Kudaheruka akabariro, imipangire y’abakozi mu kazi,…Ibisobanuro 20 byo kurota ukora imibonano mpuzabitsina

Urukundo - 17/04/2020 12:15 PM
Share:
Kudaheruka akabariro, imipangire y’abakozi mu kazi,…Ibisobanuro 20 byo kurota ukora imibonano mpuzabitsina

Ubusanzwe inzozi zose zigira igisobanuro bitewe n’ubuzima butandukanye umuntu abamo umunsi kumunsi. Kurota usambana cyangwa ukora imibonano mpuzabitsina nabyo abahanga bagaragaza ko bigira igisobanuro bitewe n’uwo warose mukorana iki gikorwa.

Inzobere mu by’imitekerereze Lauri Loewenberg agaragaza ibisobanuro 20 byo kurota ukora imibonano mpuzabitsina bitewe n’uwo wabonye mukorana iki gikorwa munzozi.

1. Kurota usambana n’umuntu utari umukunzi wawe

Inzobere mu by’imitekerereze Loewenberg avuga ko kurota usambana n’umuntu utari umukunzi wawe ari ibintu bisanzwe bibaho. Ngo biba bisonabuye ko ufite ikibazo mu bijyanye no gutera akabariro. Gishobora kuba ari uko utabiheruka cyangwa ko hari pozisiyo ukumbuye gukoramo iki gikorwa.

2. Kurota usambana n’umuntu muziranye

Iyo wibutse inzozi warose ugasanga wasambanaga n’umuntu uheruka kubona mu mezi ashize, bisobanuye ko atagukurura cyangwa utamwiyumvamo ariko ngo haba hari ikintu kimwe kuri we umukundira. Ibi bitandukanye no kumukunda by’ukuri. Ushobora kuba ukunda nk’ukuntu aririmba, uko yambara,..bikarangirira aho.

3. Kurota usambana n’umukire

Loewenberg avuga ko kurota usambana n’umuntu w’umukire bisobanuye ko wifuza kuba umukire.

4. Kurota usambana n’umukozi wawe

Izi nzozi zisobanuye ko ugomba gukosora cyangwa gusubiramo imipangire y’abakozi bawe mu kazi bagukorera.

5.Kurota usambana n’umukozi mugenzi wawe

Loewenberg avuga ko ibi bisobanuye ko wowe n’uwo mukozi mukorana mukwiye gushyira hamwe mu gatahiriza umugozi umwe.

6. Kurota usambana n’umukoresha wawe

Izi nzozi ngo zigaragaza ikintu gikomeye cy’uko hari ibintu ugomba gutegeka ubwawe. Nurota izi nzozi uzasubize amaso inyuma urebe niba hatari ibintu bikeneye ko ubikoreshaho imbaraga n’igitsure nk’uko ubusanzwe umukoresha akoresha abakozi.

7. Kurota usambana n’umuntu utiyumvamo

Izi nzozi ngo zisobanuye ko hari ibintu ubwonko bwawe buri kugusaba gukora ariko ukanga kumva ukaguma kwinangira.

8. Kurota usambana n’inshuti yawe isanzwe (besto)

Loewenberg avuga ko iyo urose usambana n’umuntu w’inshuti yawe magara bivuze ko hari ibintu bitatu cyangwa imico itatu myiza iyo nshuti yawe ifite ukeneye. Icyo ukwiye gukora ukwiye gufata izo ngezo nziza inshuti yawe ifite ugatangira kuzigana.

9. Kurota usambana n’icyamamare

Kurota usambana n’umuntu w’icyamamare, bisobanuye ibintu bibiri bitandukanye: Icya mbere ni uko ubona uwo musitari ashyushye kandi agukurura ku buryo wumva kuryamana nawe byaba ari ishema kuri wowe. Ikindi ni uko uwo musitari afite indirimbo irimo ubutumwa bukugenewe muri iyo minsi. Ukwiye gushaka indirimbo ye ikunzwe cyane ukayumva kuko ububiko bw’amakuru mu bwoko bugira amayeri menshi yo kuguha ubutumwa.

10. Kurota usambana n’umuntu wahoze ari umukunzi wawe ukomeye

Nurota izi nzozi ntuzareke uwo muri gukundana ngo wibwire ko ugiye gusubirana n’uwa kera mwatandukanye. Ahubwo bigaragaza ko umaze igihe utabona urukundo ruhamye ugereranya n’urwo yaguhaga. Izi nzozi zikunze kubaho cyane, bigaragaza ko umaze igihe utagaragarizwa amarangamutima, kwifuzwa n’ubundi buryo bwo gukundwa bukomeye.

