Kuba umukobwa yaha amafaranga umusore bakundana ikibazo kiri he?

Urukundo - 04/04/2024 8:49 AM
Share:

Umwanditsi:

Kuba umukobwa yaha amafaranga umusore bakundana ikibazo kiri he?

Imwe mu mico idakunze kubaho, ni uko umukobwa yafata inshingano zo kumenya uko umukunzi we abayeho ndetse akamufasha mu buzima bwa buri munsi nk’uko abasore babigenza bituma benshi mu basore bari mu rukundo batagera ku iterambere mu buryo bwihuse.

Muri iyi minsi, bigaragara ko abasore aribo bafite akazi ku bwiganze buri hejuru kurusha abakobwa ariko bakaba batabayeho ubuzima bwiza cyane nk’abakobwa bigendanye n’uko hari umuco wamaze gukwirakwira ko niba umusore aundanye n’umukobwa agomba kumumenyera buri kimwe cyose.

Byageze ubwo abantu benshi bashyize imbere amafaranga kurusha urukundo ku buryo nta muntu n’umwe wakwishora mu rukundo nta mafaranga afite ndetse akenshi ingano y’amafaranga akagenwa n’ubwiza bw’umukobwa.

Ku musore w’i Kigali, ntabwo yakundana n’umukobwa ngo urukundo rwabo rumare kabiri atamusohokana buri mpera z’icyumweru, atamumenyera ko imisatsi yashaje, kutamumenyera telephone nshya, atamumenyera amavuta yo kwisiga, atamumenyera buri kimwe cyose yifuza.

Kubwo kuba bimaze kuba umuco, icyigero kinini cy’abakobwa cyimaze kwiyumvamo ko umusore bakundanye ahita afata inshingano z’umubyeyi byamunanira bagahitamo gutandukana mu mahoro kuko biba bigaragaye ko yishoye mu bintu adashoboye.

Nyamara n’ubwo abasore benshi bagerageza kwihagararaho bagakorera buri kimwe cyose abakobwa bakundana, abenshi mu basore batangiye kwadukana indi mico yo gukundana n’abacyecuru babamenyera buri kimwe nk’uko nabo babimenyera abakobwa.

Aha birumvikana ko n’ubwo abasore batanga amafaranga ku bakobwa bataba babyishimiye ahubwo umubare munini ubikora mu rwego rwo kurenzaho ndetse no kwiyemera ku nkumi kuko abenshi iyo babonye umugore ukuze wabonye ifaranga bata ba bakobwa nabo bakajya aho bafatwa nk’ibikomangoma.

Bamwe mu bakobwa twaganiriye kuri iyi ngingo yo kuba bafasha abasore bakundana mu buzima busanzwe nk’uko basaza babo babigenza, abenshi bahuriza ku kuba bamufasha rimwe mu gihe yagize ikibazo ariko batahora bamumenyera buri kimwe nk’uko bo babamenyera buri kimwe.

Undi yabwiye InyaRwanda ko kuba yafasha umukunzi we ntacyo bitwaye ahubwo ikibazo cyaba ku mukunzi we wajya atekereza ko uwo mukobwa yamusuzugura bityo umubano wabo ukaba wazamba batamaranye kabiri kuko aho abagabo bava bakagera bakunda icyubahiro no kugaragara neza.

Si uruhande rw’abakobwa gusa, umwe mu basore baganiriye na Inyarwanda yavuze ko guhabwa amafaranga n’umukobwa muri mu kiciro kimwe agusuzugura ndetse bigatuma atagira ijambo imbere ye ariko akaba yakwemera kwakira amafaranga avuye ku mucyecuru kuko akenshi nawe aba azi ko icyo amukurikiyeho ari amafaranga.

Abandi bo bahuriza kuba nta mukobwa muri iyi minsi wakwikura amafaranga ye ngo ayaguhe kabone n’iyo waba ufite ibibazo ka jana akongereraho n’ibindi bye biri ku ruhande.

Gusa n’ubwo abakobwa bakomeje gutungwa n’abasore bakundana kurusha uko batungwa n’imiryango yabo, ntabwo biri mu muco ko abakobwa bashobora gutunga abasore bakundana cyane ko no kuva na kera umugabo yahigiraga urugo hanyuma umugore agakora indi mirimo yo mu rugo.

Gusa bitari ukugendera ku mateka, uburinganire n’ubwuzuzanye ni cyo bwaje gukuraho ku buryo magingo aya umukobwa ashobora guhatanira akazi kamwe n’umusore ndetse akaba yamuhigika akaba ari we wegukana akazi. Bivuze ko uko byahoze cyera hari icyahindutse mu mibereho y’umugabo n’umugore.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...