Izi ni impinduka ziri mu nyandiko ivuguruye yitwa “Land Use Master Plans’ Zoning Regulations – Edition 2”, yasohotse muri Nzeri 2026, ikubiyemo amabwiriza agenga imiturire, ubucuruzi, inganda, ibikorwaremezo, amashyamba, ubuhinzi, ibishanga, amazi n’ubwikorezi.
Mu ngingo zigaragara muri iyi nyandiko harimo ko mu butaka bwagenewe amarimbi hatemerewe kubaka inyubako zizaramba, ibikorwa by’inganda, ubucuruzi n’inyubako zo guturamo. Ibuza kandi gushyiraho ibice bya beto n’amakaro mu marimbi, haba munsi cyangwa hejuru y’ubutaka.
Iyi nyandiko kandi igaragaza ko inzu zo mu rwego rwo hejuru zizwi nka ‘villas’ cyangwa ‘mansions’ zizajya zubakwa hakurikijwe amabwiriza yihariye, bityo impushya zo kuzubaka zikaba zitagomba gutangwa mbere y’uko ayo mabwiriza ashyirwaho.
Ibyo buri cyiciro cy’ubutaka kigenewe
Amabwiriza mashya ashingira ku cyiciro ubutaka bwashyizwemo ku ikarita y’igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka. Icyo cyiciro ni cyo kigena ibikorwa bishobora kuhakorerwa, ubucucike bw’inyubako, uburebure bwazo n’uko zigomba gushyirwa mu kibanza.
Hari ibikorwa byemewe muri buri cyiciro, ibindi bishobora kwemerwa nyuma y’isuzuma n’uruhushya rw’inzego zibifitiye ububasha, hakaba n’ibibujijwe burundu muri icyo cyiciro.
Iryo suzuma rikorwa n’Umujyi wa Kigali cyangwa ishami ry’akarere rishinzwe serivisi z’imyubakire rizwi nka One Stop Centre. Harebwa niba igikorwa gishobora kugira ingaruka ku baturanyi, zirimo urusaku, urujya n’uruza rw’ibinyabiziga n’umutekano.
Izi ngingo zigamije guhuza imikoreshereze y’ubutaka n’ibishushanyo mbonera by’imijyi n’uturere, ndetse no gukumira ibikorwa bishobora kubangamira imikorere y’ahantu hagenewe ibikorwa runaka.
Imiturire igabanyijemo ibyiciro bitandatu
Ubutaka bwagenewe imiturire bugabanyijemo ibyiciro bitandatu: R1, R1A, R1B, R2, R3 na R4. Buri cyiciro gifite intego n’ibipimo byihariye.
R1 igenewe ahanini inzu zo guturamo mu duce dusanzwe dutuwe, R1A ikaba igamije kongera amacumbi muri utwo duce, naho R1B yo ikagenga imiturire yo mu cyaro.
R2 igenewe kuvugurura ahatuwe hatateguwe neza, R3 ikagenga kwagura imiturire mu nkengero z’imijyi no ku butaka butubatswe, naho R4 igenewe imiturire ifite ubucucike bwinshi, irimo inyubako z’amacumbi menshi.
Mu byiciro bya R1, R1A, R2, R3 na R4, nibura 20% by’ubuso bugomba kugenerwa ahaterwa ibimera, mu gihe 2% bigenewe ubusitani bw’imbuto n’imboga.
Mu duce duhuza imiturire n’ibindi bikorwa, ubucucike buteganyijwe muri R1 ni amacumbi 7–10 kuri hegitari, R1A ni 15–20, naho R1B ni 30–50. Muri R2 na R3 ni 40 kuzamura, naho muri R4 ni 70 kuzamura.
Inzu ziri mu byiciro R1 na R1A zishobora kugira igorofa ryo hasi, amagorofa abiri n’igice cy’amacumbi cyo hejuru, bizwi nka G+2+Penthouse. Muri R1B na ho hashobora kubakwa inyubako za G+2+P.
