Dog Fest Kigali ni igikorwa kigamije guhuriza hamwe
abatanga serivisi zijyanye n’inyamaswa, n’abakora mu nzego zitandukanye zita ku
mibereho myiza y’imbwa, byose bigashyirwa mu birori by’imyidagaduro, ubumenyi
n’ubusabane.
Ni umwanya wo kwerekana imbwa
zifite imyambarire idasanzwe (Best Dressed Dogs); Gukurikirana imyiyereko
y’imyitozo (agility shows) n’ubuhanga bw’imbwa.
Dr Jean Bosco Turikumwenayo wita ku mibereho y’imbwa
muri New Vision Veterinary Hospital yavuze ko abenshi bazi ko akamaro k’imbwa
ari ugucunga umutekano gusa, nyamara iri tungo ngo rifite akamaro gakomeye
cyane mu buzima bwa muntu cyane ko rigira urukundo rudasanzwe.
Yagize ati: “Mu
myumvire y’abanyarwanda benshi bazi ko imbwa zibereyeho gucunga umutekano gusa.
Ntekereza ko hari urugendo rurerure rwo kubwira abantu hakanafatwa
umwanya w’umwiyereko w’imbwa zigaragaza ibindi zishobora gukora. Uzagira
amahirwe tuzicarana mubwire ibyiza byo gutunga imbwa iruhande rwawe ntekereza
ko nyuma y’ukwezi yatanga ubuhamya."
Dr Jean Bosco yanashimangiye ko imbwa ishobora
gufasha umuntu mu buryo bw’amarangamutima. Ati: “Imbwa igira urukundo udashobora
gutekereza ndetse inakora ibindi bintu byinshi ndetse ishobora no kugufasha mu
buryo bw’amarangamutima".
Iserukiramuco ry’imbwa ni ibirori biteguwe ku rwego
rwisumbuye, bifite intego yo guteza imbere umuco wo gukunda no kwita ku mbwa,
aho zifatwa nk’inshuti za muntu mu buzima bwa buri munsi aho kuba nk’inyamaswa
zisanzwe.
Dog Fest Kigali, ni intambwe ikomeye mu rugendo rwo
kubaka umubano uhamye hagati y’abantu n’imbwa, rugamije kugira igihugu gifite
umuco mwiza wo kurera no gufata neza inyamaswa.
Mu buryo bwo kwidagadura hazaba hari n’aba Djs
bakomeye mu Rwanda bacurangira abantu bazitabira ndetse n’ibindi byamamare
bitandukanye mu myidagaduro nyarwanda.
Iserukiramuco ry’imbwa ryatangiye mu Rwanda mu mwaka wa 2020 ubwo ryadukanywe na nyakwigendera Dj Miller ariko nyuma y’urupfu rwe bikaba byaratangiye kugenda biguruntege, ariko kuri iyi nshuro rikaba rigiye kujya riba buri mwaka.