Kugaragaza umugambi w’Imana ku muntu (Igice cya 2)

Iyobokamana - 22/07/2016 9:13 AM
Share:
Kugaragaza umugambi w’Imana ku muntu (Igice cya 2)

Basomyi bacu dukunda cyane mbanje kubasuhuza mu izina rya Yesu, mwaramukanye amahoro y’Imana?. Nkuko twabibasezeranyije, ubushize twabagejejeho igice cya mbere cy’inyigisho ifite umutwe uvuga ngo ‘Umugambi w’Imana ku muntu’. Uyu munsi tubazaniye igice cya kabiri.

Ubushize twifashije ijambo ry’Imana nkuko turisanga muri: Yobu 42.2 “Nzi yuko ushobora byose, Kandi nta kibasha kurogoya imigambi yawe yose” Yesaya 55.8-9 8 “Erega ibyo nibwira si ibyo mwibwira, kandi inzira zanyu si zimwe n'izanjye!” Ni ko Uwiteka avuga. 9“ Nk'uko ijuru risumba isi, ni ko inzira zanjye zisumba izanyu, n'ibyo nibwira bisumba ibyo mwibwira.

Yeremiya 29.11 Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w'ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga. Luka 1.45 Kandi hahirwa uwizeye, kuko ibyo yabwiwe n'Umwami Imana bizasohora.

Dore ingingo (5) zigize iki cyigisho cyacu:

1.Umugambi w’Imana niki?

2.Umugambi w’Imana uhurira he n’amasezerano

3.Ibigeragezo bimaze iki ku mugambi w’Imana?

4.Gishobora guhindura amasezerano Imana yaguhaye??

5.Ni gute twakwirinda kuva mu masezerano?

Ubushize twarebye ingingo (3) zibanza KANDA HANO, uyu munsi turareba kurizi ngingo (2 ziheruka

4. Mu kwibaza ngo “Niki gishobora guhindura amasezerano Imana yaguhaye?”

Ibyaha nibyo bishobora guhindura cyangwa guhindura amasezerano Imana yaguhaye.

Mu kubisobanura turifashisha ingero tubuna muri Bibiliya Yera:

4.1. Burya iyo Yozefu yemera kuryamana na mukapotifari, byarashobokaga cyane ko byari guhindura umugambi Imana yari imufiteho wo kuba minisiti w’intebe wa Egiputa, ariko kuko yirinze, akanga gukora icyaha (Itangiriro 39.8-9) akihanganira gutegereza isaha y’Imana byarangiye abaye minisitiri w’intebe wa Egiputa nkuko Imana yari yarabigambiriye kera.

4.2. Ubwo Abisirayeli bari mu rugendo bava muri Egiputa, haraho bageze umwami waho (Balaki) abima inzira ahubwo ahamagara umuhanuzi wo kuza kubamuvumira (Balamu); Balamu yagerageje kuvuma Abisirayeli ubugira gatatu ntibyashoboka kuko ntakibazo abisirayeli bari bafitanye n’Imana.

Hari ikintu kimwe Balamu yakoze maze ashuka Balaki amwigisha gushyira igisitaza imbere y’Abisirayeli kugira ngo barye inyama zaterekerejwe ibigirwamana banasambane (Ibyahishuwe 2.14). Balaki amaze gutega umutego Abisirayeli, bakoze ibyaha maze Uwiteka arabarakarira yica benshi muri bo abateje mugiga (Kubara 25.1-11).

4.3. Samusoni umunyembaraga nyinshi yari umunaziri w’Uwiteka, yagushijwe na Delila amumaramo imbaraga atuma banamunogoramo amso (Abacamanza 16.4-5, 18-21)

4.4. Amasezerano Imana yari yarahaye umutambyi Eli yishwe n’uburangare yagize ntacyahe abahungu be bakoraga ibizira imbere y’Uwiteka, Imana iramubwira iti: ‘Ni ukuri nari navuze yuko ab'inzu yawe n'ab'inzu ya so bazajya bagendera imbere yanjye iteka ryose’, ariko none Uwiteka aravuze ngo: Ntibikabeho kuko abanyubaha ari bo nzubaha, ariko abansuzugura bazasuzugurwa. (1Sam 2.30).

Ikibazo gihari si uko amasezerano yawe yatinze ahubwo hari igihe waba warakoze ibyaha Imana ikisubiraho ikayakuraho!!

5. Mu gusoza ndagira ngo twibaze iki kibazo “Ni gute twakwirinda kuva mu masezerano?”

Dore icyo ijambo ry’Imana ritubwira:

Zaburi 25.3 “Si ko bizaba, Mu bagutegereza nta wuzakorwa n'isoni. Abava mu isezerano ari nta mpamvu, Ni bo bazakorwa n'isoni.” Abategereza Uwiteka ntibazakorwa n’isoni. Zaburi 105.19 Kugeza aho ijambo ry'Uwiteka ryasohoreye, Isezerano rye ryaramugeragezaga.

Kugira ngo isezerano ry’Imana risohore rirageragezwa.

Daniyeli 11.32 Abaca mu isezerano azabayobesha kubashyeshyenga, ariko abantu bazi Imana yabo bazakomera bakore iby'ubutwari.

Abantu bazi Imana yabo bazakomera, nibamara gukomera bakore iby’ubutwari. Wowe kunda gukuriranuka,kandi wicishe bugufi, Imana izasohoza ibyo yagambiriye ku buzima bwawe.

Amaganya ya Yeremiya 3.31-33 31Kuko Uwiteka atazagira ubwo areka umuntu iteka. 32Naho yababaza umuntu ariko azamugirira ibambe, Nk'uko imbabazi ze nyinshi zingana. 33Kuko atanezezwa no kubabaza abantu, Cyangwa kubatera agahinda. Mu migambi y’Imana ntabwo inezezwa no kubabaza umuntu iteka, naho yamubabaza izamugirira ibambe. Imana ibahe umugisha!

Byateguwe na TUYISENGE Theophile (Philos)/ADEPR GASAVE

Contacts: 0728827582/0788827582;

E-mail: tphilos2020@gmail.com; tttphilos@mail.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...