Mu
ijoro ryo ku wa 7 Nzeri 2026, Miss Muyango yahagurutse i Kigali yerekeza i
Dallas muri Leta ya Texas, aho ibihembo bya AFRIMMA 2026 bizatangwa ku wa 12
Nzeri 2026.
Yari
aherekejwe n’imfura ye, mu rugendo rugamije kumwerekeza mu birori bizahuriza
hamwe bamwe mu bahanzi, abakora imyidagaduro n’ibyamamare bikomeye ku mugabane
wa Afurika ndetse no muri Diaspora.
Miss
Muyango ahataniye igihembo cya Best Influencer, icyiciro kirimo bamwe mu bantu
bafite amazina akomeye ku mbuga nkoranyambaga, barimo Khaby Lame, Nasty Black,
Lasizwe Dambuza, Crazy Kennar, Carter Efe, Ilyas El Maliki, Sabinus na Peller.
Kuba
Miss Muyango yashyizwe muri iki cyiciro ni igihamya cy’uko ibikorwa bye ku
mbuga nkoranyambaga bikomeje kumenyekana no hanze y’u Rwanda.
Mu
myaka ishize, Muyango yagiye yubaka izina cyane cyane binyuze mu bikorwa bye ku
mbuga nkoranyambaga, aho akurikirwa n’abantu benshi. Yagiye kandi agaragara mu
bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro, birimo kuyobora ibirori no gukora
ibijyanye n’itangazamakuru ry’imyidagaduro.
Miss
Muyango yabaye umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019, aho
yegukanye igihembo cya Miss Photogenic, gihabwa umukobwa wagaragaje ubuhanga
n’ubwiza by’umwihariko mu mafoto.
Kuva
icyo gihe, yakomeje kwigaragaza mu bikorwa bitandukanye, by’umwihariko ku mbuga
nkoranyambaga, ari na byo byatumye agera ku rutonde rw’abahataniye AFRIMMA 2026.
Miss
Muyango si we Munyarwandakazi wenyine uri muri AFRIMMA 2026.
Umuhanzikazi
Ariel Wayz na we ari mu bahataniye ibihembo, aho yashyizwe mu cyiciro cya Best
Female East Africa, gihuriza hamwe bamwe mu bahanzi b’abagore bakomeye bo muri
Afurika y’Iburasirazuba.
Kuba
Ariel Wayz ari mu bahataniye igihembo mu cyiciro cy’abahanzi b’abagore bo muri
Afurika y’Iburasirazuba, mu gihe Miss Muyango ahatanye mu cyiciro cy’abakoresha
imbuga nkoranyambaga, bituma u Rwanda rugira amazina abiri azaba ahagarariye
igihugu muri iri rushanwa.
AFRIMMA
si ubwa mbere abanyarwanda bagaragara ku rutonde rw’abahataniye ibihembo
mpuzamahanga.
Mu
myaka ishize, abahanzi Nyarwanda barimo Bruce Melodie, The Ben, Meddy, Butera
Knowless n’abandi bagiye bahatanira ibihembo bya AFRIMMA mu byiciro bitandukanye.
By’umwihariko,
u Rwanda rwagiye rugaragara mu cyiciro cya Best Male East Africa, aho abahanzi
barwo bagiye bahatana n’ibyamamare bikomeye byo muri aka karere.
Ariko
muri AFRIMMA 2026, nta muhanzi Nyarwanda uri mu cyiciro cya Best Male East
Africa.
Muri
iki cyiciro harimo Diamond Platnumz, Mbosso, Juma Jux, Marioo na Barnaba bo
muri Tanzania; Eddy Kenzo na Joshua Baraka bo muri Uganda; Bien wo muri Kenya;
Lij Michael wo muri Ethiopia ndetse na Single Dee wo muri Sudani y’Epfo.
AFRIMMA
ni ibihembo bigamije guha agaciro no kumenyekanisha abahanzi, abatunganya
umuziki, ababyinnyi n’abandi bafite uruhare mu iterambere ry’inganda
z’imyidagaduro n’umuziki wa Afurika.
Ibihembo
kandi biha urubuga injyana zitandukanye zikomoka cyangwa zikunzwe muri Afurika,
zirimo Afrobeats, Amapiano, Bongo Flava, Hip Hop n’izindi.
Muri
uyu mwaka, ibihembo bifite insanganyamatsiko igira iti “Crossing Boundaries
with Music”, igaragaza uruhare umuziki ugira mu guhuza abantu n’ibihugu
bitandukanye.
AFRIMMA
yanabaye urubuga ruhuza abahanzi bo hirya no hino muri Afurika n’abo muri
Diaspora, bagahurira hamwe, bakungurana ibitekerezo, bagashaka ubufatanye
ndetse bakanatangiza imishinga mishya.
Mu
byiciro by’AFRIMMA 2026 harimo n’icy’indirimbo y’umwaka, aho indirimbo zakunzwe
ku rwego mpuzamahanga zihanganiye igihembo gikomeye.
Muri
izo ndirimbo harimo “With You” ya Davido afatanyije na Omah Lay, “Joy” ya
Diamond Platnumz na Juma Jux, “Finale” ya Bien na Alikiba, “Shake It To The
Max” ya Moliy afatanyije na Shenseea na Skillibeng, “So It Goes” ya Black
Sherif ndetse na “Back Outside” ya BNXN na Sarz, n’izindi.
Mu
cyiciro cya Best Female Southern Africa harimo amazina nka Tyla, Uncle Waffles,
Makhadzi, RICHMONALISA, Babalwa Mavimbe, Charma Gal, Bomb$hell Grenade, Tamy
Moyo na Hanna.
Mu
cyiciro cya Best Male Central Africa na ho harimo abahanzi bakomeye barimo Matias
Damásio na Gerilson Insrael bo muri Angola, Dadju na Fally Ipupa bo muri
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tayc na Ko-C bo muri Cameroon, Calema
wo muri São Tomé na Príncipe ndetse na GIMS.
Ibirori
byo gutanga ibihembo bya AFRIMMA 2026 bizaba ku wa 12 Nzeri 2026 muri Annette
Strauss Square, ahabarizwa AT&T Performing Arts Center i Dallas muri Leta
ya Texas.
Ni
ijoro rizahuza amazina akomeye mu muziki n’imyidagaduro nyafurika, ariko ku
Banyarwanda hazaba hari amaso yihariye kuri Ariel Wayz na Miss Muyango
Claudine.
Ariel
Wayz azaba ahagarariye u Rwanda mu cyiciro cy’abahanzi b’abagore bo muri
Afurika y’Iburasirazuba, mu gihe Miss Muyango we azaba ahanganye n’ibyamamare
bikomeye ku mbuga nkoranyambaga mu cyiciro cya Best Influencer.
Kuri
bombi, kuba bageze kuri uru rwego ni amahirwe yo kurushaho kumenyekanisha
amazina yabo ndetse no kwerekana ko ibikorwa by’Abanyarwanda bikomeje kubona
umwanya ku ruhando rwa Afurika no ku rwego mpuzamahanga.
Miss
Muyango yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu itangwa ry’ibihembo bya ‘Afrimma’
Ku
kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, Miss Muyango yaherekejwe n’imfura ye


