Kuba Kitoko ari ishyanga ntibimubuza gukora ibyo benshi bamukundiye - Ese azagaruka ryari ?

Imyidagaduro - 26/02/2015 10:36 AM
Share:

Umwanditsi:

Kuba Kitoko ari ishyanga ntibimubuza gukora ibyo benshi bamukundiye - Ese azagaruka ryari ?

Hashize igihe kitari gito umuhanzi nyarwanda Kitoko Bibarwa wamamaye mu njyana ya Afrobeat ari mu gihugu cy’ubwongereza ku mpamvu z’amasomo ariko ibi ntibimubuza n’ubundi kugerageza gukomeza ibikorwa bye bya muzika.

Nyuma y’uko asohoye indirimbo ye nshya(ya gatatu kuva yagenda) yise « Kano Kana », Kitoko Bibarwa yaganiriye na Inyarwanda.com maze avuga ko kuba yaragiye mu mahanga bitazimije impano ye yo kuririmba ndetse yongeraho ko kuba abakunzi be badahwema kumugaragariza ko bamushyigikiye nabyo bimwongerera imbaraga.

Kitoko

Kitoko ntiyigeze ahagarika muzika ye n'ubwo ari mu mahanga

Kitoko yagize ati : Kuba naravuye mu Rwanda ntibyambujije gukomeza gukora umuziki ndetse sinteganya no kuwuhagarika. Iyo mbonye ukuntu abakunzi banjye bampora hafi binyongerera intege n’umuhate mu byo nkora.

Kitoko

Ubu yashyize hanze indirimbo ye nshya yitwa "Kano Kana"

Kitoko kandi yakomeje avuga ko iyi ndirimbo ye nshya « Kano Kana » yayikorewe na Pastor P mu gihe muri iyi minsi nawe ari mu gihugu cya Scotland mu mishinga ye itandukanye bityo ngo bakaba barahuye akamukorera iyi ndirimbo iri mu njyana ya Afrobeat nk’uko abimenyereweho. Biteganyijwe kandi ko mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri amashusho y’iyi ndirimbo nayo azaba yageze hanze.

Kanda hano wumve indirimbo Kano kana ya Kitoko

Tumubajije igihe azagarukira, Kitoko yagize ati : Ni hatagira igihinduka si nzarenza uyu mwaka ntagarutse.

Robert Musafiri


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...