihugu.

Kenza wabaye Nyampinga w’u Bubiligi 2024 yishimiye kuba yarahawe umwanya wo Kwita Izina abana b’ingagi




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...