Mu byiciro R2 na R3 nta mubare ntarengwa w’amagorofa ugaragazwa, ariko inyubako zigomba kubahiriza ibindi bipimo bigenga imyubakire. Muri R4 na ho nta mubare ntarengwa w’amagorofa uteganyijwe, ariko inyubako zigomba kugira nibura amagorofa abiri, ari yo G+1.
Ikindi cy'ingenzi ni uko kubaka inzu y’umuryango umwe byemewe muri R1, R1A na R1B, ariko bikaba biri mu bikorwa bibujijwe muri R2, R3 na R4, aho hashyirwa imbere inyubako zakira imiryango myinshi.
Ibigo by’ubuvuzi n’uburezi biremewe muri ibi byiciro by’imiturire. Restaurants, amacumbi y’abashyitsi, ibigo by’amadini, iby’umuco, iby’imikino n’ubucuruzi bumwe na byo bishobora kwemerwa hubahirijwe ibisabwa.
Inzu zo mu rwego rwo hejuru zifite amabwiriza yihariye
NLA isobanura ko inzu zo mu rwego rwo hejuru ari inyubako nini z’umuryango umwe, zubakwa mu buryo bwihariye kandi zikagira ibikoresho n’imitunganyirize bihanitse, ubusitani n’ibindi bikorwa byunganira imiturire.
Ibibanza byazo biteganyijwe kuba hagati ya metero kare 2,000 na 3,000, nibura 40% by’ubuso bwabyo bikagenerwa ahaterwa ibimera n’ubusitani.
Izo nzu zigomba kandi kuba zubatswe ku buryo bujyanye n’ikirere n’aho ziherereye, zikagira aho guparika imodoka, uburyo bwo gukoresha neza ingufu, gucunga amazi n’imyanda ndetse n’ibikoresho by’umutekano.
Zigomba kandi kugira nibura 70% by’ibikorwa by’inyongera byo mu rwego rwo hejuru biri ku rutonde rw’amabwiriza. Muri byo harimo pisine, icyumba cya siporo, spa cyangwa sauna, isomero, icyumba cyo kureberamo filime, ahantu ho kwidagadurira, amacumbi y’abashyitsi n’ibindi.
Ubucuruzi bushobora kujyana n’amacumbi
Ubutaka bw’ubucuruzi na bwo bwashyizwe mu byiciro birimo C1A yo mu mijyi, C1B yo mu cyaro no mu dusantere, C3 y’ubucuruzi bwo ku rwego rw’umujyi na C4 y’ubucuruzi bukorera agace kanini.
Muri C1A hemewe ibikorwa birimo amaduka, restaurants, imyidagaduro, ibiro, amahoteli, amacumbi, ubucuruzi bwo kuranguza, ububiko bw’ibicuruzwa na sitasiyo za lisansi.
Guhuza ubucuruzi n’amacumbi biremewe, ariko amacumbi ntashobora kurenga 40% by’ubuso bw’amagorofa yose y’inyubako. Muri C1B, amacumbi ntashobora kurenga 40% by’ubuso bw’ikibanza bwatunganyijwe.
Muri C3 na C4 na ho hemewe inyubako z’ubucuruzi, ibiro, amahoteli, amacumbi, ahagenewe imyidagaduro, ibigo by’amashuri n’aho abantu basangira ibiro. Icyakora, ibikorwa bimwe nk’ubucuruzi bwo kuranguza n’ububiko bw’ibicuruzwa bisaba kubanza gusuzumwa bitewe n’icyiciro.
Inganda zizajya zisabwa gusiga intera n’ahatuye abantu
Ubutaka bw’inganda bugabanyijemo I1 igenewe inganda nto n’ibikorwa bidahumanya cyane, I2 igenewe inganda rusange n’izihariye, na I3 igenewe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri.
