Kubona ikamyo igusohora mu mujyi wa Gaza ni ukwishyura 1,500,000Frw mu gihe Israel iri kuharasa ubutitsa

Hanze - 16/09/2025 1:07 PM
Share:

Umwanditsi:

Kubona ikamyo igusohora mu mujyi wa Gaza ni ukwishyura 1,500,000Frw mu gihe Israel iri kuharasa ubutitsa

Mu gihe Israel iri kugaba ibitero bikomeye kuri Gaza ndetse no kwica abantu benshi b’inzirakarengane, bamwe mu bantu babuze uko bahunga uyu mujyi aho benshi bategereje kwicwa abafite ubushobozi bakishyura hafi 2,000,000Frw bagashaka ikamyo ibasohora muri uwo mujyi.

Bikubiye mu buhamya bw’umuforomokazi Hanaa Almadhoun wavuye muri Gaza ariko akaba akiri gushaka uko abana be bava muri uyu mujyi uri kurimburwa umunota ku wundi n’ibisasu bituruka muri Israel.

Hanaa Almadhoun yambwiye BBC ko muri uyu mujyi ibintu bimeze nabi aho wuzuye icuraburindi n’ubwoba bwinshi. Yagize ati ‘Ni uguturika kudacogora, inkongi, iterabwoba rihoraho, ibintu byose bimeze nabi.’

Avuga ko yari atuye ku muhanda umwe mu hibasiwe n’inzu ndende yahiritswe n’ibitero by’indege bya Israel ejo hashize. ‘Ndimo ngerageza gukiza umuryango wanjye ariko turacyategereje imodoka iza kubidufashamo.’

Hanaa avuga ko umuryango witeguye kwishyura kugeza ku 1,500,000Frw  kugira ngo babone ikamyo ibatwara, asobanura ko ‘uburyo bw’ingendo bumeze nabi cyane kandi buhenze cyane.’

Ashimangira ko yifuza kuguma mu mujyi kubera akazi ke nk’umuforomokazi, ariko akavuga ko azahungisha abana be hamwe n’abandi bo mu muryango.

Uretse Hanaa Almadhoun, abandi baturage bo muri Gaza bakomeje gusaba kurenganurwa intambara igahagarara kuko icyo bategereje ari urupfu gusa.

"Sinzi aho najya. Sinshaka gukomeza kuba muri izi ntambara. Twese turi kubabara no kurwana n'ubuzima kandi aha muri Gaza ntabwo ibintu bizongera kuba byiza. Ngiye kuboherereza amafoto y'uko bimeze ubu natwe dutegereje igihe tuza gupfira." Sanabel w'imyaka 18 uri muri Gaza abwira BBC nyuma y'uko Israel iri kurasayo bikomeye kuva mu ijoro ryakeye.

Minisitiri w'Intebe w'Ubwongereza, Sir Kier Stammer, Abayobozi ba Qatar, Jordan, Egypt, Ubufaransa na Canada bagiranye ibiganiro bigamije kwamagana ibikorwa by'ubugome Israel iri gukorera ku butaka bwa Palestine.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...