Mu
byo ateganya harimo kubaka ‘Studio’ ye bwite, gufatira amashusho y’indirimbo ze
ibizwi nka “Live Recording” mu ntangiriro za 2026, ndetse no gukora igitaramo
gikomeye mu mpeshyi ya 2026 kizaba ari icy’umwihariko cyo kumurika Album ye
nshya yise “Warandamiye.”
Nkomezi
arateganya gufata amashusho n’amajwi y’indirimbo ze nshya mu buryo bwa ‘Live Recording’
izaba ku itariki ya 6 Gashyantare 2026.
Uyu
mushinga uzatwara agera kuri Miliyoni 19 Frw, aho harimo ibikoresho byose bya
tekinike birimo ‘sound system’, ‘stage’, ‘lighting’, ndetse n’itsinda rya band
rizamufasha muri iri koranabuhanga rihambaye.
Azakoresha
kandi abacuranzi n’abaririmbyi b’inzobere, anakore indirimbo 10 zizatunganywa
mu majwi n’amashusho meza ku rwego mpuzamahanga.
Mu
rwego rwo guteza imbere ubuhanga bwe n’ubw’abandi bahanzi bakizamuka, Prosper
Nkomezi arateganya kwinjira mu mushinga wo kubaka studio ye bwite izuzura
bitarenze umwaka wa 2026.
Iyi
studio izatwara $13,657, angana na Miliyoni 19.7 Frw, izaba ifite ibikoresho
by’icyitegererezo birimo Yamaha speakers, 'Apollo sound card' n’ibindi bikoresho.
Studio
ye izafasha mu gutunganya indirimbo ze, ariko kandi ifungurire amarembo
n’abandi bahanzi bashaka gutunganya umuziki wabo mu buryo bwa kinyamwuga.
Mu
rwego rwo kwishimira urugendo rwe rw’umuziki no kumurika Album ye nshya
“Warandamiye”, Prosper Nkomezi azakora igitaramo gikomeye ku itariki ya 5
Nyakanga 2026.
Iki
gitaramo kizaba kirimo ibikoresho bihanitse bya sound, lighting, stage na
screen, hamwe n’itsinda rya band n’abaririmbyi bafasha, byose bizatwara
Miliyoni 20.2 Frw.
Iyi
mishinga itatu, Prosper Nkomezi yayimukiriye abarenga 100 yari yahurije mu
murongo wo kumva Album ye ya Kane yise ‘Warandamiye, mu birori byabereye mu Ubumwe
Grande Hotel, ku wa 24 Ukwakira 2025.
Ni
imishinga ifite agaciro ka Miliyoni 58.9 Frw, ikaba igaragaza icyerekezo gishya
cy’umuhanzi Prosper Nkomezi mu guteza imbere umuziki wo kuramya no guhimbaza
Imana mu Rwanda.
Nyuma
yo gutangaza iyi mishinga, ni nabwo hakusanyijwe arenga Miliyoni 37.8 Frw [37,800,000 Frw], uyu
muramyi azifashisha mu gushyira mu bikorwa iyi mishinga ye yatangaje.
Iyi
mishinga ye igaragaza icyerekezo kirimo ubwitange, guhanga udushya no kubaka
ibikorwa birambye bizasiga umurage mwiza mu rugendo rwe rw’umuziki.

Prosper
Nkomezi aritegura gufata amashusho y’indirimbo ze mu buryo bwa 'Live recording' ku ya 6 Gashyantare 2026

Umuhanzi
Prosper Nkomezi agiye kubaka studio ye bwite izatwara hafi Miliyoni 20 Frw

Live
Recording ye izakorwa mu buryo bwa kinyamwuga, ikorerwemo indirimbo 10 nshya, nyuma muri Nyakanga 2026 amurike Album 'Warandamiye'
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NKOMEZI NYUMA YO KUMURIKA ALBUM
