Ubushakashatsi bugaragaza ko kuba umuntu ari wenyine bishobora kugira ingaruka ku buzima bwe bwo mu mutwe. Abantu batarashaka cyangwa batabana bya hafi n'abakunzi babo bafite ibyago byinshi byo kugira ikibazo cyo kwiheba ugereranyije n'abashakanye cyangwa ababana nk'umugore n'umugabo.
Impuguke zivuga ko kubura umuntu uba hafi yawe mu buzima bwa buri munsi bishobora gutuma urushaho kwibasirwa n'agahinda, ihungabana n'irungu. Ibi bigaragaza uruhare rukomeye umubano wa hafi ugira mu kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe.
Raporo yakoresheje amakuru y'Ubushakashatsi ku Buzima bw'Abaturage muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwo mu 2021, yasohowe muri Gashyantare 2024 n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare ry'Ubuzima (National Center for Health Statistics), yagaragaje ko abantu babana bonyine bagaragaza ibimenyetso byo kwiheba kurusha ababana n'abandi.
Mu mwaka wa 2021, abantu 6.4% babaga bonyine bavuze ko bafite ibimenyetso byo kwiheba, mu gihe ababanaga n'abandi icyo kigero cyari 4.1%.
Nanone, isesengura ryahuje ubushakashatsi bwinshi ryagaragaje ko abantu babana bonyine bafite ibyago byinshi byo kugira ibimenyetso byo kwiheba kurusha ababana n'abandi. Iryo sesengura ryerekanye ko ibyago byo kugira ikibazo cyo kwiheba byari hejuru ku rugero rwa 42% ku bantu babaga bonyine.
Gusa, ubuhamya bwa bamwe mu Banyarwanda ntibuhuza n'ibyo ubushakashatsi bugaragaza. Uwineza Alliance avuga ko kuri ubu adatekereza gushaka umugabo. Asobanura ko kuba ari wenyine bimuzanira amahoro, nubwo hari igihe yumva irungu.
Yagize ati: "Ntabwo nshaka umugabo ubu. Kuba ndi njyenyine bimpa amahoro, nubwo hari igihe numva binaniza. Kuba ndi njyenyine bimpa umwanya wo kwitekerezaho no kwishyira nkizana."
Habumugisha Théoneste na we avuga impamvu kugeza ubu atarahitamo uwo bazabana. Avuga ko abibona mu buryo butandukanye, kuko kuba wenyine bimuzanira ituze. Yagize ati: "Iyo ndi njyenyine numva ntuje. Ntekereza ko kugira umugore byanshyira mu bibazo byinshi; abagore baragora."
Ku rundi ruhande, bamwe mu bashatse ntibavuga rumwe n'abakiri ingaragu. Hagenimana Japhet, umugabo ufite umugore n'abana batatu, avuga ko nta kintu cyagereranywa no kugira uwo mubana. Asobanura ko iyo ibintu bitagenze neza ku kazi, ataha agasanga umuntu umuhumuriza kandi akamwongerera icyizere.
Yagize ati: "Nta kintu cyagereranywa no kugira uwo mubana. Iyo ibintu bitagenze neza ku kazi, ndataha ngasanga umuntu umpumuriza kandi akampa icyizere ko ejo hazaba heza."
Uwamwiza Jane, umubyeyi w'abana babiri, avuga ko nubwo kubana n'uwo mwashakanye bitabura ibibazo, biruta kuba wenyine. Asobanura ko nta muntu wigira, kuko iyo ari kumwe n'umugabo we bajya inama bagafata imyanzuro myiza.
Yagize ati: "Nubwo kubana n'uwo mwashakanye bitabura ibibazo, biruta kuba wenyine. Umwe aruta ubusa. Iyo ndi kumwe n'umugabo wanjye turagirana inama kandi tugafata imyanzuro myiza."
Yongeraho ko mbere yo gushaka, irungu ryatumaga atekereza cyane kandi akagira ibibazo byinshi, ariko kuva yashaka ibyo byaragabanutse. Yagize ati: "Mbere yo gushaka, irungu ryatumaga ntekereza cyane kandi ngahura n'ibibazo byinshi, ariko kuva nabona uwo tubana ibyo ntibikibaho."
Nubwo bimeze bityo, impuguke zigaragaza ko kubana n'umuntu atari byo byonyine byemeza ko umuntu afite ubuzima bwiza bwo mu mutwe. Hari n'abahitamo kuba bonyine kandi bikabagwa neza.
Impuguke mu buvuzi bw'indwara zo mu mutwe, Dr. Sunday Amosu, akaba n'Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kuvura no gukora ubushakashatsi ku biyobyabwenge mu Bitaro by'Indwara zo mu Mutwe bya Aro muri Nigeria, yaburiye abantu ko gushakana n'umuntu mudahuza bishobora kongera umunaniro wo mu mutwe, guhangayika ndetse no kwiheba.
Mu kiganiro cyasohotse muri PUNCH Healthwise, yavuze ko guhitamo nabi uwo mwashakanye bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwo mu mutwe.
Yagize ati: "Gushakana n'umuntu mudahuza, cyane cyane uwo mudahuza mu myumvire, bishobora gutera guhangayika guhoraho, ubwoba ndetse no kwiheba. Iyo umubano wangiritse, umuntu ashobora kwisanga afite irungu n'ibibazo bikomeye by'amarangamutima."
Yongeyeho ko nubwo kubana n'umukunzi cyangwa uwo mwashakanye bishobora gufasha umuntu kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe, bisaba kubanza guhitamo neza uwo muzabana, kuko guhitamo nabi bishobora gutuma umuntu ahura n'ibibazo byinshi.
Muri rusange, kuba umuntu ari wenyine si byo byonyine bitera ibibazo byo mu mutwe, nk'uko no gushaka ubwabyo bidahita bikuraho ibibazo byose.
Impuguke zigaragaza ko ubuzima bwiza bwo mu mutwe bushingira cyane ku kugira abantu bagushyigikira, bakumva ibibazo byawe kandi bakakuba hafi, haba mu muryango, mu nshuti cyangwa ku wo mwashakanye.
