Kuba mu irimbi no kurya inyama z’abantu: Menya imigenzo y'itsinda ry'Aghori ribarizwa mu idini ry’Abahindu

Imyidagaduro - 03/07/2026 10:17 AM
Share:

Umwanditsi:

Kuba mu irimbi no kurya inyama z’abantu: Menya imigenzo y'itsinda ry'Aghori ribarizwa mu idini ry’Abahindu

Ubuhinde ni kimwe mu bihugu bifite amadini n'imico bitandukanye cyane. Muri iki gihugu, cyane cyane mu mujyi mutagatifu wa Varanasi uri ku nkengero z'umugezi wa Ganges, habarizwa itsinda rito ry'abihaye Imana rizwi ku izina rya Aghori, rimaze imyaka myinshi ryibazwaho na abatari bake kubera imibereho yaryo idasanzwe.

Aghori ni abayoboke b'ishami rya Shaivism mu idini rya Hinduism, ryiyeguriye gusenga Imana Shiva, by'umwihariko mu ishusho yayo y'imbaraga n'ubukana. Nubwo bakunze kuvugwaho cyane kubera ibikorwa bitangaje, intego yabo nyamukuru ni ugushaka ubwisanzure bw'umwuka no kugera ku rwego rwo hejuru rwo kumva ko Imana iri muri buri kintu cyose kibaho.

Amahame n’imyemerere ya bo

Aba-Aghori bemera ko ibintu byose biri ku Isi bifite ubusugire n'agaciro kamwe imbere y'Imana. Kuri bo, gutandukanya icyera n'ikizira, icyiza n'ikibi cyangwa ikintu gisukuye n'icyanduye, ni ibitekerezo byashyizweho n'abantu.

Nk’uko tubikesha igitabo cyitwa Aghora: At the Left Hand of God cyanditswe na Robert E. Svoboda, iyi filozofiya ishingiye ku nyigisho z'uko ubuzima n'urupfu ari ibice bibiri by'urugendo rumwe, bityo umuntu ushaka kugera ku bwisanzure nyabwo akwiriye kwikuramo ubwoba, irari n'urwango.


Ni yo mpamvu ubuzima bwabo bushingiye ku gutekereza cyane (meditation), yoga, gusenga no kwitoza kubaho batishingikirije ku by'Isi.

Kimwe mu bintu bituma Aghori batandukana n'andi matsinda y'abihaye Imana ni uko bamwe muri bo bahitamo kuba hafi y'ahatwikirwa imirambo, cyane cyane ku nkengero za Ganges muri Varanasi.

Aho ni ho bamara amasaha menshi batekereza, basenga kandi bakora imihango yabo. Bemera ko kuba hafi y'urupfu bibafasha guhora bibuka ko ubuzima bw'umuntu ari bugufi kandi ko umubiri uzarangira usubiye mu mukungugu.

Ni muri urwo rwego bisiga ku mibiri yabo ivu rikomoka ku mirambo yatwikiwe. Kuri bo, iri vu si ikimenyetso cy'ubwoba, ahubwo ribibutsa ko abantu bose barangira kimwe, bityo rikabafasha kwirinda ubwibone no gukunda iby'Isi birenze urugero.

Gukoresha ibihanga n'amagufwa y’abantu mu mihango

Mu mihango yabo y'idini, bamwe mu Aba-Aghori bakoresha amagufwa cyangwa ibihanga by'abapfuye babivana aho imirambo yatwikiwe.


Ibihanga, bizwi nka kapala, babikoresha nk'ibikombe mu mihango y'idini. Kuri bo, ibi si ugusuzugura abapfuye, ahubwo ni ikimenyetso cyerekana ko n'ibintu abantu bafata nk'ibizira bifite umwanya wabyo mu kuremwa kandi bidakwiye gutera ubwoba.

Ese koko barya inyama z'abantu?

Kimwe mu bintu byatumye Aba-Aghori bamenyekana ku Isi ni inkuru zivuga ko barya inyama z'abapfuye. Abashakashatsi bavuga ko iyi ari imwe mu ngingo zikunze gutera benshi ubwoba, cyane ko bikabirizwa mu bitangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga no muri filime z'amadokumenti.

Hari inyandiko zigaragaza ko bamwe mu bayoboke bigeze gukora uwo mugenzo nk'umuhango w'idini, ariko si umuco rusange ukorwa n'aba-Aghori bose.

Iyo babikora, bavuga ko biba bitagamije guhaza inzara cyangwa kwishimira kurya abantu, ahubwo ari uburyo bwo kwerekana ko urupfu rudakwiye gutinywa kandi ko umubiri ari uw'igihe gito.

Banavuga ko batica abantu kugira ngo babarye. Inkuru zivuga ko iyo bikorwa, inyama zituruka ku mirambo iba yaragejejwe aho itwikirwa cyangwa itarashyingurwa.

Icyakora, kubera ko iri tsinda ari rito kandi ibikorwa byinshi byaryo bikorwa mu ibanga, abahanga bagaragaza ko amakuru arivugwaho atandukanye kandi atagomba gufatwa nk'akoreshwa n'abayoboke bose.

Amateka y'iri tsinda avuga iki?

Amateka ya aba-Aghori ahuzwa cyane na Baba Keenaram, ufatwa nk'umwe mu bashinze urugendo rw'umwuka. Aho yibandwaho cyane ni muri Krim Kund, hafi ya Varanasi, hakaba ari hamwe mu hantu hafatwa nk'ahatagatifu ku bayoboke ba Aghori.

Nubwo bakunze gushyirwa mu cyiciro kimwe n'abandi Sadhus (abihaye Imana bo mu idini ry'Abahindu), aba-Aghori bafite inyigisho n'imigenzo yihariye ibatandukanya n'andi matsinda.

Kuki bakomeje kuba amayobera?

Mu myaka yashize, amafoto n'amashusho y'aba-Aghori agaragaza ibihanga, ivu ry'imirambo n'ubuzima bwo mu marimbi byakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga no muri filime z'amadokumenti, bituma benshi babafata nk'itsinda riteye ubwoba.

Nyamara, abashakashatsi bagaragaza ko ayo mashusho agaragaza gusa igice gito cy'ubuzima bwabo. Mu buzima bwa buri munsi, benshi muri bo bamara igihe kinini basenga, batekereza, bakora yoga kandi bakakira abashyitsi babasuye mu mahoro.

Nubwo imigenzo yabo ikomeje gutera benshi amatsiko, aba-Aghori bavuga ko intego yabo nyamukuru atari ugutangaza abantu, ahubwo ari ugutsinda ubwoba, kwigobotora irari ry'iby'Isi no kugera ku rwego rwo kubona ko Imana iba muri buri kintu cyose, harimo n'ibyo abantu benshi banga cyangwa batinya.

Ni yo mpamvu aba-Aghori bakomeje kuba rimwe mu matsinda adasanzwe kandi akomeye mu muco n'idini by'u Buhinde, aho ubuzima bwabo bukomeje kuvugisha benshi, hagati y'amatsiko, ukwemera n'amayobera.

 

Gusiga ivu ry'imirambo ku mubiri ni kimwe mu bimenyetso by'imyemerere y'aba-Aghori ku buzima n'urupfu


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...