Umuhanzi Sam MUVUNYI uzwi ku izina rya Sam 44 yaba yatangiye kuririmba indirimbo z’urukundo nyuma yaho ngo amaze kubona umwali bakemeranya gukundana.
Sam 44.
Uyu muhanzi ubwo twamusangaga muri studio arimo gukoreramo yitwa Zege production twamubajije niba koko kuririmba indirimbo z’urukundo yaba yarabitewe n’uko yabonye umukunzi.
Sam akaba yashubije muri aya magambo: “Ntago nari kuririmba ku rukundo ntarabona umukunzi. Ariko kugeza ubu ndamufite kandi turemerana, niyo mpamvu ubu noneho nta mpamvu yambuza kuririmba ku rukundo. Iyo turi kumwe kubera amagambo meza akunda kumbwira bintera kumva ko ntayihererana. Amagambo menshi yumvikana mu ndirimbo zanjye ni ayo aba yambwiye.”
Twamubajije izina ry’uwo mukunzi we atubwira ko twamutunguye atamutangaza atabanje kumubaza niba ntacyo byamubangamiraho.
Yashoje asaba abafana be kumuba hafi kuko ngo iki aricyo gihe cye cyo gukorana imbaraga kubera ko amasomo ye asa n’urimo kuyasoza kuko ubu asigaje gukora stage aho arimo asoreza amasomo ye muri kaminuza ya KIE.
Kanda hano wumve indirimbo ye yitwa Birakaze
Manirakiza T.