Kudahabwa abakinnyi yifuzaga kwa Ruben Amorim byakuruye umubano mubi wasize yirukanwe

Imikino - 07/01/2026 3:50 PM
Share:

Umwanditsi:

Kudahabwa abakinnyi yifuzaga kwa Ruben Amorim byakuruye umubano mubi  wasize yirukanwe

Ruben Amorim yirakanwe na Manchester United bitewe n’ibirimo umubano mubi yagiranye n’ubuyobozi bw’iyi kipe bitewe n’uko hari abakinnyi yifuje ariko ntabahabwe.

Nk'uko ikinyamakuru The Sun cyo mu Bwongereza cyabyanditse, Amorim wageze muri Manchester United avuye muri Sporting Lisbon, yari afite icyizere cyo guhabwa ububasha busesuye nk’umutoza mukuru (manager), cyane cyane ku bijyanye no kugura no kugurisha abakinnyi. Icyakora uko byo byaje kugenda bitandukanye n’ibyo yari yiteze.

Hari abakinnyi yifuzaga ariko birangira ubuyobozi butabamuhaye. Abo barimo Geovany Quenda, umusore w’imyaka 18 wabanye nawe  muri Sporting Lisbon n’umunyezamu Emilliano Martinez usanzwe akinira Aston Villa dore ko yamubonagamo igisubizo mu izamu. Harimo kandi Ollie Waktins wa Aston Villa na Nundo Mendes wa Paris Saint-Germain.

Hari n’abandi bakinnyi bo mu bwugarizi no hagati mu kibuga Amorim yari yarashatse cyane cyane abo yari yarabanye nabo muri Sporting, ariko ubuyobozi bukabanga.

Uku kutumvikana ku isoko ry’abakinnyi byatumye umubano w’impande zombi ugenda wangirika birangira yirukanwe. Amorim we yumvaga ko kuba atarahawe aba bakinnyi bumva ibyo yashakaga gukina ari bimwe mu byatumaga Manchester United itabona n’umusaruro.

Emilliano Martinez ari mu bakinnyi bifuzwaga na Ruben Amorim ariko ntiyamuhabwa


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...