Akenshi umuntu utagira inshuti za hafi afatwa nk'ufite ikibazo cy'imico cyangwa utabanye neza n'abandi. Ariko si ko buri gihe biba bimeze kuko usanga ubuzima bwabo bwose bwararanzwe no kwitangira abandi kurusha uko na bo bitabwagaho.
Hari abantu baba barabaye inkingi z'imiryango yabo, inshuti n'abaturanyi. Ni bo bahoraga bahumuriza ababaye, bakunga abashyamiranye, bafasha mu bibazo by'amafaranga, barera abana b'abandi cyangwa bakita ku babyeyi bageze mu zabukuru.
Kubera ko bahoraga bagaragaza imbaraga no kwihangana, abantu babamenyera nk'abadakeneye ubufasha. Buhoro buhoro, buri wese akamenyera kubasanga igihe afite ikibazo, ariko ntihagire utekereza kubabaza uko bamerewe cyangwa icyo na bo bakeneye.
Kugira abantu benshi bagukikije ntibivuze ko utagira irungu
Ubushakashatsi butandukanye bwagarutsweho na Silicon Canals bugaragaza ko umuntu ashobora kuba akikijwe n'abana be, abo mu muryango, abaturanyi cyangwa abo bakorana, ariko ntabe afite umuntu n'umwe ashobora kubwira ibimuremereye.
Ibyo biterwa n'uko kubana n'abantu benshi bitandukanye no kugira umubano wimbitse ushingiye ku kumvana no kwitaho. Ni yo mpamvu bamwe bavuga ko bumva bafite irungu kandi buri munsi bahorana abantu.
Hari abamenyera guhora ari bo batanga gusa
Abahanga mu mitekerereze bavuga ko hari abantu batozwa kuva bakiri bato guhora bashyira imbere iby'abandi. Biga ko umuntu mwiza ari utitotomba, utagira byinshi asaba kandi uhora yihanganira ibibazo.
Iyo myitwarire ishobora gutuma umuntu agaragara nk'umunyabuntu kandi w'ingenzi mu buzima bw'abandi. Ariko nanone ishobora gutuma abantu bamumenyera nk'udakeneye gufashwa. Bityo imyaka igashira umuntu ahora yumva abandi, agakomeza no kubafasha, nyamara nta n'umwe ujya umubaza ati: "Wowe se umeze ute?"
Ikiruhuko cy'izabukuru ni cyo gituma benshi babibona
Akazi gatuma umuntu ahura n'abantu buri munsi, kakamugira uwo baganiriza kandi bakorana. Ariko iyo ageze mu kiruhuko cy'izabukuru, abana bakaba bamaze kwigenga, inshuti zimwe zikimuka cyangwa bamwe bakitaba Imana, ni bwo asanga ya mibanire myinshi yari asanzwe afite itangiye kugabanuka.
Ni bwo bamwe babona ko abantu benshi babakeneye, ariko bo nta muntu bafite bashobora guhamagara igihe bafite ikibazo. Icyo gihe ni bwo batandukanya "gukenerwa" no "gukundwa". Ushobora kuba wari ingenzi cyane mu buzima bw'abandi, ariko ntube ufite umuntu umwe uzi neza uko umutima wawe umeze.
Kwihangana igihe cyose bishobora kugutwara byinshi
Hari abantu bumva ko gusaba ubufasha ari intege nke cyangwa ko kubwira abandi ibibazo byabo byababera umutwaro. Ni yo mpamvu bahora bavuga bati: "Ndi bubikemure. Ntacyo bintwaye. Reka mbanze mfashe abandi."
Mu by'ukuri, iyo umuntu amaranye iyo myumvire imyaka myinshi, ashobora kugera aho n'abamukunda batakimenya ko na we hari igihe aba akeneye uwamwumva.
Ese koko irungu rigira ingaruka ku buzima?
Ubushakashatsi bwagaragaje ko irungu rikabije rishobora kongera ibyago byo kurwara indwara z'umutima, kwiheba, guhangayika, indwara zo kwibagirwa ndetse no gupfa imburagihe.
Ni yo mpamvu abahanga bavuga ko kwita ku mubano wimbitse n'abandi bikwiye guhabwa agaciro nk'uko abantu bita ku mirire myiza cyangwa gukora imyitozo ngororamubiri. Umuntu ugeze mu zabukuru adafite inshuti za hafi si ngombwa ko aba ari umuntu ukonje cyangwa utazi kubana n'abandi.
Hari igihe aba yaramaze ubuzima bwe bwose afasha abandi, yumva ibibazo byabo kandi abatera imbaraga, ku buryo abantu bose bamenyereye kumwishingikirizaho. Ariko mu gihe buri wese yamubonaga nk'inkingi ye, nta wigeze ahagarara ngo amubaze ati: "Wowe se umeze ute? Hari icyo ukeneye?"
Ubucuti nyabwo ntibushingira ku kuba abantu bahorana bavugana gusa, ahubwo bushingira ku kwitaho hagati y'impande zombi. Kandi hari abantu bageza mu zabukuru bafite irungu atari uko batigeze bakunda abandi, ahubwo ni uko bamaze imyaka myinshi batanga urukundo kurusha uko na bo barwakiriye.
