Kuba Yampano yafungwa byari gusimbuzwa kujyanwa kwa muganga akitabwaho

Imyidagaduro - 05/06/2026 11:11 PM
Share:

Umwanditsi:

Kuba Yampano yafungwa byari gusimbuzwa kujyanwa kwa muganga akitabwaho

Mu gihe inkuru ya Yampano ikomeje kugibwaho impaka ku mbuga nkoranyambaga no mu ruhando rw'imyidagaduro, umushoramari Nduwimana Jean Paul uzwi nka Noopja, yagaragaje ko ikibazo cyamugejeje mu maboko y'ubutabera cyari gikwiye kureberwa no mu ndorerwamo y'ubuzima bwo mu mutwe aho kwibandwaho gusa nk'icyaha gikwiye ibihano.

Noopja asanga ibyabaye hagati ya Yampano n'umukunzi we Vava byarabasigiye ihungabana rikomeye, ku buryo mbere yo gutekereza ku bihano, hari hakwiye kubanza gutekerezwa uburyo bafashwa n'inzobere mu buzima bwo mu mutwe.

Yavuze ko ibihe by'amage, amakimbirane n'ibibazo byakurikiye isohoka ry’amashusho ya Yampano n’umukunzi we batera akabariro, bishobora kuba byaramusigiye ibikomere bikomeye byo mu mutwe kimwe n'umuryango we.

Mu butumwa bwo kuri konti ye ya Instagram kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Kamena 2026, yagize ati “Ibyabaye kuri Yampano n'umudamu we birahagije ko byabatera indwara zo mu mutwe. Gushyamirana kugeza aho hari abafunzwe kubera ‘case’ ya Yampano nabyo byakomeje gushyira Yampano mu bibazo.”

Noopja yavuze ko iyo yigereranyije n'ibyo Yampano yanyuzemo, abona byoroshye kumva uburyo umuntu ashobora kugera ku rwego rwo guhungabana.

Yagarutse kandi ku ngaruka zatewe n'ikwirakwira ry'amashusho bwite ya Yampano, avuga ko byagize ingaruka zitagarukiye kuri we gusa ahubwo byanagize abo byahitanye mu bibazo by'amategeko.

Ati: “Nanjye namwishyiramo nkibaza ukuntu ‘videos’ ze bwite zatuma abantu nka DJihad n'abandi babizira, nubwo baba bazira ibyaha byakozwe ku bw'izo videos.”

Kuri we, Yampano n'umugore we bakomeje kubana ariko ntibivuze ko ibikomere batewe n'ibyababayeho byakize.

Ati: “Yampano n'umugore we bakomeje kubana ariko nabo bari nk'abarwayi kubera ibyababayeho. Indwara zo mu mutwe ntizabura, barahungabanye, mwabyemera mwabyanga.”

Uyu mushoramari yavuze ko ibibazo nk'ibi bikwiye gutuma habaho uburyo bwo kureba ku buzima bwo mu mutwe bw'abahanzi n'abandi bantu bagwa mu bihe bikomeye, aho kwihutira kubafata nk'abagomba guhanwa gusa.

Ati: “Yampano na Madamu we bari bakeneye umuhanga mu mitekerereze (Mental Health Specialist). Kuba Yampano yafungwa byari gusimbuzwa kujyanwa kwa muganga akitabwaho.”

Noopja yasabye Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) n'inzego z'ubutabera gukomeza gushyira imbere ihame ryo guha abantu amahirwe ya kabiri, cyane cyane ku bantu bagaragaje amakosa ariko bagifite ubushake bwo kwisubiraho.

Yavuze ko Yampano aramutse abonye amahirwe yo gusubira mu buzima busanzwe, yiteguye kuba umwe mu bazamuba hafi bakamufasha kongera kwiyubaka.

Ati: “Yampano avuyemo numva nakwiyemeza kumugira inama nzima zamufasha gukomeza guhangana n'ubuzima. Mfite n'abandi benshi biyemeje kumuba nyuma y'ibyo ari kunyuramo.”

Noopja kandi yagaragaje ko ikibazo cya Yampano gikwiye kuba isomo ku nzego zikorana n'abahanzi, asaba ko hashyirwaho uburyo bwo gukurikirana no gufasha abahanzi bahura n'ibibazo bikomeye by'ubuzima cyangwa iby'imibanire, mbere y'uko bibageza mu bibazo by'amategeko.

Yatanze urugero ku buryo hari ibigo byo hanze bikurikirana ubuzima bw'abahanzi ku buryo bwagutse, birimo no kubafasha guhangana n'ibibazo byo mu mutwe n'ibindi bibazo by'ubuzima bwa buri munsi.

Ati: “Inzego zacu zihagarariye abahanzi zizakore uko zishoboye zishyireho uburyo bwo gukurikirana abahanzi nk'uko RMC ibikora, zinagaragaze challenges (imbogamizi) ziba mu nzira y'ubuzima bw'abahanzi. Byanatuma bamwe bafatwa nk'abakeneye kwitabwaho aho kuryozwa ibyo baba bisanzemo.”

Yasabye kandi abahanzi nyarwanda gukomeza kuzirikana ko ari abantu bareberwaho na benshi, bityo bakarushaho kugira amakenga mu byo bakora no kurinda indangagaciro z'umuco nyarwanda.

Ntabwo yibagiwe no gukomoza ku ruhare rw'abakoresha imbuga nkoranyambaga, asaba ko bahagarika umuco wo gukongeza amakimbirane no kwishimira kugusha abantu mu bibazo.

Ati: “Abakoresha imbuga nkoranyambaga baba bashishikariye guteza abahanzi ibibazo binyuze mu gukongeza umuriro kuri buri kintu kuwo batumvikana bazabireke, kuko abo musenya ni abahanzi nyarwanda kandi kubica uko ntibikwiye.”

Mu gusoza ubutumwa bwe, Noopja yashimangiye ko yubaha inzego z'ubutabera bw'u Rwanda, ariko asaba ko mu manza nk'izi hajya hanatekerezwa ku mahirwe yo kwiyubaka no kwisubiraho.

Yagize ati: “RIB dukunda, Ubutabera bw'u Rwanda twubaha, muzazirikane ko ntawudakosa. Yampano na bagenzi be bazira nk'ibi bakeneye amahirwe yo kwisubiraho.”

Amagambo ya Noopja aje mu gihe ikibazo cya Yampano gikomeje gukurikirwa na benshi, bamwe bibanda ku ruhande rw'amategeko, abandi bagaragaza ko hari n'urundi ruhande rw'ingaruka zo mu mutwe n'ihungabana rwakagombye guhabwa umwanya mu biganiro.

Kuri Noopja, ubutabera n'ubufasha bwo kwiyubaka ntibikwiye guhangana, ahubwo byakagombye kujyana kugira ngo uwakoze ikosa abashe kurikosora no kongera kuba ingirakamaro muri sosiyete.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Kamena 2026, isomwa ry’urubanza rwa Yampano ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ryasubitswe kubera ikibazo cya ‘Network’.

 

Noopja yatangaje ko kuri we abona Yampano atari akwiriye gufungwa, ahubwo yari kujyanwa kwa muganga akitabwaho n’abaganga


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...