Ibi ntibivuze ko uba ukimukunda cyangwa akigukunda ahubwo ni uko ukumbuye ibyiza wungutse ubwo mwakundanaga cyangwa ubwo wamumenyaga.

11. Kurota usambana n’umunyapolitiki

Loewenberg avuga ko kurota usambana n’umuntu w’icyamamare muri politiki bisobanuye ko ukeneye kuyobora ubuzima bwawe n’ibikorwa byawe neza.

12.Kurota usambana n’umuntu ariko utabona isura ye

Kurota usambana n’umuntu utabona isura ye cyangwa ntumenye uwo ari we, bisobanuye ko hari imyitwarire mishya iri kwiganza mu buzima bwawe. Akenshi aba ari imyitwarire yo kutavugirwamo no gutegeka.

13. Kurota usambana na mwarimu wawe

Bisobanuye ko umukunda cyangwa ko ukunda isomo yigisha. Bishobora no gusobanura ko ufite ikintu kimwe umukundaho. Iyo urose usambana na mwarimu w’Indimi bisobanuye ko muri iyo minsi itumanaho ryawe n’abandi bantu ritameze neza. Iyo urose usambana na mwarimu w’imibare bisobanuye kimwe no kurota usambana n’umukire, ko wifuza gukira.

14. Kurota usambana n’uwo muhuje igitsina

Loewenberg avuga ko izi nzozi ngo akenshi ziba ku bantu b’abatinganyi. Avuga ko kurota usambana n’umugore nawe uri umugore, cyangwa umugabo nawe uri umugabo bidasobanuye ubutinganyi, ahubwo icyo urebaho ari imyitwarire y’uwo muntu. Akenshi biba bisobanuye ko wifuza amahirwe cyangwa ubugwaneza uwo muntu afite udafite.

15. Kurota usambana n’umuntu wanga

Izi ni zimwe mu nzozi zirakaza abantu cyane ariko ni zimwe mu nzozi nziza kuko ari inzozi zikwereka ko ukeneye kurema urukundo. Loewenberg ati “Bisobanuye ko ububiko bw’amakuru yawe mu bwonko buri kukubwira ko ukeneye kwihuza n’uwo muntu mugakemura ikibazo mufitanye ".

16.Kurota musambana muri itsinda

Iyo urose musambana muri itsinda ushobora kumva ari ibintu by’ubusazi cyangwa bishimishije ariko si cyo bivuga. Bivuga ko mu buzima bwawe hari ibintu biri kukubera urujijo muri iyo minsi cyangwa hari ibintu byinshi uri gukora ushaka kurangiriza rimwe.

17. Kurota usambanira mu ruhame

Nurota usambanira mu ruhame ntuzakuke umutima ngo ugiye kuzasambana abantu benshi babimenye uhinduke akabarore muri rubanda. Mu nzozi uruhame bisobanura igice cy’ubuzima bwawe abantu benshi bazi. Iyo urose usambanira imbere y’abantu mu biro ukoreramo bisobanuye ko ukunda kuganira n’abo bantu ku kazi, iyo urose usambanira mu ishuri, muri sitade ni icyo biba bisonanuye.

18. Kurota usambanira ahantu wararaga uri umwana

Loewenberg avuga ko iyo umuntu arose asambanira ahantu yabaye ari umwana aba akwiye kwisuzuma kuko biba bivuga ko muri iyo minsi hari aho ari kugera akitwara nk’umwana. Byongera gusobanura ko hari ibibazo ufite ukeneye ko mama wawe agufasha, bishobora kuba ari ukwishyura amadeni cyangwa ari ibibazo ufite mu mibanire yawe n’abandi bantu.

19. Kurota utwite

Kurota utwite ntabwo bisobanuye ko ugiye kuzakora imibonano mpuzabitsina ugatwara inda ahubwo bisobanuye ko mu kazi kawe hari umushinga uri kurangarana, bityo ko ukwiye gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo uwo mushinga uwurangirize igihe hatabayeho gukererwa.

20. Kurota ushaka gukora imibonano mpuzabitsina

Kurota ushaka cyangwa wifuza gukora imibonano mpuzabitsina ntabwo bisobanuye ko ushaka gusambana cyangwa gutera akabariro ahubwo bisobanuye ko ibyo urimo gukora bizarangira neza cyangwa ko bizatanga umusaruro mwiza.

Src: Cosmopolitan.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...