Iki
gitaramo cya Rema giteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri 2026, mu bikorwa
bizaherekeza umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 22, uzabera mu Kinigi mu
Karere ka Musanze.
Kivumbi
King ari mu bahanzi b’Abanyarwanda bazitabira iki gitaramo, ibintu byatumye
bamwe mu bakurikirana ibitekerezo bye ku kibazo cy’imyambarire bibaza niba
ataba yarahinduye umurongo.
Impamvu
yabiteye ni ubutumwa uyu muraperi yatambukije ku wa 30 Kanama 2026, nyuma y’uko
amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umupolisi wabuzaga
umukobwa kwinjira mu gitaramo, ndetse akamubwira ko abyanze hajyamo n’igiti.
Nyuma,
Polisi y’Igihugu yiseguye ku myitwarire itari myiza yaranze uriya mupolisi.
Kivumbi
King icyo gihe ntiyigeze ahisha ko atishimiye ibyagaragaye muri ayo mashusho.
Aya
magambo ya Kivumbi King yumvikanishije ko atemera uburyo imyambarire y’umugore
cyangwa umukobwa yakwitwazwa mu kumutera ubwoba, kumukorera ihohoterwa cyangwa
kugerageza kumugenzurira umubiri.
Ni
muri uwo murongo kandi hari bamwe bahise bamushyira, aho abandi bantu batandukanye
bakomeje gutanga ibitekerezo ku kibazo cy’abakobwa n’abagore babuzwa cyangwa
bagakangishwa kubera imyambarire yabo.
Nyuma
y’uko Kivumbi King atangaje ibyo bitekerezo, kuba ari mu bahanzi bazaririmba mu
gitaramo cya Rema byatumye bamwe mu bakurikirana ibyamamare n’imyidagaduro
bibaza niba kuba ari kuri uru rutonde bidahabanye n’ibyo yari yavuze.
Kivumbi
King yavuze ko nta kwivuguruza kuri we kurimo, kuko kuba azitabira iki gitaramo
bifitanye isano no kubahiriza amasezerano yagiranye n’abateguye.
Yashimangiye
ko kuba afite inshingano zo kuririmba mu gitaramo runaka bitavuze ko aba yemera
ibikorwa byose cyangwa imyitwarire ashobora kuba atemera.
Ati:
“Nk’uko nabivuze mbere, nshyigikiye abagore b’Abanyarwanda kandi ntibyemewe
kubona ibiri kuba. Kuba nsohoza inshingano zanjye z’amasezerano ntibivuze ko
nshyigikiye ihohoterwa cyangwa kugerageza kugenzura amahitamo y’abagore ku
mubiri wabo. Icyo nshobora gukora ni ugukoresha ijwi ryanjye n’urubuga mfite
nk’umuhanzi nkabivugaho.”
Kivumbi
King agaragaza ko kuri we hari itandukaniro hagati yo gusohoza inshingano
z’amasezerano no gushyigikira igikorwa runaka.
Ni
ukuvuga ko kuba azagera ku rubyiniro agataramira abantu mu gitaramo cya Rema,
atabifata nk’ikimenyetso cy’uko yemeye cyangwa ashyigikiye ibyakorewe uwo
mukobwa cyangwa ibikorwa byo kugenzura imyambarire y’abagore n’abakobwa.
Mu
magambo ye, uyu muraperi yongeye gushimangira ko ahagaze ku ruhande rw’abagore
n’abakobwa, cyane cyane ku bijyanye n’uburenganzira bwo kugira amahitamo ku
mibiri yabo n’imyambarire yabo.
Yavuze
ko nk’umuhanzi afite urubuga ashobora gukoresha kugira ngo atange ibitekerezo
ku bibazo abona ko bikwiye kuvugwaho.
Ibi
abihuza n’ubutumwa yari yatangaje mbere, aho yari yagaragaje ko atumva uburyo
umupolisi yakangisha umugore kumukubita mu gihe ikibazo ari imyambarire ye.
Ku
rundi ruhande, kuba agiye kuririmba mu gitaramo cya Rema bigaragaza indi ngingo
ijyanye n’ubuzima bw’abahanzi: amasezerano baba baragiranye n’abategura
ibitaramo.
Mu
myidagaduro, umuhanzi ashobora kugira igitekerezo ku kibazo runaka ariko
agakomeza gusohoza inshingano yari yarasezeranye gukora, mu gihe atari we ugena
cyangwa ngo abe ashyigikiye buri cyemezo cy’umutegura.
Kivumbi
King avuga ko kuba azaririmba ku wa 5 Nzeri atagomba gusobanurwa nk’aho
yahinduye ibitekerezo bye ku bijyanye n’ihohoterwa cyangwa uburenganzira
bw’abagore.
Ahubwo
ashimangira ko azasohoza ibyo yiyemeje mu masezerano, mu gihe akomeza gukoresha
ijwi n’urubuga afite mu kuvuga ku byo abona ko bidakwiye.
Igitaramo cya Rema kizaba mu bikorwa bizaherekeza umuhango wa Kwita Izina abana b’ingagi 22, umwe mu bikorwa bikomeye biteganyijwe mu Rwanda muri iyi minsi, aho u Rwanda ruzakira abashyitsi batandukanye ndetse n’abahanzi bazasusurutsa abazitabira ibi bikorwa.

Kivumbi
King yumvikanishije ko atemera uburyo imyambarire y’umugore cyangwa umukobwa
yakwitwazwa mu kumutera ubwoba
