Mu
muziki nyarwanda, hari amazina akunze kugarukwaho iyo havuzwe abahanzi batanga
umwanya ku bahanzi bari kuzamuka, ariko izina The Ben rikaza ku isonga. Si kubwo
impanuka, ahubwo ni ihuriro ry’impamvu zifatika zituma abahanzi bato
bamwiyumvamo nk’uwabo, cyane cyane iyo bari ku rubyiniro.
Izina
Yampano ryafashe isura nyuma y’uko aririmbye mu gitaramo “New Year Groove” abantu
batangira kumuririmba batyo ndetse byaje kumubyarira umusaruro ufatika haba mu
kurebwa no mu byinjira mu mufuka.
Nyuma
y’ibizazane yahuye nabyo, umuhanzi Gisa cy’Inganzo yifuza kugaruka ku gasongero
k’umuziki nyarwanda aho atakambira The Ben kuzamufasha akamuha umwanya mu
gitaramo hanyuma akigaragaza.
Mu
gushaka kugera ku gasongero, yumva ko byaba bishingiye ku kuririmba mu gitaramo
cya The Ben kurenza izindi nzira zose yanyuramo. Kubwo amahirwe, The Ben yahaye
umugisha ikifuzo cye yemera ko bazamushakira umwanya.
Kuva
mu kwezi kwa cyenda, buri kiganiro cyose yakoraga Benno View yasabaga ko yahabwa
umwanya mu gitaramo cya The Ben ndetse ubwo habaga ikiganiro n’itangazamakuru
uyu muhungu yaraje aratakamba, nawe yemererwa umwanya.
Icyo
gihe, The Ben yavuze ko bafite umubare munani w’abahanzi bifuza kuzaririmba mu
gitaramo “NU Groove edition 2” kandi ko bitakunda ko bose baririmba ariyo mpamvu
hari bamwe bashobora kuzabura ayo mahirwe yo kuririmba.
Ibyo
byose, ntabwo byapfuye kwizana gutyo gusa kuko si n’abahanzi bose bategura igitaramo
ngo abandi bahanzi bakubite amavi hasi, batakambe basaba ko bahabwa umwanya ubundi
bakigaragaza. Zimwe mu mpamvu ni;
The
Ben abana n’abahanzi bagenzi be nk’umuvandimwe wabo aho kwitwara nk’icyamamare
cyangwa se umuhanzi ukomeye. Uwo mubano bagirana ndetse no kuba bashobora
kumwisanzuraho kandi ari umwe mu bahanzi b’ikitegererezo, bituma bamusaba
amahirwe ashoboka yose kugira ngo bahurire ku rubyiniro.
Iminota
5 mu gitaramo cya The Ben ishobora kuruta imyaka itanu mu muziki. Umuhanzi Yampano
ni umwe mu buhamya bwigendera ku minota 5 yahawe gusa ariko ikaruta byinshi
yubatse mu gihe kirekire.
Abazi
The Ben bavuga ko atandukanye n’ishusho y’ibyamamare bikunda kwishyira hejuru.
Ni umuhanzi uganira, ugira inama, kandi wifuza ko abandi bazamuka ndetse
akabafasha aho ashoboye kugera. Ibi bituma abahanzi bato bamwiyumvamo nk’ikitegererezo,
atari icyamamare kibarebera ku gakanu.
The
Ben ni umwe mu bahanzi bagira impuhwe cyane kandi bakunda gufasha ku buryo iyo
umuhanzi abashije kumufatisha amusaba icyo aricyo cyose, birangira The Ben
agikoze cyangwa se bagashaka uko yamufasha.
Kugeza magingo aya, ntabwo abahanzi bazaririmba mu gitaramo cya The Ben bose bari bamenyekana gusa umubare w’abahanzi babisabye urenda kungana n’abafana barara amajoro badasinziriye, babarira iminsi isigaye ku mitwe y’intoki ngo bongere bakube urukweto.

The Ben ni umwe mu bahanzi bahindurire amateka abandi bahanzi

Uretse kuba akunzwe ndetse afanwa n'abahanzi bagenzi be, urukundo abanyarwanda bakunda The Ben rurahebuje
