Namenye ko ubuzima butagirwa n’ibyo dushakisha ahubwo bugirwa n’ibyo twifitemo, kuko ari byo dukoresha kugira ngo tugere ku byo dushakisha… Kuva ndi muto namenye ko ibyo nifitemo bitagurwa n’amafaranga, ahubwo ko kubaho nishimye, nkanishimana na bose, ndetse mu bushobozi bundimo ngatanga uko nifite ngo ndeme amashimwe no kubaho kw’abandi, ari ho hava ubutunzi burenze ubwo twe tuba twifuza gutunga.
Kuko mu bantu Imana yaremye, iyo ibyo ukora biharemye ibyiza, nta kabuza uratunga imbere n’inyuma. Kuva ndi muto kugeza ubu, aho nanyuze n’aho nyura hose, mparanira kurema ibihe (moments), ndetse no kwishima bishingiye ku kubona ubuzima mu buryo bwo kunezerwa, kuko namenye ko impamvu yo kubaho kwanjye atari uguhangayika, ahubwo ari ukurema ibyiza kuri buri wese Imana yemera ko anyura mu buzima bwanjye, ndetse n’uzanyuramo mu bihe nsigaje kuzabaho.
Namenye ko kubaho neza bituruka ku kubana neza na bose kandi mu mbaraga zose, kuko gutanga ibiturimo byiza bizana imigisha, ariko nanone gutanga ibibi bikazana imivumo… Kubaho unezerewe ndetse unanezeza abandi ntibikorwa n’amafaranga cyangwa ibindi bituvuna gusa, ahubwo umutima wuzuye ibyiza utuma tubona ibyiza kandi byangombwa byo gutanga, kugira ngo dufatanye n’abandi guhindura ubuzima.
Namenye ko kubaho by’ingenzi kandi biramba ari ukwigwizaho abantu b’akamaro mu buzima (connections), kandi ko abatunze ari bo bakwiye gushyiramo imbaraga zo kwicisha bugufi no kugera ku bakennye kugira ngo babafashe kuzamuka.
Kuko nabonye ko isi tubamo, kubera ubwoba bwinshi n’igitutu yadushyizeho, usanga uwari hasi iyo atangiye kuzamuka gato, ari na ko yongera imbaraga z’ubwirinzi, ku buryo bigera naho abona ba bandi bari aho yahoze babereyeho kumuteza ibibazo.
Kandi nawe mu gihe yari ahari, yarabonaga agiriwe ubuntu; yagera aho aba ari uyu munsi, ari byo kenshi twita kwibagirwa, ariko mu by’ukuri atari byo, kuko nta wibagirwa aho yakubitiwe cyangwa yashimiwe, ahubwo habaho kwirengagiza amateka. Kandi aho tugeze na ho hazageraho hagahinduka amateka meza cyangwa mabi bitewe n’icyo turi kuhamaza.
Nsubije amaso inyuma, nibutse ibintu byinshi nagiye nkora nkiri muto, ndetse n’igihe cyo kuba mu nshingano kugeza uyu munsi, nsanga uko nabaniye abantu yaba muri icyo gihe cy’ubuto ndetse no kugeza ubu ari byo byambereye nko kubitsa muri banki kuri konti yunguka ku kigero (taux de change) nk’icya 90%.
Kuko n’iyo mbonye abakiri bato nagiye mpa ku bindimo baje gukura, ndetse n’abo twahuye bakuze nkabaha kuri njye wa nyawe mu rugendo, naje gusanga ari bwo butunzi buruta ubundi twagakwiye gushyiraho imbaraga, ndetse nyinshi kuruta uko twazishyira ku bindi dushakisha, ariko kandi bishobora kurangira ku mwanya uwo ari wo wose, nyamara tugikeneye kubaho. Kuko iyo bigenze bityo, iyo utibitseho bwa butunzi navuze, usanga ugiye kubaho ubuzima busigaye wicuza.
ISOMO ndetse n’INAMA
Ni ukuri, nubwo ari nk’ubuhamya buto bwanjye nashatse kubasangiza, ariko twige kubaho cyangwa gukomeza kubaho twizigamira ibifite akamaro, dukoresha ibiturimo kugira ngo nitubona ibyo dushakisha tuzabashe kumenya impamvu nyayo turi kubigeraho.
Bityo bidutere kumva ko impamvu turi ho atari uguhiga no gushakisha gusa, ahubwo ko turi mu muhamagaro wo kugira ibyo turema, yaba ku bo duhura na bo aho tunyura, aho turerera, aho dukora, ndetse n’aho tuba… Bityo twihatire kwizigamira ineza, kugira ngo natwe tuzagurirwe neza.
Ikindi kandi cy’ingenzi, twihatire kugabanya imihangayiko y’ibyo tubona twabuze, ahubwo twumve ko ibyo twifitemo ubwabyo ari igishoro cyatuma tunyurwa n’aho tugeze, kuko ibyo turirira cyangwa tutanezerewemo ubu, haba hari abandi bifuza cyangwa babuze uko babigeramo…
Twumve rero ko mu muhamagaro buri wese afite, kumva inshingano ze no mu ntambara akarwanisha imbaraga zingana n’izo uwamutumye yamuhaye zose. Kuko uko tugenda duhura n’urugamba tukarutsinda, ni ko tuzamurwa mu ntera no mu mbaraga, kugira ngo noneho tubeho tutitegura urugamba gusa, ahubwo tubeho dufite n’ubwirinzi butuma turinda ibyo twagezeho.
Mu nshingano ntoya cyangwa nini dufite, tujye tumenya ko dukwiye gusobanukirwa neza ko icyo cyizere twagiriwe ngo tuzibemo, iyo gihuye no kuzibamo neza, bituma uko twifuza kubaho bigerwaho neza. Kuko kuzuzuza biduha abantu, kandi kugira abantu ni ko gutunga, kubera ko ibyo Imana idukorera byose ibinyuza mu bantu bayo.
Ndabifuriza kugira impera z’umwaka nziza, ndetse no kuzagira Noheli nziza n’umwaka mushya wa 2026 mwiza, wuzuye impinduka nziza no kwambikwa amashimwe menshi aturuka ku Uwiteka Imana.
Ndabakunda kandi ndabishimira cyane.
Mukezangango Didier (Di4Di Muke); Wanditse iyi nkuru y’igitekerezo, akora ikiganiro “Love & Life” kuri Isibo FM, kigamije gufasha urubyiruko, abakundana n’abashakanye gusobanukirwa ubuzima, urukundo n’indangagaciro zibaka ejo hazaza harambye.



Di4Di Muke
