Bikubiye
mu buhamya bw’umuforomokazi Hanaa Almadhoun wavuye muri Gaza ariko akaba akiri
gushaka uko abana be bava muri uyu mujyi uri kurimburwa umunota ku wundi n’ibisasu
bituruka muri Israel.
Hanaa
Almadhoun yambwiye BBC ko muri uyu mujyi ibintu bimeze nabi aho wuzuye icuraburindi
n’ubwoba bwinshi. Yagize ati ‘Ni uguturika kudacogora, inkongi, iterabwoba rihoraho,
ibintu byose bimeze nabi.’
Avuga
ko yari atuye ku muhanda umwe mu hibasiwe n’inzu ndende yahiritswe n’ibitero by’indege
bya Israel ejo hashize. ‘Ndimo ngerageza gukiza umuryango wanjye ariko
turacyategereje imodoka iza kubidufashamo.’
Hanaa
avuga ko umuryango witeguye kwishyura kugeza ku 1,500,000Frw kugira ngo babone ikamyo ibatwara, asobanura
ko ‘uburyo bw’ingendo bumeze nabi cyane kandi buhenze cyane.’
Ashimangira
ko yifuza kuguma mu mujyi kubera akazi ke nk’umuforomokazi, ariko akavuga ko
azahungisha abana be hamwe n’abandi bo mu muryango.
Uretse
Hanaa Almadhoun, abandi baturage bo muri Gaza bakomeje gusaba kurenganurwa
intambara igahagarara kuko icyo bategereje ari urupfu gusa.
"Sinzi
aho najya. Sinshaka gukomeza kuba muri izi ntambara. Twese turi kubabara no
kurwana n'ubuzima kandi aha muri Gaza ntabwo ibintu bizongera kuba byiza. Ngiye
kuboherereza amafoto y'uko bimeze ubu natwe dutegereje igihe tuza
gupfira." Sanabel w'imyaka 18 uri muri Gaza abwira BBC nyuma y'uko Israel
iri kurasayo bikomeye kuva mu ijoro ryakeye.
Minisitiri
w'Intebe w'Ubwongereza, Sir Kier Stammer, Abayobozi ba Qatar, Jordan, Egypt,
Ubufaransa na Canada bagiranye ibiganiro bigamije kwamagana ibikorwa by'ubugome
Israel iri gukorera ku butaka bwa Palestine.