Inganda zifite igipimo cyo guhumanya kirenze 20% ntizemewe muri I1. Izindi nganda nto zisabwa gusiga nibura metero 50 hagati yazo n’amacumbi, mu gihe ubutaka buri muri iyo ntera bugenewe ubuhinzi cyangwa amashyamba.
Muri I2, inganda rusange zisabwa kuba ziri nibura muri metero 500 uvuye ku macumbi. Inganda zihariye na zo zisabwa intera ya metero 500, ariko izishobora guteza ihumana rikomeye, nk’izitunganya peteroli, imiti n’imyanda y’inganda iteje akaga, zigomba kuba nibura ku kirometero kimwe uvuye ku macumbi.
Amabwiriza asaba kandi ko inganda zigira ibikoresho bigabanya ihumana ry’umwuka n’amazi ndetse n’urusaku.
Amarimbi agomba kubahiriza ibisabwa byihariye
Mu byiciro by’ibikorwa rusange, PF6 ni cyo kigenewe amarimbi, n’aho imirambo itwikirwa.
Muri iki cyiciro hemewe amarimbi, aho imirambo itwikirwa n’ibikorwa byunganira izo serivisi. Icyakora, inyandiko ibuza inyubako zizaramba, ibikorwa by’inganda, ubucuruzi n’inyubako zo guturamo.
Ibuza kandi gushyiraho ibice bya beto n’amakaro, haba munsi cyangwa hejuru y’ubutaka. Amacumbi y’abashinzwe kwita ku irimbi, ubwiherero n’aho gusengera ahantu hatwikirwa imirambo bishobora kwemerwa nyuma y’isuzuma.
Iyo irimbi ryegereye igishanga, hakenerwa isuzuma ry’ingaruka ku bidukikije n’intera iri hagati ya metero 200 na 300. Muri iyo ntera hashobora kwemerwa ahantu hatubatse n’ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije.
Inyandiko iteganya ko irimbi rishobora kugenerwa hegitari 10 ku baturage bari hagati ya 200,000 na 250,000. Ahantu hatwikirwa imirambo hamwe ho hateganyirizwa abaturage 150,000 kuri hegitari ebyiri, kandi hashobora guhuzwa n’irimbi.
Serivisi z’abaturage zigomba kubegerezwa
Mu rwego rwo korohereza abaturage kubona serivisi, amabwiriza ateganya ko ibikorwaremezo bikenerwa mu gace k’imiturire byajya bishyirwa mu ntera itarenze metero 400 umuntu ashobora kugendamo n’amaguru, aho bishoboka.
Ishuri ribanza rimwe riteganyirizwa abaturage bari hagati ya 15,000 na 20,000, rikubakwa ku buso bwa hegitari imwe. Ishuri ryisumbuye rimwe riteganyirizwa abaturage 20,000–25,000, rikubakwa kuri hegitari 1.5.
Ishuri rihuza ibyiciro by’amashuri abanza n’ayisumbuye riteganyirizwa hegitari 2.8, naho irihuza ibyiciro byose rigateganyirizwa hegitari icyenda.
Ikigo nderabuzima kimwe giteganyirizwa agace gatuwe n’abantu 15,000–20,000, kikubakwa ku buso bwa hegitari 0.2.
Ku rundi ruhande, inyandiko ivuga ko ibigo by’uburezi n’ubuzima bigomba kugira nibura 20% by’ubuso bwabyo buteyeho ibimera. Inyubako zabyo na zo zigomba kugira nibura amagorofa abiri, uretse ibigo mbonezamikurire n’amavuriro mato.
Aya mabwiriza mashya agamije gutuma imikoreshereze y’ubutaka ihuzwa n’igenamigambi ry’imiturire, ibikorwa by’ubukungu n’ibikorwaremezo, hagamijwe kubaka imijyi n’uturere biteguye neza kandi byorohereza abaturage.
Source: IGIHE
