Kubera iki Donald Trump azajyana na Elon Musk na Tim Cook mu Bushinwa?

Ubukungu - 12/05/2026 9:25 AM
Share:

Umwanditsi:

Kubera iki Donald Trump azajyana na Elon Musk na Tim Cook mu Bushinwa?

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, arateganya kugirira uruzinduko rw’akazi mu China kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 15 Gicurasi 2026 akaba azajyana n’abaherwe bakomeye ku Isi barimo Elon Musk na Tim Cook.

Dipolomasi ishingiye ku bucuruzi

Uru ruzinduko rufatwa nk’intambwe ikomeye mu mubano w’ubukungu hagati ya Amerika n’u Bushinwa. Trump yifuza kongera ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, by’umwihariko asaba ko Ubushinwa bwagura ibicuruzwa byinshi bya Amerika birimo indege za Boeing, umusaruro w’ubuhinzi nka soya ndetse n’ibijyanye n’ingufu.

Ikindi cy’ingenzi kizibandwaho ni ibiganiro ku ikoranabuhanga rigezweho, cyane cyane mu bijyanye na Artificial Intelligence (AI) n’ibikoresho bya chips, aho ibihugu byombi bihanganye cyane.

Politiki n’umutekano ku meza y’ibiganiro

Si ubucuruzi gusa kuko Trump azanaganira na Perezida Xi Jinping ku bibazo bya politiki bikomeye ku Isi. Muri byo harimo ikibazo cya Taiwan ndetse n’amakimbirane ari mu Burasirazuba bwo Hagati, cyane cyane hagati ya Israel na Iran.

Ibi biganiro bitegerejweho cyane kuko bishobora kugira uruhare mu kugabanya umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibi bihugu bikomeye ku Isi.

Umubano udasanzwe w’aba bayobozi

Kuba Trump azajyana n’aba bayobozi b’ibigo bikomeye si ibintu bisanzwe. Umubano we na Elon Musk warazamutse cyane nyuma y’uko Musk amushyigikiye mu matora ya 2024, ndetse akagira uruhare mu bitekerezo bijyanye no kugabanya amafaranga ya leta.

Ku rundi ruhande, Tim Cook amaze igihe azwiho gukorana na Trump, arengera inyungu za Apple cyane cyane ku bijyanye n’umusaruro w’ibicuruzwa bikorwa mu Bushinwa.

Nubwo Elon Musk na Tim Cook bahanganye mu bucuruzi rimwe na rimwe, bombi bafite inyungu zikomeye mu Bushinwa aho Tesla ifite uruganda runini i Shanghai, mu gihe Apple ikoresha cyane inganda zo muri iki gihugu.

Ibyitezwe muri uru ruzinduko

  • Abasesenguzi batekereza ko uru ruzinduko rushobora kuvamo:
  • Amasezerano yo kugabanya cyangwa gusubika izamuka ry’imisoro ku bicuruzwa (tariffs) hagati y’ibihugu byombi
  • Gushyiraho urwego rushya rw’ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari
  • Amasezerano mashya ajyanye n’ikoranabuhanga n’inganda

Trump ubwe yavuze ko uru ruzinduko ruzaba “rudasanzwe”, ibintu bituma benshi bategereza kureba niba koko ruzazana impinduka zifatika mu bukungu bw’Isi.

Tim Cook na Elon Musk bazaherekeza Donald Trump mu ruzinduko azagirira mu Bushinwa

Donald Trump yavuze ko uruzinduko azagirira mu Bushinwa rudasanzwe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...