Ni ubutumwa yasangije
abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatatu, tariki 18 Kamena 2025.
Yolo The Queen yari amaze igihe atuje, nyuma y’igihe atangaje ko yibarutse
umwana akamwita izina rya Drake ‘Graham’ bigashyira benshi mu rujijo.
Muri ubu butuma yanyujije
kuri ‘story’ ya Instagram, Yolo yagize ati: “Hari ikintu nasobanukiwe,
nibaza niba namwe mukizi. Kuba umunyarwanda ni umugisha. Iyo utembereye mu
bindi bihugu abandi bantu bakakubaza aho ukomoka, ukababwira ko uri uwo mu
Rwanda baragukunda, bakaguha serivisi nziza, bakagufata nk’uri mu rugo.”
Yakomeje agira ati: “Aho
ngiye hose, iyo abantu bumvise ko ndi uwo mu Rwanda, bambwira ko bazi abantu
banjye bityo bakamfata neza. Nta muntu wahungabanya umutekano wawe. Ibi
ndabikunda cyane – nta kintu cyiza nko kuba umunyarwanda.”
Ubusanzwe, Yolo The Queen ari mu byamamare bidakunze kugaragara mu ruhame, dore ko ngo ibitamwinjiriza atabikozwa ari nayo mpamvu asanga kujya mu birori bitandukanye nta nyungu abibonamo.
Yagaragaje ko Abanyarwanda bakunzwe kandi bubashywe ku Isi